Urupfu rwa Inyumba ni igihombo gikomeye kuri FPR - Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko urupfu rwa Minisitiri Inyumba Aloysia ari igihombo gikomeye ku muryango wa FPR-Inkotanyi no ku gihugu muri rusange kuko yari umuyobozi mwiza.

Perezida Kagame yavuze ko Inyumba azahora yibukwa kubera uruhare rukomeye yagize mu kubohora igihugu no guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Yamwifurije iruhuko ridashira.

Amakuru y’urupfu rwa Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012. Yitabye Imana azize uburwayi.

Ministiri Inyumba yabaye umwe mu Banyarwanda baharaniye ishyirwaho ry’umuryango FPR-Inkotanyi aho yari mu buhungiro mu gihugu cy’Ubugande, ndetse na nyuma aza kuba umukomiseri mukuru muri uyu muryango.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Inyumba Aloysia yagize uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya, aho yanatorewe kuyobora imyanya itandukanye muri Leta.

Yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali, nyuma aza kuyobora Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umunyarwandakazi.

Ayoboye iyi Minisiteri, Inyumba Aloysia yaje kurwara amara igihe kirekire mu bitaro, ariko nyuma aza gukira asubira mu mirirmo ya Guverinoma aho yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka umunani.

Nyuma yaho Nyakwigendera Inyumba Aloysia yaje kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari nayo yari akiyoboye.

Nyakwigendera Inyumba yize ikiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza muri Makerere University aho yakuye impamyabumenyi muri Social Work and Social Administration.

Icyiciro cya gatatu yakize muri Irish American University ahakura masters muri International Relations kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) yahawe na La Roche College.

Inyumba wavutse mu 1962 asize umugabo n’abana babiri.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 66 )

Imana imwakire mubayo, ntawakwibagirwa ibikorwa byiza bya madam Inyumba ALOYSIA,"tuzahora tukwibuka ntwari yacu"

Peter Muhire yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Genda Ntwari ugiye wari ugikenewe. Turasaba Imana ikwakire mu bana bayo kandi tuzahora tukwibuka.

Kalume Xavier yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

I don’t have words to express my sadness, it’s very unfortunate. we have lost a patriot, freedom fighter, hero, i mean she’s been a role model in everything. May Her soul RIP.

Asaph yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ndamwibuka adusura mu ngando disi. yari umtegarugori wíntangarugero.yasabanaga nabose Imana imwakire.

aste yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Abeza ntibapfa bararuhuka.Twifatanije n’umuryango we ndetse n’abanyarwanda bose muri ibi byago. Tuzongera kubonana tutacyambaye uyu mubiri upfa, twambaye kudapfa iteka.

aheza yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Tubuze intwali!!!!!! Immana imwakire mu bwami bwayo. Twifatanyije n’umuryango we.

Daphrose yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Tubuze umuntu w’intwali.Imana imwakire mubayo

MJB yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Abari n’abategarugori bamwigireho bagere ikirenge mucye Imana imuhe iruhuko ridashira .

Bayingana yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira! Ugiye tukigukeneye!

Ammy yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Intwari ntipfa iratabara! Inyumba A, Utuvuye kumaso ariko uzahora urimuzima mumitima yab’abanyarwanda cyane abanyarwandakazi. Ubwitanjye n’Ubutwari wagize tuzahora tubikwibukira nimbuto itabora....
Imana iguhe iruhuko ridashira.

Odette Umurerwa yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

igihugu gihobye umuntu ufitakomaro gusa imana imwakire mubayo

dushime olivier yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Duhumurije umuryango we kubw’umwihariko n’abanyarwanda bose muri Rusange ’’Nyagasani imwakire mu Bwami Bwayo’’.
Murakoze

yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka