Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n'abagashaka
Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n’abagashaka

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.

Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye
Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.

Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.

Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.

Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.

Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka
Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.

Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.

Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.

Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”

Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.

Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 233 )

Nshaka akazi akariko kose

claudine yanditse ku itariki ya: 19-10-2024  →  Musubize

Nshaka akazi mfite A2 muri MEG akari kose nagakora
Murakoze

claudine yanditse ku itariki ya: 19-10-2024  →  Musubize

Nshaka akazi mfite A2 muri MEG akari kose nagakora
Murakoze

claudine yanditse ku itariki ya: 19-10-2024  →  Musubize

Nashakaga akazi ni MEG mfite A2 akazi akariko kose nagakora
Number 0782627310 cg mukansubiza biciye kuri email
Murakoze

claudine yanditse ku itariki ya: 19-10-2024  →  Musubize

Nasonje amashuri yisumbuye nkaba nifuzaga akazi akariko kose

Gatsinzi yanditse ku itariki ya: 14-10-2024  →  Musubize

Nasonje amashuri yisumbuye nkaba nifuzaga akazi akariko kose

Gatsinzi yanditse ku itariki ya: 14-10-2024  →  Musubize

Rurubyiruko rufite ubushomeri reta nirebe ukoyafasha urubyiruko rukava mubusho Meri
Murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 7-11-2024  →  Musubize

Icyindi nifuzaga kubabaza bisaba icyi kugirango umuntu abe yaranjyirwa akazi ese umuntu asubizwa kugiticye

Iradukunda Gratien yanditse ku itariki ya: 9-10-2024  →  Musubize

Noex nicyi bizafasha rubanda rugufi

Iradukunda Gratien yanditse ku itariki ya: 9-10-2024  →  Musubize

Ndashaka akazi Ako ariko kose

Alias yanditse ku itariki ya: 9-10-2024  →  Musubize

Ndashaka akazi Ako ariko kose

Alias yanditse ku itariki ya: 9-10-2024  →  Musubize

Muraho nitwa Faustin pfite uruhushya rwogutwara inyabiziga rwa (F) nifuzagako mwandangira akazi ko muruganda murakoze my number 0786321715

SIBOMANA faut yanditse ku itariki ya: 6-10-2024  →  Musubize

Mwiriwe neza nitwa Musa Ibrahim home ni nyamata nange nifuzaga akazi yaba akubushoferi cg ubucuruzi ubwaribwo bwose cg akandi kazi kose pfa kuba Kampa amafranga murakoze tubaye tubashimiye mugihe dutegereje igisubizo cyanyu

Number zange ni 0787888218 call&whatsap

Musa ibrahim yanditse ku itariki ya: 4-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka