Urupfu rwa Inyumba ni igihombo gikomeye kuri FPR - Kagame

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abinyujije ku rubuga rwa Twitter yatangaje ko urupfu rwa Minisitiri Inyumba Aloysia ari igihombo gikomeye ku muryango wa FPR-Inkotanyi no ku gihugu muri rusange kuko yari umuyobozi mwiza.

Perezida Kagame yavuze ko Inyumba azahora yibukwa kubera uruhare rukomeye yagize mu kubohora igihugu no guharanira uburinganire hagati y’abagore n’abagabo. Yamwifurije iruhuko ridashira.

Amakuru y’urupfu rwa Inyumba Aloysia wari Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 06/12/2012. Yitabye Imana azize uburwayi.

Ministiri Inyumba yabaye umwe mu Banyarwanda baharaniye ishyirwaho ry’umuryango FPR-Inkotanyi aho yari mu buhungiro mu gihugu cy’Ubugande, ndetse na nyuma aza kuba umukomiseri mukuru muri uyu muryango.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, Inyumba Aloysia yagize uruhare mu ishyirwaho rya Guverinoma nshya, aho yanatorewe kuyobora imyanya itandukanye muri Leta.

Yabaye umuyobozi w’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali, nyuma aza kuyobora Ministeri y’Umuryango n’iterambere ry’umunyarwandakazi.

Ayoboye iyi Minisiteri, Inyumba Aloysia yaje kurwara amara igihe kirekire mu bitaro, ariko nyuma aza gukira asubira mu mirirmo ya Guverinoma aho yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka umunani.

Nyuma yaho Nyakwigendera Inyumba Aloysia yaje kongera gutorerwa kuba Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango ari nayo yari akiyoboye.

Nyakwigendera Inyumba yize ikiciro cya mbere n’icya kabiri bya kaminuza muri Makerere University aho yakuye impamyabumenyi muri Social Work and Social Administration.

Icyiciro cya gatatu yakize muri Irish American University ahakura masters muri International Relations kandi afite impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro (honorary doctorate) yahawe na La Roche College.

Inyumba wavutse mu 1962 asize umugabo n’abana babiri.

Kigali Today

Ibitekerezo   ( 66 )

U Rwanda rukeneye abayobozi nka Inyumba aho yitaba Imana igihugu cyose kigacika umugongo. Imana igomba kumwakira kuko ibyo yakoze ni ticket imwizanyo. N’abandi bayobozi bamwigireho batazava ku isi tukavuga ngo turamukize.

ukuri yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Igire mu mahoro i Jabiro kwa Jambo utaramirwe n’abamalayika be ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa wakoreye abanyarwanda. Rurema yagukunze kuturusha none arakwisubije. Natwe udusabire kuba intwali zitangira Urwanda n’abanyarwanda

spes yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

I miss the words to express the sorrows of missing aunt, mother, sister, minister, hon, patriot, freedom fighter, women & family supporter, children voice and parent! igendere ntwari! Nibaze ko comission y’intwari izakora ubushakashatsi bwimbitse ikagira ikiciro igushyiramo niba ntakiriho kandi izashyireho ikindi! RIP

Kaka yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

Abanyarwanda twese tubuze intwari! Tuzahora tumwibuka kdi tuzirikana ubutwaribwe! Abakoze ingando yabereye i Gishari 1999 (imwe yaguyemo umwanakosi araswe na mugenziwe) ntiduteze kumwibagirwa kuko twamwitaga Mamaniteka iyo yazaga kudusura twamwakirizaga indirimbo. "Maman araje" wamwitegereza ukabona ari umubyeyi wizihiwe n’abana be. Imana imwakire mubayo twari tumukunze none Nyiribiremwa Rugira wahanze Isi aramwishubije. Dukomeze twihangane!

theogene nsabimana yanditse ku itariki ya: 7-12-2012  →  Musubize

RIP Hon. Minister Inyumba. Rwanda has just lost one of its most loved heroes.

B. Rufagari yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Intwari ntipfa iratabaruka, ntabwo tuzibagirwa ko wari mu batekerejeko FPR ibaho kandi ugaharanirako umunyarwanda asubizwa ijambo. Ugiye tukigukunda kandi tukwijejeko ikivi watangije tuzacyusa ntagushidikanya. maze Inyumba! umbwirire Rwigema n’abandi Uti: cya kivi twatangije cyarushijwe,Uti: abo wasize ntabwo ari ibigwari,maze mwiruhukire iwabo wajambo mumutuzo uzira intugunda dore ko ariyo maherezo yatwese.Imana ikwakire mubacu.

yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

imana imuhe ibiruhuko bidashira abeza ntibaramba ariko yarintangarugere mubagore yarafite impano yokwihangana pe

mwanangu yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Wabayeho uharanira ibyiza by’abanyarwanda.Usize igihugu uko utagisanze,ibi bizatuma uzahora wibukwa amasekuruza n’amasekuruza ,usize inteko yiganjemo abarin’ abategarugori kandi nibyo waharaniye.
Ahasigaye uruhukire mu mahoro.

yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Twihanganishije umuryango wa INYUMBA Aloysia,Yari intwari ntimurire arasinziriye kandi twizeye ko tuzahurira mu bwami bw’IMANA.

TUYISABE SERUBIBI Joseph yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Igihe cyose naganiriye na Minisitiri inyumba mu bikorwa by’Umuryango n’ibya leta wumvaga ari umuntu wacengewe n’amahame yo kubaka Urwanda rw’Indahangarwa agashaka ko Abanyarwanda bose bakurikira uwo murongo nta vangura iryo ari ryo ryose nta busumbane hagati y’abagabo n’abagore.
Uri intwari y’u Rwanda kandi ntugiye ahubwo ugiye kuduhagararira mu isi y’abazima. Tuzahora tukwibuka kandi tugendere mu murongo wawe.
IMANA IKWAKIRE mu bayo

Yves NTABANA yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Mu Rwanda tubuze umuntu ukomeye. Ibikorwa yakoze bizamuherekeze tuzahora tumwibuka, ariko ikibabaje kurushaho ni uko atabarutse tutaragera kuri anniversaire y’imyaka 25 ya RPF. Imana imwakire mu mahoro, kandi tuzahorana.

Denys Basile yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Iumuvandimwe wanjye imana imuhe iruhuko ridashira

i odette shyaka yanditse ku itariki ya: 6-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka