General James Kabarebe yatangaje ko Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda akaza guhunga igihugu, akanashinga umutwe urwanya Leta y’u Rwanda ‘Rwanda National Congress (RNC)’, ari umuhemu wirengagije sisiteme (system) yamugize uwo ari we, agahinduka uyirwanya.
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yateranye kuri uyu wa gatatu tariki 04 Nzeri 2019 saa saba n’igice z’amanywa yakuyeho icyizere uwari Umuyobozi w’Akarere, Kamali Aimé Fabien, kubera kutuzuza inshingano, kudahuza inzego, hamwe no kutihutisha imyanzuro ifatwa n’inama njyanama.
Abanyeshuri bo mu Rwanda biga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo bashobora kutemererwa gusubirayo vuba mu gihe cyose hakivugwayo icyorezo cya Ebola.
Inama Njyanama y’Akarere ka Rubavu imaze kwemeza ubwegure bw’abayobozi bungirije b’akarere beguye ku mirimo yabo, yakira n’ibaruwa y’undi mukozi wasezeye ku mirimo ye, na we bamwemerera gusezera.
Ubuyobozi bwa RIB mu Karere ka Nyaruguru burasaba umenye wese umwana waba wasambanyijwe kubabwira kugira ngo uwabikoze akurikiranwe, kuko ari akazi kabo kugenza icyaha.
Tharcisse Niyonzima wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Rutsiro hamwe n’umuyobozi wungirije w’akarere ushinzwe imibereho y’abaturage Jean Hermans Butasi, bandikiye inama njyanama y’akarere basaba kwegura ku mirimo yabo.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwampayizina Marie Grace, hamwe n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Murenzi Janvier, mu ijoro ryo kuwa 3 Nzeri 2019 basabye kwegura ku mirimo yabo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yatangaje ko kuba bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze barimo kwegura abandi bakeguzwa nta gikuba cyacitse.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamariya Béatrice, yashyikirije ibaruwa isaba kwegura Inama Njyanama y’Akarere.
Ntirenganya Emmanuel amaze gotorerwa kuyobora Akarere ka Musanze by’agateganyo. Ni nyuma y’uko Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeri 2019 yeguje uwayoboraga ako karere, Habyarimana Jean Damascene na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin naho Visi Meya (…)
Ku nshuro ya mbere mu gihe kigera hafi ku mezi abiri, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Dr. Richard Sezibera, yagize icyo avuga ku makuru yavuzwe ku buzima bwe, aho yagaye abayakwirakwije, abagereranya n’ “abanyamagambo b’abagambanyi”.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko ibiciro bya lisansi na mazutu byagabanutse.
Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yateranye mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 03 Nzeri 2019, yemeye ubwegure bw’umuyobozi w’ako karere n’abari bamwungirije.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi François Ndayisaba n’abamwungirije (ushinzwe imibereho myiza n’ushinzwe ubukungu) hamwe n’abayobozi b’akarere bungirije (Ushinzwe ubukungu n’ushinzwe imibereho myiza) ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere Ka Ngororero, biravugwa ko baraye bashyikirije inama njyanama z’utwo turere (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakoze impinduka mu buyobozi bw’ingabo z’u Rwanda.
Mu Karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, kuri uyu wa mbere tariki 02 Nzeri 2019 habaye inama yahuje ababyeyi bafite abana biga muri Congo n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu. Abari muri iyo nama baganiraga ku buryo bwo gufasha abanyeshuri bigaga i Goma gushaka uburyo baba baretse gukomeza kwambuka umupaka kubera (…)
Umunyarwanda Louis Baziga wiciwe muri Mozambique arashwe tariki 26 Kanama 2019 yashyinguwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 02 Kanama 2019.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo (Gender Monitoring Office - GMO), kiratangaza ko gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’ ikwiye kujyana no gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu miryango.
Padiri Kizito Kayondo, umupadiri wo muri Diyosezi ya Butare, avuga ko nyuma y’imyaka 25 abuhawe, icyo yishimira cyane ari intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge.
Umukuru w’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ku isi, Pastor Ted Wilson yatashye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, birimo inyubako yiswe ’ECD Plaza’ izajya isuzumirwamo abarwaye indwara z’ubwoko bwose.
Ku wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019, wabaye umunsi wa nyuma w’ukwezi kwa munani. Byahuriranye n’uko ari umunsi wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, bituma Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu n’abanyamahanga bitabira ibikorwa by’umuganda rusange nk’uko bimaze kuba akamenyero.
Minisitiri wa Rhénanie-Palatinat ushinzwe ubucuruzi, ubwikorezi n’ubuhinzi, Dr Volker Wissing, yatangaje ko yishimiye uko urubyiruko rwo mu Karere ka Ruhango rubyaza amahirwe ibikorwa Komini Landau yo muri iyo Ntara ifatanyamo n’Akarere ka Ruhango.
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) iratangaza ko ibikorwa byo kwiba umuriro w’amashanyarazi biyihombya amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 900 (1,900,000,000 Frws) buri mwaka.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko buri gukoresha imbaraga zishoboka zose, ku buryo icyiciro cya mbere cy’abatuye mu midugudu ya Kangondo I&II na Kibiraro I mu Kagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, ahazwi ku izina rya ‘Bannyahe’ bazaba bamaze kuhimuka bitarenze ukwezi k’Ugushyingo 2019.
Ikigo gitwara abagenzi mu modoka ‘Horizon Express’ kiravuga ko cyiyemeje kurushaho guha serivisi nziza abagenzi bakigana kuva ku gukatisha itike kugeza ku musozo w’urugendo rwabo.
Abagororwa 250 bo muri Gereza ya Huye, ku wa kabiri tariki 27 Kanama 2019 bahawe seritifika (impamyabushobozi) zemeza ko bashoboye umwuga w’ubwubatsi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bufite gahunda yo kunoza uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu Mujyi wa Kigali, ku buryo abakoresha imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusanjye bazajya bagenda babyishimiye.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwita ku baturage nk’uko bita ku ngo zabo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, ahamya ko imyuga n’ubumenyingiro ari ipfundo ry’iterambere ry’ibihugu, cyane cyane iyo bishyizwemo ingufu bikigishanywa ubuhanga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, arahamagarira abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’abanyamatorero guhagurukira ikibazo cy’umwanda mu baturage, dore ko wageze n’aho Umukuru w’Igihugu awibonera we ubwe.