Urupfu rwa Inyumba ni igihombo gikomeye kuri FPR - Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko urupfu rwa Minisitiri Inyumba Aloysia ari igihombo gikomeye ku muryango wa FPR-Inkotanyi no ku gihugu muri rusange kuko yari umuyobozi mwiza.
Perezida Kagame yavuze ko Inyumba azahora yibukwa kubera uruhare rukomeye yagize mu kubohora igihugu no guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Yamwifurije iruhuko ridashira.
Amakuru y’urupfu rwa Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012. Yitabye Imana azize uburwayi.
Ministiri Inyumba yabaye umwe mu Banyarwanda baharaniye ishyirwaho ry’umuryango FPR-Inkotanyi aho yari mu buhungiro mu gihugu cy’Ubugande, ndetse na nyuma aza kuba umukomiseri mukuru muri uyu muryango.
Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Inyumba Aloysia yagize uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya, aho yanatorewe kuyobora imyanya itandukanye muri Leta.
Yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali, nyuma aza kuyobora Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umunyarwandakazi.
Ayoboye iyi Minisiteri, Inyumba Aloysia yaje kurwara amara igihe kirekire mu bitaro, ariko nyuma aza gukira asubira mu mirirmo ya Guverinoma aho yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka umunani.
Nyuma yaho Nyakwigendera Inyumba Aloysia yaje kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari nayo yari akiyoboye.
Nyakwigendera Inyumba yize ikiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza muri Makerere University aho yakuye impamyabumenyi muri Social Work and Social Administration.
Icyiciro cya gatatu yakize muri Irish American University ahakura masters muri International Relations kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) yahawe na La Roche College.
Inyumba wavutse mu 1962 asize umugabo n’abana babiri.
Kigali Today
Ibitekerezo ( 66 )
Ohereza igitekerezo
|
BURYA IMANA ITWARA ABANTU BEZA KOKO UKUNTU WACISHAGA MACYE IMANA IKWACYIRE MUBAYO
Imana imuhe iruhuko ridashira ibikorwa bye byiza tuzabimwibukiraho!
igihugu kibuzi umunyarwandakazi waruzi icyo gukora kandi afitiye abanyarwanda bose rukundo.imana imuhe iruhoko ridashira iteka ryose rya.
Imana imuhe iruhuko ridashira!!Rwanda ko ukomeza guhomba intore zawe zitwaza,ngaho abatajyanywe iwabo wa twese nta musanzu wabo bagiha urwababyaye kubera amanzanganya ya politiki ndetse n’izindi mpamvu zitandukanye zidasobanutse!ariko nta kundi nyine ni ukwihangana kuko iyo nyiri umulinga yaje utega amaboko...
for really,it’s painfull to here that the ministry inyumba aloysia has died,i my self i would like to give condolence to the rest of the family and let her soul rest in peace.imana imwakire mu bayo.
rwose nanjye ndifuriza minisitiri nyumba aloyizi iruhuko ridashira
yooo! iyi nkuru irababaje cyane aliko nta kundi ubwo imana irakwishubije niko bigenda njye buliya nkwibuka neza uli umucadre mwishyamba niho nkuzi neza.igihugu gitakaje intwali pe!.abasigaye nimwihangane niubwo bikomeye.ibyishimo byejobundi tuzizihiza 25 tuzaba tubabaye! ubwo batubwire igihe tuzaguherekeze nta kundi merci.
Umuryango wa nyakwigendera,mwihangane kandi Imana ibane namwe,kuko urwanda rutakaje umuntu swingeing kandi w’icyitegererezo kubandi. Imanimwakire mubayo
Tubuze umunyarwandakazi w’Imena Imana imuhe iruhuko ridashira
RIP hon INYUMBA tumubuze umurwanashyaka w’Imena umwe mu ba tegarugori bahagurutse bakanga ikibi bakakirwanya bivuye inyuma.
Iyi nkuru muyongereho ibindi, mutubwire aho yaguye, imyaka ye, etc.
Uyu muyobozi yari umukozi kandi inyabgamugayo.
Imana imwakire mu bandi.