Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga

Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n'abagashaka
Iki kigo kizajya gihuza abatanga akazi n’abagashaka

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.

Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye
Ikigo Huye Employment Service Center cyashyizwe mu nzu yubakiwe guteza imbere abahinzi iri hafi ya gare ya Huye

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.

Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.

Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.

Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.

Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka
Izi modoka zizajya zisanga abakeneye akazi mu giturage, bafashwe kugashaka

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.

Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.

Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.

Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”

Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.

Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.

Ibitekerezo   ( 250 )

Nifuza akazi nize icunga mutungo ariko kubera ukuntu ntinze mubushomeri nako ndabona kose nagakora nkabona uko abana babaho.ndumubyeyi wab’abana bane(4children).mbaye mbashimiye,murakoze.

Umutoni Marie odette yanditse ku itariki ya: 16-08-2024  →  Musubize

Nitwa alias nkeneye akazi ako ariko kose nize MEG mfite A2 number ni 0782627310 watssp

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2024  →  Musubize

Nitwa nyiramana claudine mundangire akazi akariko kose nize MEG mfite A2 nakorera aho ariho hose Murakoze number 0729414634

Nyiramana claudine yanditse ku itariki ya: 16-08-2024  →  Musubize

Ndumushomeri mfite category B and F nifuza Akazi kogutwara cyane mbonye machine Forklift trucks nyifiteho Experience 0788793633 and 0788360733 from Rubavu

Ndibagiza kayumba yanditse ku itariki ya: 15-08-2024  →  Musubize

Ndumushomeri mfite category B and F nifuza Akazi kogutwara cyane mbonye machine Forklift trucks nyifiteho Experience 0788793633 and 0788360733 from Rubavu

Ndibagiza kayumba yanditse ku itariki ya: 15-08-2024  →  Musubize

Ndumushomeri mfite category B and F nifuza Akazi kogutwara cyane mbonye machine Forklift trucks nyifiteho Experience 0788793633 and 0788360733 from Rubavu

Ndibagiza kayumba yanditse ku itariki ya: 15-08-2024  →  Musubize

Wiriweneza mwamfashaukampa akazikarikokose byamfasha bikananteza imbere tel 0788769987cg0734755887 murakoze.

Yvonne uwimpaye yanditse ku itariki ya: 11-08-2024  →  Musubize

Igitekerezo cyajye akazikose gahari niteguye kugakora narize imyaka itandatu yamashuri yisumbuye nize ishami rya heg murakoze.

Uwimpaye yvonne yanditse ku itariki ya: 10-08-2024  →  Musubize

Nange mundangire akazi niyo kaba arakonurugo cg ubu disc banas

Yoweri yanditse ku itariki ya: 5-08-2024  →  Musubize

Nange mundangire akazi niyo kaba arakonurugo cg ubu disc banas

Yoweri yanditse ku itariki ya: 5-08-2024  →  Musubize

Mwiriweneza Nitw Nshimiyimana ntuye kirehe ndashaka akazi aharihohose mugihugu akarikokose kadasaba abize nzagakoraneza kabonetse cyangwa igitekerezo 0736366050 cya Whastapp 0792488999 turikumwe murakoze

Nshimiyimana davide yanditse ku itariki ya: 17-07-2024  →  Musubize

Nitwa Nshimiyimana Ndashaka akazi
Kaba ikiyede cyangwa indimirimo yose idasaba abize kandi nizeyeneza ko nagakara neza cyane kabonetse T 0736366050 ihora kumurongo

Nshimiyimana davide yanditse ku itariki ya: 17-07-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka