Urupfu rwa Inyumba ni igihombo gikomeye kuri FPR - Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko urupfu rwa Minisitiri Inyumba Aloysia ari igihombo gikomeye ku muryango wa FPR-Inkotanyi no ku gihugu muri rusange kuko yari umuyobozi mwiza.
Perezida Kagame yavuze ko Inyumba azahora yibukwa kubera uruhare rukomeye yagize mu kubohora igihugu no guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Yamwifurije iruhuko ridashira.
Amakuru y’urupfu rwa Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012. Yitabye Imana azize uburwayi.
Ministiri Inyumba yabaye umwe mu Banyarwanda baharaniye ishyirwaho ry’umuryango FPR-Inkotanyi aho yari mu buhungiro mu gihugu cy’Ubugande, ndetse na nyuma aza kuba umukomiseri mukuru muri uyu muryango.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Inyumba Aloysia yagize uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya, aho yanatorewe kuyobora imyanya itandukanye muri Leta.
Yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali, nyuma aza kuyobora Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umunyarwandakazi.
Ayoboye iyi Minisiteri, Inyumba Aloysia yaje kurwara amara igihe kirekire mu bitaro, ariko nyuma aza gukira asubira mu mirirmo ya Guverinoma aho yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka umunani.
Nyuma yaho Nyakwigendera Inyumba Aloysia yaje kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari nayo yari akiyoboye.
Nyakwigendera Inyumba yize ikiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza muri Makerere University aho yakuye impamyabumenyi muri Social Work and Social Administration.
Icyiciro cya gatatu yakize muri Irish American University ahakura masters muri International Relations kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) yahawe na La Roche College.
Inyumba wavutse mu 1962 asize umugabo n’abana babiri.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 66 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyakubahwa Inyumba Aloisia,
I kivi cyawe tuzacyusa!
Mukuri nibyigenzi kumuzirikana nkwinwari
Nyakubahwa Inyumba Aloisia,
I kivi cyawe tuzacyusa!
Nyakubahwa Inyumba Aloisia,
I kivi cyawe tuzacyusa!
Imana imwakire mubwami bwayo
Igendere mu bwiza Imana yaguteguriye,aho ugiye sikure wabereye umuvugizi ingeri zose muri iyi isi uzagere ikirenge mucyo Umwami wacu Yesu Christ nawe ujye usabira abo usize kuri iyi isi. Imirimo yawe ,ibikorwa izakomeza kuba umuhamya wawe kuisi hose. Ubutwari bwawe burigaragaza uzahora wibukwa nk’izindi ntwali z’u Rwanda.
Igihugu cyacu kibuze intwari,ariko ntacyo intwari iratabarutse,imirimo yose wakoreye igihugu isize imbuto nzima. kandi Uwiteka azakomeza gukoresha nabo mwatangiranye urugamba rwokubohoza igihugu,ndizerako umwanya wubuyobozi warimo Imana yacu dusenga irimo gutegura undi uzakomereza aho wari ugeze.
Tuzahora tukwibuka twibuka ibyiza wagejeje kubanyarwanda.warangwaga numutima mwiza wuzuye impuhwe ,imbabazi amarira wajyaga urira ubonye abana bimpfubyi bababaye Uwiteka yarayazirikanye kandi azabiguhembera .Umuryango wawe Imana izawuha umugisha kubwu mutwaro wagiriye igihugu cyawe.every time i remember your kindness when you were still our Minister,(Kabuga`s building i just shed endless tears! You mean alot to us Rwandans,women in particular and orphans RIP beloved one. Imana ikomeze kwihanganisha Umuryango
IGENDERE WARI UGEJEJE ABANYARWANDA AHANTU HEZA.NTIZIBAGIRWA IBIGWI BYAWE. le 08 mars uti GIRAHO UTAHA MUNYARWANDAKAZI, UMWAKA WUNDI UTI ; KUNGAHARA MUNYARWANDAKAZI,undi mwaka uti ; MUNYARWANDAKAZI GIRA URUHARE MUNZEGOZIFATA IBYEMEZA, UNDI MWAKA UTI ; JIJUKA MUNYARWANDAKAZI .......... BURI GIHE INZOZI ZAWE YARI ITERAMBERE RY’URWANDA. WARANZWE NO KWITA KUBANDI. INYUNGU ZAWE ZAZAGA NYUMA Y’IZABANDI. WARI INYANGAMUGAYO YUZUYE.
Ndihanganisha umuryango we kandi nkihanganisha natwe abanyarwanda kuko tubuze intwari muntwari dufite mu Rwanda rwacu.Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko ridashira.
Ndihanganisha umuryango we kandi nkihanganisha natwe abanyarwanda kuko tubuze intwari muntwari dufite mu Rwanda rwacu.Imana imwakire mu bayo kandi imuhe iruhuko ridashira.
biragoye pe kwihanganira icyo gihombo cy’intwari ituvuyemo tugikeneye ibitekerezo byiza ndetse nubutwari bwo guharanira igihugu cyacu. Imana irakuzi nfura yu Rwanda imirimo wakoze iguherekeze kandi sinshidikanya aho ugiye niheza. icyo nifuza nuko twaguha agaciro kawe waharaniye, uteza urwakubyaye imbere, isangire Fred nizindi ntwari zakubanjirije. Ndasaba abayobozi babishinzwe kurebana ubushishozi ubutwari bwa Nyakwigendera agashingurwa aho izindi ntwari zishinguwe. Imana imuhe iruhuko ridashira
Mwitonde tudaheranwa n’agahinda. Imana nayo yifuje gusarura ibyayo .Nonese imirimo si yo izaduherekeza .so,Imana imwakire mu bayo.Amen