Yarongoye umukobwa wo mu muryango wamwiciye anawufasha kwishyura imitungo wishyuzwaga

Umugabo witwa Giraneza John utuye mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yarongoye umukobwa witwa Uwimana Jeanne ukomoka mu muryango w’abamwiciye abantu muri Jonoside ndetse anafasha abo muri uwo muryango kwishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside.

Giraneza avuga ko sebukwe witwa Ngirinshuti yishe abagize umuryango we 27 ndetse anamutema akaguru kavaho no mu mutwe amusiga aziko yapfuye ariko kubw’amahirwe ntiyapfa.

Ati “Jenoside yararangiye noneho ngira amahirwe yo kurokoka mbifashijwemo n’ikigega cy’abarokotse Jenoside batishoboye ndivuza ibikomere ndakira, ariko mpita n’imuka iwacu njya gutura i Kigali”.

Nyuma yaje guhura na Pasiteri Gashagaza Deo wo mu itorero Prison Fellowship atangira kujya amwigisha ibijyanye n’ubwiyunge, bityo ava i Kigali agaruka mu Murenge wa Rweru ndetse bamuha inzu yo kubamo.

Uko iminsi yashiraga kubera inyigisho yagendaga ahabwa yumvise umutima we ubohotse noneho atangira kwegera bamwe mu bamwiciye akagenda avugana nabo kandi mbere bitarabagaho; nk’uko Giraneza abivuga.

Ati: “Aha niho nahise mbona umukobwa wo mu muryango wanyiciye noneho numva ndamukunze ndetse musaba ko twakundana maze nawe arabinyemerera, ubwo bibabitangiye ubwo”.

Afite insimburangingo mu kuguru.
Afite insimburangingo mu kuguru.

Giraneza avuga ko mu mwaka wa 2008 we n’umukobwa bafashe icyemezo cyo kubana ariko nyina w’umukobwa Nikorivuga Domitille abimenye arahunga ava mu murenge wa Rweru maze ajya gutura mu karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo.

Nyuma ngo Giraneza na Uwimana bahinduye gahunda noneho amusaba guhamagara nyina akamubwira ko gahunda zahindutse ko batagishyingiranywe maze nyina abona kugaruka. Uwo munsi yagarukiyeho niho Giraneza na Uwimana bahise babana munzu noneho nyina abona ko byarangiye yemera kuhaguma ariko kuri we ngo ntiyabishakaga.

Yagiye kwa nyirabukwe maze amubwira ko yiteguye kumufasha kugirango abashe kwishyura imitungo arimo kwishyuzwa yangijwe muri Jenoside, ndetse amubwira ko ahereye ku yiwabo ntagire ikibazo cyo kuyishyura amujyana mu nkiko Gacaca babaha irangizarubanza ry’uko bumvikanye; nk’uko Giraneza abivuga.

Ati “nafashije kwishyura mabukwe imitungo yaregwaga ingana n’ibihumbi 350 kandi n’amarangizarubanza yarayabonye, ndetse yemera ko nzana inzoga zo gusaba nkakwa n’umukobwa noneho nka muhabwa ku mugaragaro dore ko twari twarishyingiye”.

Uwimana yemeza ko abanye neza n'umugabo we.
Uwimana yemeza ko abanye neza n’umugabo we.

Uwimana Jeanne ,umugore wa Giraneza, avuga ko we nta kibazo yigeze agirana n’umugabo we kuva bashakana kugeza ubu nubwo hari benshi bagiye babirwanya.

Ati “mbere byabanje kungora mu gihe yandambagizaga, ntekereza ko wenda ashaka kuzihorera ariko simbimugaragarize bikaguma mu mutima wanjye, ariko siko nabibonye kuko ubu tubanye neza”.

Kuri ubu Uwimana Jeanne n’umugabo we bamaze kubyarana abana babiri, bakaba bari mu ishyirahamwe “igiti cy’umuvumu” rigizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirikotse.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 56 )

Giraneza, Imana ikugirire neza kandi weho n’umuryango wawe izabahe guhirwa. Ngibyo ibikenewe mu muryango nyarwanda. Giraneza n’umugore we babere abanyarwanda twese urugero rwiza mu bumwe n’ubwiyunge.

Eugene yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ikwiye guha ishimwe uyu mugabo nkuko abarokoye abandi muri Jenoside yakorewe abatutsi nabo babihemberwa ndetse bakanabishimirwa.
Ibi byabera abandi urugero ndetse bikanashishikariza n’abafite umutima wanangiye babohoke.

kabanda yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Iki nicyo bita kubohoka, birakwiye ko twese hamwe duhaguruka tugashyigikirana kugirango imyumvire yacu irenge imbibi zari zaratuzitiriye mubitadufitiye akamaro maze amahoro n’iterambere bisakare mu rwatubyaye

mzee nzemma yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Sha ni byiza ariko njye ndakugaye si nkubeshye?? Ubwo se abana bawe urajya ubabwira ngo ndore ise wa nyoko niwe wamugaje koko?? Icyo nakora nabababarira ariko sinarongora umwana wu muryango wanyiciye bigeze ako kageni !!! Biterwa nu mutima wu muntu ariko njye never ntibizambaho rwose

Nsweing yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Wow !!! Dore igikenewe mu Rwanda rero, jyewe imbere yImana ishobora byose nsabiye imigisha itagabanyije GIRANEZA kandi we nurugo rwe babere abandi urugero abaheranywe nubucakara bw`amazuru!! Mugenzi wawe, mucuti wawe, umuvandimwe wawe, si uko agaragara ku isura, ahubwo ni icyo mumariranye mu buzima bwa buri munsi.

BYISHIMO yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ni ukuri uyu mugabo Imana imuhe imigisha myinshi kuko uyu ni umusanzu ukomeye mu ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda yatanze. Kdi Imana izahe umugisha umubano wabo kugirango aba contre-success batazabona aho bahera babarwanya

Mugisha yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

YEGO SHA KOMERA RWOSE UBERE ABANDI URUGERO MUKWIMAKAZA UMUCO W’UBUMWE N’UBWIYUNGE.NDAKWIBUKA WARI INTWARI KANDI N’UBU URABIGARAGAJE CYANE.URABEREWE PEEEE!!!IMANA IGUHE UMUGISHA MWINSHI.

TATU yanditse ku itariki ya: 15-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka