Yarongoye umukobwa wo mu muryango wamwiciye anawufasha kwishyura imitungo wishyuzwaga
Umugabo witwa Giraneza John utuye mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yarongoye umukobwa witwa Uwimana Jeanne ukomoka mu muryango w’abamwiciye abantu muri Jonoside ndetse anafasha abo muri uwo muryango kwishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside.
Giraneza avuga ko sebukwe witwa Ngirinshuti yishe abagize umuryango we 27 ndetse anamutema akaguru kavaho no mu mutwe amusiga aziko yapfuye ariko kubw’amahirwe ntiyapfa.
Ati “Jenoside yararangiye noneho ngira amahirwe yo kurokoka mbifashijwemo n’ikigega cy’abarokotse Jenoside batishoboye ndivuza ibikomere ndakira, ariko mpita n’imuka iwacu njya gutura i Kigali”.
Nyuma yaje guhura na Pasiteri Gashagaza Deo wo mu itorero Prison Fellowship atangira kujya amwigisha ibijyanye n’ubwiyunge, bityo ava i Kigali agaruka mu Murenge wa Rweru ndetse bamuha inzu yo kubamo.
Uko iminsi yashiraga kubera inyigisho yagendaga ahabwa yumvise umutima we ubohotse noneho atangira kwegera bamwe mu bamwiciye akagenda avugana nabo kandi mbere bitarabagaho; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati: “Aha niho nahise mbona umukobwa wo mu muryango wanyiciye noneho numva ndamukunze ndetse musaba ko twakundana maze nawe arabinyemerera, ubwo bibabitangiye ubwo”.

Giraneza avuga ko mu mwaka wa 2008 we n’umukobwa bafashe icyemezo cyo kubana ariko nyina w’umukobwa Nikorivuga Domitille abimenye arahunga ava mu murenge wa Rweru maze ajya gutura mu karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo.
Nyuma ngo Giraneza na Uwimana bahinduye gahunda noneho amusaba guhamagara nyina akamubwira ko gahunda zahindutse ko batagishyingiranywe maze nyina abona kugaruka. Uwo munsi yagarukiyeho niho Giraneza na Uwimana bahise babana munzu noneho nyina abona ko byarangiye yemera kuhaguma ariko kuri we ngo ntiyabishakaga.
Yagiye kwa nyirabukwe maze amubwira ko yiteguye kumufasha kugirango abashe kwishyura imitungo arimo kwishyuzwa yangijwe muri Jenoside, ndetse amubwira ko ahereye ku yiwabo ntagire ikibazo cyo kuyishyura amujyana mu nkiko Gacaca babaha irangizarubanza ry’uko bumvikanye; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati “nafashije kwishyura mabukwe imitungo yaregwaga ingana n’ibihumbi 350 kandi n’amarangizarubanza yarayabonye, ndetse yemera ko nzana inzoga zo gusaba nkakwa n’umukobwa noneho nka muhabwa ku mugaragaro dore ko twari twarishyingiye”.

Uwimana Jeanne ,umugore wa Giraneza, avuga ko we nta kibazo yigeze agirana n’umugabo we kuva bashakana kugeza ubu nubwo hari benshi bagiye babirwanya.
Ati “mbere byabanje kungora mu gihe yandambagizaga, ntekereza ko wenda ashaka kuzihorera ariko simbimugaragarize bikaguma mu mutima wanjye, ariko siko nabibonye kuko ubu tubanye neza”.
Kuri ubu Uwimana Jeanne n’umugabo we bamaze kubyarana abana babiri, bakaba bari mu ishyirahamwe “igiti cy’umuvumu” rigizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirikotse.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 56 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu mugabo yakoze igikorwa gikomeye cyane. Njye ndumiwe pe! Icyo mwifurije nuko Imana yazabimwitura, kandi akwiye kubera na babandi bavugako ubwiyunjye budashoboka.Giraneza we, uri umugabo digne de ce nom.
NAMWE MURI ABANTU BABI KABISA.UBWO MURUMVA IBYO BINTU ARI BIZIMA KOKO? ICYO MBABWIYE CYO GIRANEZA NTABUZIMA AFITE KUKO BURYA UMUNTU YIBAGIRWA UWAMUGIRIRYE NEZA ,UWAMUGIRIYE NABI OYA.
N.B UWAMUCIYE AKAGAURU AKANAMUTEMA NIWE SEKURU WABANA BE? AHUBWO IMMANA IMUBE HAFI KUKO BYARAMUCANZE KUGARUKA I BUMUNTU BIZAMUGORA,JYE MUTUYE ISHOBORA BYOSE KABISA .
NAMWE MURI ABANTU BABI KABISA.UBWO MURUMVA IBYO BINTU ARI BIZIMA KOKO? ICYO MBABWIYE CYO GIRANEZA NTABUZIMA AFITE KUKO BURYA UMUNTU YIBAGIRWA UWAMUGIRIRYE NEZA ,UWAMUGIRIYE NABI OYA.
N.B UWAMUCIYE AKAGAURU AKANAMUTEMA NIWE SEKURU WABANA BE? AHUBWO IMMANA IMUBE HAFI KUKO BYARAMUCANZE KUGARUKA I BUMUNTU BIZAMUGORA,JYE MUTUYE ISHOBORA BYOSE KABISA .
Dore ubwiyunge butagira imbereka. Wa mugabo we ukwiye igihembo cy’intangarugero.
Iyaba twari dufite abanyapolitike bafite ubutwari nk’ubwawe maze urebe ngo u Rwanda rurongera rutembe amata n’ubuki.
none se ko mbona uyu mugabo ubutwari bwe burengeje mwaretse tukamusaba kwiyamamaza akazatuyobona ko icyo twifuza ari amahoro mbere ya byose no kongera kubana nka mbere tugashyingirana nkuko byari bisanzwe
ariko ko numva avuga ngo yarabohotse ...nkaho ari we uri mu makosa....wagira ngo niwe wakoshereje uwo muryango wamwiciye, ese wo wigishijwe ijambo ryi Imana
birandenze koko,birashobokase?ibyo ninko kuryamana ninzoka muburiri,ubwose iyo akubajije,umuryango wawe umubwirako ubahehe?cg icyakumugaje umubwira ngwiki?bazarebe neza niba ubwonko bwawe batarabwangije
Imana ikomeze urukundo rwanyu pe iyaba abantu bose bameraga nk’iyi famille
Mana dusenga,nanjye uyumugabo musabiye igihembo mubashinzwe ubumwe n’ubwiyunge,kd n’Imana izamuhemba pe.
ese ko mutatubwira uwo wamwiciye aho ali ? ndavuga sebukwe ?
Imana izaguhe umugisha iza umugisha utagabanyije urugo rwanyu n’abazabakomokaho
Nguwo umugabo w’umunyarwanda ukwiye kogezwa.Rwema rusereka cyasha bamamaza.Arakaba i Rwanda ateka utera ikirenge mu cya Nyagasani upfa ngo tubeho.Uragahabwa impundu n’abibarutse bose i Rwanda.Komera ntugatezuke.Imana ibane nawe.