Nta kwezi kurashira Ingabire Umuhoza Victoire akomorewe ku gifungo cy’imyaka 15 yari yarakatiwe n’urukiko ariko yatangiye imishinga yo kuzana abana be mu Rwanda bagasura igihugu cyabo.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’iteganyagihe “Meteo Rwanda” cyaburiye Abanyarwanda ko hari ibimenyetso bigaragaza ko mu gihugu hashobora kugwa imvura ikaze muri iyi minsi.
Nyirabagande Fridaus uzwi ku izina rya Languida mu ikinamico Urunana, avuga ko hari igihe akina ibintu bikamugiraho ingaruka zo kubabara nk’aho byamubayeho.
Mu Murenge wa Nyundo Akarere ka Rubavu ahitwa Bahimba, ni agace kahoranye isura y’umutekano muke mu gihe cy’abacengezi 1998, ariko ubu hujujwe umudugudu w’Ikitegerezo ufite agaciro k’asaga miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.
Umuherwe Mo Ibrahim usanzwe utegura ibihembo byamwitiriwe bihabwa abayobozi b’indashyikirwa mu miyoborere, yatumiye Perezida Kagame mu nama y’ubutegetsi bw’umuryango we yabereye i Londres
Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko ko muri Afurika hari amahirwe yarufasha kugera ku cyo rwifuza cyose, kuko imbogamizi rwahura na zo atari nyinshi nk’uko rubikeka.
Abakora isuku mu mihanda minini y’Umujyi wa Kigali barinubira kuba ikigo kibakoresha kitwa "Royal Cleaning Ltd" kimaze amezi atatu kitabahemba, ubu inzara ikaba izahaje imiryango yabo.
Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame basangiye ifunguro rya saa Sita na bamwe mu baturutse muri kongere ya Leta zunze Ubumwe za Amerika.
Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu (NCHR), iravuga ko byinshi mu birego yagejejweho n’abaturage ikabikemura byiganjemo kwamburwa amasambu, kwimwa ingurane ku mitungo, gufatwa ku ngufu, ndetse n’iby’abana bihakanywe n’ababyeyi.
U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo byemeranyije guhuza serivisi za gasutamo z’imipaka itatu ihuza ibi bihugu kandi ikazajya ikora amasaha 24.
Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, abaturage basaga ibihumbi 25 barashimira umushinga Cooperation Suisse ku bwo kubegereza amazi meza, nyuma y’igihe bari bamaze bavoma ibinamba na byo bakabibona biyushye akuya.
Ubushakashatsi ngarukamwaka bw’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku miyoborere, bwagaragaje ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kurwanya ruswa, ndetse hakanavugururwa uburyo bwo gukorera mu mucyo
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’Intara ya Rhineland-Palatinat, Malu Dreyer, uri mu Rwanda mu rwego rwo kureba aho imishinga bafatanya n’u Rwanda igeze ishyirwa mu bikorwa.
Kanyankore Alex wahoze ari umuyobozi wa Banki y’igihugu itsura Amajyambere, BRD yatawe muri yombi n’Urwego rw’ igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB.
Akarere ka Gasabo kazitaba urukiko mu gutaha kw’ Ugushyingo, mu kirego akarere karezwemo n’abatuye muri Kangondo ya mbere, iya kabiri na Kibiraro ya mbere.
Impuzamiryango irwanya ihohoterwa mu Karere k’ibiyaga bigari, COCAFEM GL irasaba abagabo n’abahungu kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerrwa abakobwa n’abagore.
Minisiteri y’ibikorwa remezo iratangaza ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye kuri FPR Inkotanyi rwo mu kagari ka Murama mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, rwihaye intego yo guhangana n’ibiyobyabwenge n’inda zitateguwe zikigaragara mu rubyiruko.
Madame Jeannette Kagame yaraye ahawe igihembo cy’umudamu w’indashyikirwa muri Afurika kubera uruhare rwe mu bikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abagore n’abana b’abakobwa.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018, i Johannesburg muri Afurika y’Epfo harabera umuhango wo gushyikiriza Madame Jeannette Kagame igihembo cy’umugore w’Umunyafurika wakoze ibikorwa by’indashyikirwa.
Laboratwari yo mu kigo gishinzwe ubushakashatsi ku by’inganda (NIRDA) ikeneye amafarana arenga miliyari imwe kugira ngo ivugururwe, mu gihe kitarenze imyaka itanu yubatswe.
Ikigo kimenyerewe nka Yego Moto ku bufatanye n’Ikigo gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga gishyira utumashini dushya muri Taxi-voiture tuzorohereza abazitega kubona servisi nziza.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yemeza ko u Rwanda rumaze gushyira mu bikorwa hejuru ya 60% by’imyanzuro rwasabwe n’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bwa muntu.
Imanizabayo Claudine arashakisha iwabo nyuma y’imyaka ibiri amaze muri Uganda, aho avuga ko yatorokanwe n’umugore washakaga kumushora mu buraya bukorerwa mu kabari ke.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwatangaje ko rufite ubuhamya bw’abantu bagiye batekerwa umutwe n’abiyita abahanuzi bakabacuza imitungo ya bo.
Umujyi wa Kigali uravuga ko igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi abaturage bazaba bakibonamo bikazanoroha kugishyira mu bikorwa, kuko aribo bagize uruhare mu kugitangaho ibitekerezo.
Ibyo Abanyehuye babikesha kuba umubare w’abanyeshuri biga mu ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ry’i Huye ugiye kongera kwiyongera, na bimwe mu bigo byahoze bihakorera bikahagarurwa.
Perezida Paul Kagame yavuze ko Nelson Mandela yasigiye isi umurage wo kwirinda gutandukanya abaturage, kuko byangiza imibanire yabo y’igihe kirekire kandi bikagira ingaruka ku bukungu.
Tariki 19 Nzeri, Perezida Paul Kagame yayoboye umuhango wo kurahira kw’abadepite 80 bagize inteko nshingamategeko ya kane.