Ahishakiye Mutoni uherutse kugwa mu muvundo wakurikiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu yashyiguwe mu cyubahiro kuri uyu Kabiri tariki 25 Kamena 2024.
Mu gihe imyaka ishize ari myinshi abaturage bagaragaza ingorane baterwa no kuba amazi meza bayabona mu buryo bugoranye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, atanga icyizere cy’uko inyigo y’umushinga mugari wo kubaka uruganda rutunganya amazi, nibura mu kwezi kutarenga kumwe izaba yarangiye hagakurikiraho gutangira kw’imirimo yo (…)
Mugihe kuri uyu wa Mbere hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abagore muri diplomasi, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda yifatanije n’Isi kwizihiza no Kwishimira ibyagezweho n’abagore muri diplomasi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burahumuriza abaturage b’Imidugudu ikoresha amazi ya Valley dam (ikidendezi) ya Gihorobwa ko impeshyi izarangira hamaze kuboneka igisubizo cy’amazi yamaze kurenga umucungiro, bigatera abaturage impungenge ko rimwe buzacya basanga amazi yose yagiye.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC yihanganishije umuryango w’ababuze uwabo ubwo habaga umuvundo w’abantu ku muryango wasohokeragamo abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza i Rubavu.
Mukarere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru tariki 23 Kamena 2024 habereye impanuka y’imodoka y’Imbangukiragutabara yari itwaye umurwayi irenga umuhanda umushoferi ahita apfa abandi 4 barakomereka.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’lgihugu yasohoye itangazo rivuga ko nta muganda rusange w’ukwezi kwa Kamena 2024 uzaba nkuko byari bisanzwe.
Ikigo cy’Igihugu cy’ubushakashatsi n’Iterambere mu by’Inganda (NIRDA) ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere umutungo kamere (World Resource Institute-WRI) bararebera hamwe uko ikoranabuhanga ryarushaho gukoreshwa mu kubyaza umusaruro ibiribwa byangirika mu Rwanda.
Impunzi zituye mu Nkambi ya Mugombwa mu Karere ka Gisagara zivuga ko zishimiye uko zifashwe n’Igihugu cy’u Rwanda kandi uko iminsi igenda yicuma zigenda zishakamo ibisubizo nk’abandi Baturarwanda babifashijwemo cyane cyane n’amahugurwa bagenda bahabwa yo ‘Kwigira’.
Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda riturutse mu kigo Miller Center for Social Entrepreneurship, bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye mu kwiteza imbere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye Umunyamabanga Wungirije akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga (UNOPS), Bwana Jorge Moreira Da Silva.
Nyuma y’amarushanwa yateguwe na Polisi n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD), hagamijwe kwimakaza isuku n’umutekano no kurwanya igwingira mu bana, Umurenge wa Gasaka wabaye uwa mbere mu mirenge 101 igize Intara y’Amajyepfo, wegukana utyo imodoka.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa bane barimo ab’Imirenge n’ab’Utugari batungwa agatoki kutuzuza inshingano no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko ibiri mu nyungu zabo bwite, birukanywe ku mirimo.
Ku ya 8 Mata 1993, Intumwa idasanzwe ya LONI, Bacre Waly Ndiaye, yageze mu Rwanda kugira ngo akore iperereza ku bihe byari bikomeje kuba bibi mu by’umutekano, politiki, n’imibereho y’abaturage. Icyo gihe yasuye inkambi nyinshi z’abari barakuwe mu byabo (IDPs) mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Binyuze mu Mushinga Give Directly, ufatanya na Leta y’u Rwanda muri gahunda ya ‘Gira Wigire’ igamije kuvana abaturage mu bukene, ingo zisaga ibihumbi 23 zimaze guhabwa amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 28, yo kuzifasha kwivana mu bukene.
Kuwa gatatu tariki 19 Kamena 2024, mu gihugu hose nibwo habaye igikorwa cyo kumurika imishinga n’inkunga byegerejwe abaturage mu rwego rwo kubafasha mu iterambere ryabo, binyuze mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo na Polisi.
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Nyagatare n’ab’Umurenge wa Rukomo barishimira ko bubakiwe ikiraro cyo mu kirere kizabafasha guhahirana no kujya mu mirima yabo bitabagoye.
U Rwanda rurakataje mu myiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Nyakanga na Nzeri uyu mwaka wa 2024. Muri ibi bihe bidasanzwe, Kigali Today yabateguriye ibyegeranyo bigaragaza aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze mu myaka 30 ishize ruzutse, ugereranyije n’imyaka 30 (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Kamena 2024, ahitwa mu Kivuruga mu Karere ka Gakenke mu muhanda Musanze-Kigali, ikamyo igonganye n’imodoka itwara abagenzi, 16 muri 29 yari itwaye barakomereka.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari tugize Akarere ka Burera, bashyikirijwe moto nshya, bavuga ko zije kuba igisubizo cy’imbogamizi bagiraga zo kudacyemura ibibazo by’abaturage ku gihe, bitewe n’ingendo ndende zivunanye bakoraga badafite uburyo babageraho.
Leta ya Luxembourg yahaye u Rwanda inkunga y’amayero miliyoni 12, ahwanye na miliyari 16 na miliyoni 700 z’amafaranga y’u Rwanda, akaba ari ayo gushyigikira gahunda yo kongera amashyamba mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yayoboye umuhango wo guha ipeti rya Assistant Inspector itsinda rya mbere ry’abofisiye bashya 166 mu Rwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024 ku Ishuri ry’amahugurwa rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yemereye abacuruzi babarirwa mu 180 bafite inyubako ku nkengero z’umugezi wa Sebeya kongera gufungura ibikorwa byabo nyuma y’igenzura ryakozwe rikagaragaza ko Sebeya imaze gushyirwaho ibikorwa bikumira amazi ku buryo atazongera gutera abaturage.
Mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inyubako y’ibiro nshya by’Akarere ka Burera, yuzuye itwaye Miliyari 2 na Miliyoni 996, abaturage bagaragaje ko babyitezeho imitangire ya serivisi itabasiragiza kuko noneho yo ijyanye n’igihe ndetse ikaba inagutse.
Umuryango Nyarwanda utari uwa Leta witwa ‘Hope for Life Association’ wateguye inama nyunguranabitekerezo, abayitabiriye baganira ku ikoreshwa ry’ururimi rw’amarenga, no ku mbogamizi abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahura na zo mu byerekeranye n’itumanaho.
Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, kuri uyu wa Kabiri 18 Kamena yahererekanyije ububasha na Alfred Gasana wari Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu.
Mu karere ka Karongi, Umurenge wa Murambi, Akagari ka Shyembe, Umudugudu wa Nyabisindu, RIB yataye muri yombi; umugore n’abagabo 2 bakekwaho ubufatanyacyaha mu kwica Mporanyisenga Jean D’amour, umugabo w’uwo mugore.
Perezida Paul Kagame avuga ko icyo atakoze cyashobokaga mu gihe gishize agomba kuzagikora, akongeraho n’ibindi bijyanye n’igihe kigezweho, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere u Rwanda.
Nyuma y’uko Inteko Nkuru ya AEBR yateranye tariki 11 Gicurasi 2023 yatoreye Bishop Ndayambaje Elisaphane kuba Umuvugizi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (AEBR), ku Cyumweru tariki 16 Kamena 2024, yimitswe ku mugaragaro.
Obed Gasangwa, ni umusore wasoje amashuri yisumbuye, ubu akaba yitegura kwinjira muri Kaminuza. Afite ubumuga bw’uruhu we n’umuvandimwe we.