Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ohereza igitekerezo
|
Uwase naella ndasaba akazi muruganda rw inyange Nina Hari umyanya muradufasha murakoze.
Mwiriwe neza ndashaka akazi ko gukora murugo nimero yanjye 0783820739 God bless you
Mwiriwe neza ndashaka akazi ko gukora murugo nimero yanjye 0783820739 God bless you 🙏
Mwiriwe neza ndashaka akazi ko gukora murugo nimero yanjye 0783820739 God bless you 🙏
Twifuza akazi banyakubahwa dufite A2 in History economics and geography (HEG)amanota ni 51 twagize muri national exam
number yange niyi 0793629986
Twifuza akazi dufite A2 in History economics and geography (HEG) number yange niyi 0793629986
Ndashaka akazi kubushoferi prime B namechnick 0788978350
Mwiriwe nez ndashaka akazikubu shofere prime urwego B nize nta mechnick 0788978350
Mwiriwe nez ndashaka akazikubu shofere prime urwego B nize nta mechnick 0788978350
Muraho neza ndashaka akazi kubushoferi pfite category B nize mechanic diplome niA2
Shaka akazi kubushoferi nfite categore b nkaba nfite na A2
Muraho neza ,mwamfasha kubona akazi ,mfite A2 muri computer networking,nkagira na certificate ya welding,munyange bashaka abakozi mwatubariza,ngewe mu nyange namasuku nayakora
Mwiriwe neza, amazina NIYOMUGABO Etienne nkabafite A2 in History Economy and Geography nkaba shaka akazi Ako ariko kose gapfa kuba Ari akazi niyo Kaba akamasuku, housekeeper nkomuri company runaka nakemera gusa kabaye hejuru Yako byashimisha. Murakoze mugihe negereje igisubizo cyanyu kiza.
Muraho neza ndifuza akazi nize history economy and geography
Ikindi mfite impushya zogutwara ibinyabiziga (permis) Category A,B
Akazi menyereye ni ugutwara ibinyabiziga mboneka kuri Numero ya telephone ni 0791642657,
murakoze.