Urupfu rwa Inyumba ni igihombo gikomeye kuri FPR - Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko urupfu rwa Minisitiri Inyumba Aloysia ari igihombo gikomeye ku muryango wa FPR-Inkotanyi no ku gihugu muri rusange kuko yari umuyobozi mwiza.

Perezida Kagame yavuze ko Inyumba azahora yibukwa kubera uruhare rukomeye yagize mu kubohora igihugu no guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Yamwifurije iruhuko ridashira.

Amakuru y’urupfu rwa Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012. Yitabye Imana azize uburwayi.

Ministiri Inyumba yabaye umwe mu Banyarwanda baharaniye ishyirwaho ry’umuryango FPR-Inkotanyi aho yari mu buhungiro mu gihugu cy’Ubugande, ndetse na nyuma aza kuba umukomiseri mukuru muri uyu muryango.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Inyumba Aloysia yagize uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya, aho yanatorewe kuyobora imyanya itandukanye muri Leta.

Yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali, nyuma aza kuyobora Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umunyarwandakazi.

Ayoboye iyi Minisiteri, Inyumba Aloysia yaje kurwara amara igihe kirekire mu bitaro, ariko nyuma aza gukira asubira mu mirirmo ya Guverinoma aho yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka umunani.

Nyuma yaho Nyakwigendera Inyumba Aloysia yaje kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari nayo yari akiyoboye.

Nyakwigendera Inyumba yize ikiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza muri Makerere University aho yakuye impamyabumenyi muri Social Work and Social Administration.

Icyiciro cya gatatu yakize muri Irish American University ahakura masters muri International Relations kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) yahawe na La Roche College.

Inyumba wavutse mu 1962 asize umugabo n’abana babiri.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 66 )

Nyagasani Imana imwakire mu bayo.Ni ukuri ntituzibagirwa inama ze nziza kuri gender no kubyateza imbere Umunyarwanda muri rusange by’umwihariko Umunyarwandakazi.

sylvain yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Sad new for us Rwandan,
We miss realy someone very important,

But you know, this world is not our home and for us beleivers in Jesus Christ we have a great hope. Soon very soon we will go home where there is no sorrow no skness no tea
Our God in heaven the Lord be the Comfort for the husband and chidren .

Charlie yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

abagore babaye abande se rwose

erudi yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Imana imwakire mubayo

uwizeyimana yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Koko burya abeza ntibaramba, Imana irabakunda ikabakumbura kare.

Abo wahaye impanuro bazagere ikirenge mu cyawe.
RIP I.A

Oli yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Erega satani numugome kuko akunda kwisasira abafitiye abandi akamaro gusa yari intwali kandi nizeyeko Imana yamuhaye iruhukiro ridashira. Gusa njye nifatanije n’umuryango we mukababaro.

alens yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange tubuze intwari ariko nyine ntakundi byamera imana imwakire mubayo.

charles yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira kdi ikomeze abasigaye mumuryango we no mugihugu muri rusange kuko agiye tukimuneye

Mpsi yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Nta gushyidikanya ko igihugu kibuze umuntu w’Ingirakamaro. Uretse no kuba umwe mu baharaniye uburenganzira n’ubumwe by’Abanyarwanda, yari umwe mu baharanira ubusugire bw’umuryango nyarwanda.Ndibuka ko yari ku isonga mu baharaniraga ko abana b’Abanyarwanda bose barererwa mu miryango aho gutereranwa bakajyanwa mu bigo by’impfubyi.Imana imuhe iruhuko ridashira.

Martin/HHC

Martin yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

She was really a hero who fought for justice and Gender equality in Rwanda.Personally I will miss her Brilliant advices and ideals which she gave us as Leaders in Eastern Province in 2010 in collaboration with Imbuto foundation.

May her Soul rest in Enternal peace and May the Almighty Help the breaved family and be strong

mexico yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Imana imwakire mubayo nicyo umuntu yamwifuriza kuko byaturenze tukimara kumva iyi nkuru yincamugongo.

Yohani Bosco yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Imana imuhe uburuhukiro budashira!

yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka