Yarongoye umukobwa wo mu muryango wamwiciye anawufasha kwishyura imitungo wishyuzwaga
Umugabo witwa Giraneza John utuye mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yarongoye umukobwa witwa Uwimana Jeanne ukomoka mu muryango w’abamwiciye abantu muri Jonoside ndetse anafasha abo muri uwo muryango kwishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside.
Giraneza avuga ko sebukwe witwa Ngirinshuti yishe abagize umuryango we 27 ndetse anamutema akaguru kavaho no mu mutwe amusiga aziko yapfuye ariko kubw’amahirwe ntiyapfa.
Ati “Jenoside yararangiye noneho ngira amahirwe yo kurokoka mbifashijwemo n’ikigega cy’abarokotse Jenoside batishoboye ndivuza ibikomere ndakira, ariko mpita n’imuka iwacu njya gutura i Kigali”.
Nyuma yaje guhura na Pasiteri Gashagaza Deo wo mu itorero Prison Fellowship atangira kujya amwigisha ibijyanye n’ubwiyunge, bityo ava i Kigali agaruka mu Murenge wa Rweru ndetse bamuha inzu yo kubamo.
Uko iminsi yashiraga kubera inyigisho yagendaga ahabwa yumvise umutima we ubohotse noneho atangira kwegera bamwe mu bamwiciye akagenda avugana nabo kandi mbere bitarabagaho; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati: “Aha niho nahise mbona umukobwa wo mu muryango wanyiciye noneho numva ndamukunze ndetse musaba ko twakundana maze nawe arabinyemerera, ubwo bibabitangiye ubwo”.

Giraneza avuga ko mu mwaka wa 2008 we n’umukobwa bafashe icyemezo cyo kubana ariko nyina w’umukobwa Nikorivuga Domitille abimenye arahunga ava mu murenge wa Rweru maze ajya gutura mu karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo.
Nyuma ngo Giraneza na Uwimana bahinduye gahunda noneho amusaba guhamagara nyina akamubwira ko gahunda zahindutse ko batagishyingiranywe maze nyina abona kugaruka. Uwo munsi yagarukiyeho niho Giraneza na Uwimana bahise babana munzu noneho nyina abona ko byarangiye yemera kuhaguma ariko kuri we ngo ntiyabishakaga.
Yagiye kwa nyirabukwe maze amubwira ko yiteguye kumufasha kugirango abashe kwishyura imitungo arimo kwishyuzwa yangijwe muri Jenoside, ndetse amubwira ko ahereye ku yiwabo ntagire ikibazo cyo kuyishyura amujyana mu nkiko Gacaca babaha irangizarubanza ry’uko bumvikanye; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati “nafashije kwishyura mabukwe imitungo yaregwaga ingana n’ibihumbi 350 kandi n’amarangizarubanza yarayabonye, ndetse yemera ko nzana inzoga zo gusaba nkakwa n’umukobwa noneho nka muhabwa ku mugaragaro dore ko twari twarishyingiye”.

Uwimana Jeanne ,umugore wa Giraneza, avuga ko we nta kibazo yigeze agirana n’umugabo we kuva bashakana kugeza ubu nubwo hari benshi bagiye babirwanya.
Ati “mbere byabanje kungora mu gihe yandambagizaga, ntekereza ko wenda ashaka kuzihorera ariko simbimugaragarize bikaguma mu mutima wanjye, ariko siko nabibonye kuko ubu tubanye neza”.
Kuri ubu Uwimana Jeanne n’umugabo we bamaze kubyarana abana babiri, bakaba bari mu ishyirahamwe “igiti cy’umuvumu” rigizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirikotse.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 56 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyumugabo yaracanganyikiwe kabisa ubwose murumva aba bana abyara atabahemukiye koko abana bazakura batagira ba se wabo ba nyirasenge nyirakuru na sekuru na se wikimuga batewe nuwitwa ko ari sekuru ahubwo bazanga na nyina ukomoka kuricyo cyiswe sekuru
uyumugabo n’iba ari ugufatwa n’isomo rya pastor nibyiza da! ariko niba atariko bimeze azi gukora politike yogusubira kw’ivuko kabisa!.
Can u update your website in English and other Language also as it would be very helpful to people like us....
thanks
regards
Paresh
IGIRANEZA, YAGIZENEZA ARIKO HA!!! SINZI NIBA NYIBUKWE WAHUNZE YUMVUSE KO AGIYE KUMUBERA UMUKWE AMEZE NKAWE, NIFITIYE IMPINGYENGYE KO NUKUNDI BAZAGUCA!! ICYAKORA NTA CYO BAZABA BAPFAKAJE UMWANA WABO.
Pasiteri gashagaza azaze tumwereke abagabo babiri asengera bakora muri IRST batewe na shitani y’ingome n’ ubujura. Nduwayezu j bapt uyobora IRST na Ndibwami cl.Akarengane n’ ubugome burenze kamere.
merçi
Syndrome de Stockholm, google irayisobanura neza!
My God!
Oh My God, what hell is this story! Father in law yishe abantu 27 mu muryango we amuca n’akaguru, arangije arongora umukobwa we, abafasha no kwishyura ibyo yasahuye! Wowouh! Rwanda Imana ikube hafi!
Umve, uyu mu type aranyemeje kabisa!!!!Muzabane neza ntukumve ibigambo by’abantu bashengutse kubera inzangano.
Ibi nibyo guhinduka bitangwa n’Umwuka Wera w’Imana!Uretse rero abahindura aho basengeraga nyuma bagakomeza kuba ba bandi mu mitima, ubundi umuntu wakijijwe akwiye no kwiyunga n’abantu bagiranye ibibazo kandi nta buryarya hanyuma umutima uvuyemo umwijima niwo Imana ituramo!Hari ubwo ariko umuntu akizwa ariko akagumana ibikomere kubera ko abamwigishije batamuyoboye neza uburyo bwo gukira ibikomere, ngo Umwuka Wera abone aho yinjirira(Mu ijambo ry’Imana),ugasanga baheranywe n’agahinda n’ibyo bikomere kandi Yesu yaravuze ngo "Mbahaye amahoro atari nk’ayo abisi batanga"!Uyu mugabo rero hamwe n’umupasiteri we Imana ibahe Umugisha kandi babere n’abandi urugero!
uwo ndamwemeye kabisa. Ariko niko byakagombye kugenda. N’abandi barebereho kabsia kandi natwe tujye tubana neza n’abaduhemukiye. Cyakora nyirabukwe yagombye gushimira umukwe we ku Mugaragaro kabisa bikabera abandi isomo
yoo nibyiza nibiyunge didi!!! nange interahamwe yaje kwica iwacu imaze kubarangiza iranyikundira disi none yanteye sida!!! mbega ukuntu abana beza babicanyi bagira l’amour!!!
ahehheeehh!!!! mbega ibintu byiza!!!! ndenda kuruka!!!!