Urupfu rwa Inyumba ni igihombo gikomeye kuri FPR - Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko urupfu rwa Minisitiri Inyumba Aloysia ari igihombo gikomeye ku muryango wa FPR-Inkotanyi no ku gihugu muri rusange kuko yari umuyobozi mwiza.
Perezida Kagame yavuze ko Inyumba azahora yibukwa kubera uruhare rukomeye yagize mu kubohora igihugu no guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Yamwifurije iruhuko ridashira.
Amakuru y’urupfu rwa Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012. Yitabye Imana azize uburwayi.
Ministiri Inyumba yabaye umwe mu Banyarwanda baharaniye ishyirwaho ry’umuryango FPR-Inkotanyi aho yari mu buhungiro mu gihugu cy’Ubugande, ndetse na nyuma aza kuba umukomiseri mukuru muri uyu muryango.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Inyumba Aloysia yagize uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya, aho yanatorewe kuyobora imyanya itandukanye muri Leta.
Yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali, nyuma aza kuyobora Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umunyarwandakazi.
Ayoboye iyi Minisiteri, Inyumba Aloysia yaje kurwara amara igihe kirekire mu bitaro, ariko nyuma aza gukira asubira mu mirirmo ya Guverinoma aho yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka umunani.
Nyuma yaho Nyakwigendera Inyumba Aloysia yaje kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari nayo yari akiyoboye.
Nyakwigendera Inyumba yize ikiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza muri Makerere University aho yakuye impamyabumenyi muri Social Work and Social Administration.
Icyiciro cya gatatu yakize muri Irish American University ahakura masters muri International Relations kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) yahawe na La Roche College.
Inyumba wavutse mu 1962 asize umugabo n’abana babiri.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 66 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imuhe iruhuko rinda shira.kandi abeza ntibapfa bara ruhuka,
MANA WEEE!IGIHUGU KIRI GUHOMBA ABANTU B’INGENZI PE!IMANA IMUHE KURUHUKIRA MU MAHORO
Gusa Iyi nkuru irababaje , twese turababaye yari umuyobozi kandi wumubyeyi wintashyikirwa ,tuzahora twibukira kubikorwa byawe Imana ikwakire mubayo, dutakaje zimwe mumbaraga z’igihugu nukuri. R.I.P, Inyumba.
MANA WEEE!IGIHUGU KIRI GUHOMBA ABANTU B’INGENZI PE!IMANA IMUHE KURUHUKIRA MU MAHORO
Imana imwakire mu bayo.