Hatangijwe ikigo gihuza abashaka akazi n’abagatanga
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).

Iki kigo cyashyizwe mu nzu yagenewe gufasha abahinzi (Huye Farmers) iri hafi ya gare ya Huye, kizajya gifasha abakoresha bashaka gutanga akazi kubona abakozi bifuzwa, ariko n’abagashaka bafashwe kumenya aho bagashakira.
Kizafasha kandi n’abifuza guhanga imirimo nk’uko bisobanurwa na François Ngoboka ushinzwe ibikorwa biteza imbere umurimo muri RDB.

Agira ati “Hari ikoranabuhanga ryabigenewe rizafasha abagana iki kigo kubona amakuru ku hari akazi hose mu gihugu. Ariko hari n’inzobere zizafasha abitegura gukora ibizamini by’ibiganiro (interviews) z’ibizamini by’akazi cyangwa uko umuntu agaragaza umwirondoro we kugira ngo umukoresha awushime”.
Muri iki kigo kandi bazajya banaganira n’abashaka akazi kugira ngo bumve ibyo bakunda gukenera, bityo babe babaha n’amahugurwa y’inyongera “nk’ajyanye n’ururimi, kwihangira imirimo umuntu akagaragarizwa aho yakura ibyafasha umushinga we ngo ukure”.
Iki kigo gitangijwe mu gihe gushaka akazi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni umuti ku bavugaga ko bitaborohera kubona interineti, kuko muri iki kigo hari mudasobwa ndetse na interineti abifuza serivisi yo gushakisha akazi bazajya bifashisha nta kiguzi.
Hashyizweho n’imodoka izajya ijya mu masantere yo mu biturage, ku minsi bamenyeshejwe, abakeneye gushaka akazi bakerekwa uko babyitwaramo.
Ibi ni mu rwego rwo gufasha abaturuka mu biturage kudakora ingendo bajya gushakisha ikoranabuhanga ryo gushakisha akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko iki kigo cyari gikenewe kuko ubushakashatsi ku murimo bwakozwe n’ikigo gishinzwe ibarurishamibare (NISR) mu mwaka w’2017, bwagaragaje ko abatuye i Huye b’abashomeri ari 12,7%, bakaba 17,8% ku rwego rw’igihugu.
Kandi ngo kizafasha kugera ku ntego ya gahunda y’iterambere (NST1) 2017-2024 iteganya ko mu Rwanda hagomba kuzaba harahanzwe imirimo miriyoni n’igice muri 2024, naho mu Karere ka Huye honyine bakaba bagomba guhanga imirimo 6300 buri mwaka.
Urubyiruko ruvuga ko iki kigo ndetse na ziriya modoka nibyifashishwa uko bivugwa bizaba ingirakamaro cyane.
Yvette Gasana wiga muri IPRC-Huye ati “Hari ukuntu umuntu arangiza kwiga, ariko bitewe n’aho atuye ugasanga kugira ngo amenye aho bari gutanga akazi bimugora. Ziriya modoka ndazishimiye.”
Iki kigo cyatangijwe ku bufatanye na Ambasade y’Abadage. Cyafunguye imiryango ku itariki 1/5/2019. Kugeza ubu kimaze kuganwa n’abashaka akazi 698.
Ikigo nk’iki kandi kiri n’i Musanze mu majyaruguru, no mu mujyi wa Kigali. Biteganyijwe ko hazashyirwa kimwe muri buri ntara.
Ohereza igitekerezo
|
Ndifuza ko mwanshakira akazi,mfite A2 muri networking,mfite certificate muri electrical na welding,ariko uretse nibi akazi akariko kose kampemba mwamfasha
Ndashaka akazi fite category F
Mwiriwe ! Nitwa Denyse nkaba nifuza akazi mfite A2 muri MEG murakoze
Dasaba gushakirwa akazi
Dasaba gushakirwa akazi
Ndashaka akazi akarikokose nkaba narasoje ikiciro rusange troncome murakoze 0726505390
Nitwa Irakarama Yves umuntu ufite akazi yandangira mfite A2 in PCM ikinsi Kandi niteguye kugakorera ahariho hose nkaba ndininyangamugayo murakoze.0794993641
Nitwa droselle nkaba ndi kigli ndashaka akazi gusa bibaye byiza mwansobanurira akazi mufite akariko murakoze
Nitwa droselle nkaba ndi kigli ndashaka akazi gusa bibaye byiza mwansobanurira akazi mufite akariko murakoze
Ndashaka akazi akariko kose ndi huye
Mwiriwe neza! nitwa Mutoniwase Bertine nanjye nkaba nshaka akazi,gusa bibaye byiza mwansobanurira akazi gahari nibisabwa murakoze!.
Mwiriwe neza! nanjye ndashaka akazi,gusa bibaye byiza mwansobanurira akazi gahari nibisabwa murakoze!