Urubyiruko rwo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga mu Kagari ka Nunga rwahuriye mu biganiro byateguwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako gace ku bufatanye n’umuryango witwa Good News International, baganirizwa ku ngingo zitandukanye zibafasha gutegura ahazaza habo heza.
Mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba aho bita mu ikorosi ryo kwa Rugiga, kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kanama 2024 habereye impanuka y’imodoka ya Fuso yavaga Rusumo ijya Rusizi ipakiye inyanya n’ikamyo yari ipakiye Lisansi yavaga Rusizi ijya i Kigali hakomereka abantu babiri.
Kuva tariki ya 04 kugera ku ya 06 Ugushyingo, u Rwanda ruzakira inama Nyafurika yiga ku bibazo bikibangamiye urwego rw’ingufu ku Mugabane, ifite insanganyamatsiko igamije “Guhindura Urwego rw’Ingufu muri Afurika, hagamijwe kugira ejo hazaza heza”.
Mu gihe imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo Base-Butaro-Kidaho ikomeje, abaturage bo mu Karere ka Burera n’abakagenderera, bari bamaze imyaka myinshi banyotewe no kugira umuhanda uri kuri uru rwego, ngo ubu icyizere ni cyose cyo kuba mu gihe kidatinze uzaba wamaze kuzura, bakoroherwa n’ubuhahirane.
Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri Peteroli, aho byamanutse hagendewe ku byari biriho kuva mu mezi abiri ashize.
Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wavuze ko mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura habonetse imibiri 18 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Abatuye mu Kagari ka Rugogwe gaherereye mu Murenge wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru barashima kuba baragejejweho amashanyarazi, bakavuga ko batunganyirijwe n’umuhanda batera imbere.
BK Foundation n’Ibigo bitanu bifatanyije gushyira mu bikorwa umushinga ‘Igire’, basinyanye amasezerano azafasha urubyiruko rugera kuri 200 rwo mu bice bitandukanye by’Igihugu mu bikorwa bitandukanye bigamije kubafasha kwiyubaka no kwiteza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage bagenerwa inkunga zitandukanye, zirimo no guhabwa inka muri gahunda ya ‘Gira Inka Munyarwanda’, kurushaho gukora cyane kugira ngo barusheho kwigira.
Imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka riri kuba ku nshuro ya 27, Umujyi wa Kigali nawo wararyitabiriye aho urimo kumurika ibyo ukorera umuturage birimo na serivise bakenera mu by’imyubakire n’ubutaka kugira ngo n’ufite ikibazo afashwe guhabwa umurongo wo kugikemura.
Mu Karere ka Rubavu hatangijwe ubukerarugendo ku musozi wa Nengo uzwiho amateka y’intambara ya mbere y’Isi yose no kugira umwihariko wo kugaragaza ubwiza bw’umujyi wa Gisenyi.
Bamwe mu bagore binjizaga ibiyobyabwenge mu Gihugu (abafutuzi), bavuga ko babagaho mu buryo bw’ibyihebe kandi ntibagire icyo bakuramo uretse igifungo ariko ngo aho babirekeye bihangiye indi mirimo kandi yatumye baba abagore bashoboye batunze ingo zabo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwatangije gahunda yiswe ‘Intore mu Biruhuko’ yitezweho kurwanya ingeso mbi mu rubyiruko, by’umwihariko izikunze kugaragara mu gihe cy’ibiruhuko zirimo ubusambanyi no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ku cyicaro cya Sosiyete icunga umutekano ya ISCO i Kigali, tariki 04 Kanama 2024, hizihirijwe ibirori by’Umuganura byateguwe na Banki ya Kigali(BK), mu rwego rwo gushimira abacunga umutekano w’iyi Banki ku mashami yayo ari hirya no hino mu Gihugu.
Umugabo w’i Huye wamenyekanye nyuma yo guhabwa isakaramentu ry’ugushyingirwa aryamye mu ngobyi y’abarwayi, yajyanywe kwa muganga n’ubuyobozi bw’Umurenge, abuze gikurikirana mu bijyanye n’ubushobozi asubira imuhira.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel mu kiganiro yagiranye na KT Radio kuri uyu wa kabiri tariki 6 Kamena 2024 yavuze ko mu myaka itanu iri imbere hazaba hamaze guhinduka byinshi mu mujyi wa Kigali abereye umuyobozi birimo gutunganya ibikorwaremezo no kuvugurura inyubako.
Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) rirasaba abantu batandukanye baba abayobozi mu nzego z’ibanze, abantu babana n’abafite ubumuga, n’abandi bakora ibikorwa by’ubutabazi gushyiraho uburyo bwihariye bwo gutabara no kugoboka abantu bafite ubumuga mu gihe cy’ibiza cyangwa mu gihe habaye andi makuba (…)
Inyubako y’uruganda C&D Products Rwanda rukora imyenda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro ndetse n’ibintu byari birimo bifite agaciro gasaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda nibyo byangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye uru ruganda.
Ambasaderi Gen. Patrick Nyamvumba, kuri uyu wa mbere tariki 05 Kanama 2024 yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba muri Tanzania, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki Gihugu.
Polisi y’u Rwanda yashyikirije ubwato Koperative yitwa COOTRALBU igizwe n’abanyamuryango 40 ikorera mu Murenge wa Kagogo Akarere ka Burera, muri gahunda y’ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ingabo, Polisi n’izindi nzego z’umutekano.
Umugaba w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Kaguta Yoweri Museveni, General Muhoozi Kayinerugaba, yatangaje ko azitabira irahira rya Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa 11 Kanama 2024.
Mu cyanya cy’inganda cya Kigali giherereye i Masoro ’Kigali Special Economic Zone’ hafashwe n’inkongi mu masaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Kanama 2024.
Polisi y’u Rwanda yamaze kurohora imodoka iherutse kugonga igiti ita umuhanda igwa mu kiyaga cya Burera, aho babiri bari muri iyo modoka barokotse iyo mpanuka yari ikomeye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, bavuga ko biteguye kongera imbaraga zose zishoboka, mu gushyira mu bikorwa ibikubiye muri Manifesto y’uyu Muryango, muri iyi manda y’imyaka itanu iri imbere Perezida Paul Kagame aherutse gutorerwa kongera kuyobora Igihugu.
Imwe mu mishinga y’abagore mu Rwanda ishobora guhomba biturutse ku ngaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe hatagize igikorwa, nk’uko bamwe babigaragaza.
Imodoka yo mu bwoko bwa Howo yavaga Gitikinyoni yerekeza Nyabugogo ubwo yari igeze muri ‘Feux rouge’ zo ku kiraro cyerekea mu Gatsata, kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kanama 2024 yagonze igare ryavaga mu Gatsata rijya Nyabugogo umugenzi ahita ahasiga ubuzima.
Umushumba w’Itorero Umuriro wa Pentekote mu Rwanda, hamwe n’uwari umwungirije ariko umaze umwaka ahagaritswe ku mirimo, basobanuye iby’amacakubiri no kutubahiriza gahunda za Leta byashingiweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) mu gufunga iryo torero.
Umunsi w’umuganura wizihijwe mu Rwanda hose, ku rwego rw’Akarere ka Bugesera wizihirijwe mu Murenge wa Nyarugenge, ariko no mu yindi Mirenge yose igize ako Karere bakoze ibirori byo kwizihiza uwo munsi wizihizwa kuwa Gatanu wa Mbere w’ukwezi kwa Kanama buri mwaka, maze basangira byinshi mu byo bejeje abayobozi mu nzego (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yasabye ko igihe abantu baganura bajya bazirikana n’ibyo abana babo bazakenera kurya ku ishuri.
Ibirori by’Umunsi Mukuru w’Umuganura mu Kagari ka Nunga mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro byizihirijwe ku Biro by’Ako Kagari kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Kanama 2024.