Yarongoye umukobwa wo mu muryango wamwiciye anawufasha kwishyura imitungo wishyuzwaga
Umugabo witwa Giraneza John utuye mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yarongoye umukobwa witwa Uwimana Jeanne ukomoka mu muryango w’abamwiciye abantu muri Jonoside ndetse anafasha abo muri uwo muryango kwishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside.
Giraneza avuga ko sebukwe witwa Ngirinshuti yishe abagize umuryango we 27 ndetse anamutema akaguru kavaho no mu mutwe amusiga aziko yapfuye ariko kubw’amahirwe ntiyapfa.
Ati “Jenoside yararangiye noneho ngira amahirwe yo kurokoka mbifashijwemo n’ikigega cy’abarokotse Jenoside batishoboye ndivuza ibikomere ndakira, ariko mpita n’imuka iwacu njya gutura i Kigali”.
Nyuma yaje guhura na Pasiteri Gashagaza Deo wo mu itorero Prison Fellowship atangira kujya amwigisha ibijyanye n’ubwiyunge, bityo ava i Kigali agaruka mu Murenge wa Rweru ndetse bamuha inzu yo kubamo.
Uko iminsi yashiraga kubera inyigisho yagendaga ahabwa yumvise umutima we ubohotse noneho atangira kwegera bamwe mu bamwiciye akagenda avugana nabo kandi mbere bitarabagaho; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati: “Aha niho nahise mbona umukobwa wo mu muryango wanyiciye noneho numva ndamukunze ndetse musaba ko twakundana maze nawe arabinyemerera, ubwo bibabitangiye ubwo”.

Giraneza avuga ko mu mwaka wa 2008 we n’umukobwa bafashe icyemezo cyo kubana ariko nyina w’umukobwa Nikorivuga Domitille abimenye arahunga ava mu murenge wa Rweru maze ajya gutura mu karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo.
Nyuma ngo Giraneza na Uwimana bahinduye gahunda noneho amusaba guhamagara nyina akamubwira ko gahunda zahindutse ko batagishyingiranywe maze nyina abona kugaruka. Uwo munsi yagarukiyeho niho Giraneza na Uwimana bahise babana munzu noneho nyina abona ko byarangiye yemera kuhaguma ariko kuri we ngo ntiyabishakaga.
Yagiye kwa nyirabukwe maze amubwira ko yiteguye kumufasha kugirango abashe kwishyura imitungo arimo kwishyuzwa yangijwe muri Jenoside, ndetse amubwira ko ahereye ku yiwabo ntagire ikibazo cyo kuyishyura amujyana mu nkiko Gacaca babaha irangizarubanza ry’uko bumvikanye; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati “nafashije kwishyura mabukwe imitungo yaregwaga ingana n’ibihumbi 350 kandi n’amarangizarubanza yarayabonye, ndetse yemera ko nzana inzoga zo gusaba nkakwa n’umukobwa noneho nka muhabwa ku mugaragaro dore ko twari twarishyingiye”.

Uwimana Jeanne ,umugore wa Giraneza, avuga ko we nta kibazo yigeze agirana n’umugabo we kuva bashakana kugeza ubu nubwo hari benshi bagiye babirwanya.
Ati “mbere byabanje kungora mu gihe yandambagizaga, ntekereza ko wenda ashaka kuzihorera ariko simbimugaragarize bikaguma mu mutima wanjye, ariko siko nabibonye kuko ubu tubanye neza”.
Kuri ubu Uwimana Jeanne n’umugabo we bamaze kubyarana abana babiri, bakaba bari mu ishyirahamwe “igiti cy’umuvumu” rigizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirikotse.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 56 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana izabimufashemo.
Imana izabimufashemo.
sha imbabazi zibaho nanjye ndabyemera wazitanga pee. ariko hariya mpabonye ibirenze igitekerzo natanga ariko menye adress neza nazamusura hanyuma nkamurogoza cy nkaburyaho kuko ndunva byafasha beshi birarenze
icyo mbabwiyecyo ababombi fafite umutima ukomeye uyu mugabo ntago ndamwumva pe gusa hababaje abana babyaranye naho undi we byararangiye
Urukundo ni urukundo nyine. Ntirugira umupaka. None se aba babana mu by’ukuri usibye amarngamutima uruhare bagize mu byabaye ni uruhe? Umwana ntakwiye kuzira ababyeyi be kuko icyaha ari gatozi ku wagikoze. Naho abana bo bazafata umuco bazatozwa kandi ntibakwanga ababyeyi babo keretse babitojwe n’abasritswe n’amacakubiri. Imana ikomeze kubaba hafi
Ni igitangaza! Ariko iyo ndebye umusaraba Umwami Yezu yabambweho, nta gitangaza. Imana nikomeze umurimo
mwokubyaramye mwavuze ikinyarwanda cyamahano, ntibavuga kurongora bavuga gushaka, mukosore iyonkuru
Ariko ntuyoboka yee. aho ugirango kuyobora igihugu nibya buri wese? ariko ubanza wavugaga umudugudu. ariko nawo hari byinshi usaba
In psychiatry ibi babyita Syndrome de Stockholm , Giraneza n’est pas normal, afite ikibazo gikomeye,kuba anavugako yumvise abohowe ni icyerekana ko he feels guilty of something atagizemo nu uruhare, ahubwo se what a kind of Church yitwa "PRISON FELOWSHIP"??? caakwiye kuvuzwa, mbabajwe na abana be bazakura bakamenya ko Sekuru kwa nyina, yarimbuye umuryango wa Se ubabyara, ndetse akamuca akaguru akanamutema mu mutwe... kuri jye ibi si ukwiyunga, c’est une terrible histoire
Ngo ngwiki? ibyo se mwebwe murabishyigikiye koko. uwo wabikoze sinzi ibyo bamuhaye. Ubwo ntago ari ubwiyunge kabisa.Birababaye pe!
@Kabarisa Octave: nta wakurenganya, ibyo bintu ntiwabyumva kuko bisaba urundi rugero rwo kumenya Imana no guhindurwa nayo kugira ngo ubigereho niyo mpamvu wowe n’abandi benshi bumva ko bidashoboka cyangwa bakabyita ubusazi.
@Israel : nshimishijwe na comment yawe cyane bigaragaza ko usobanukiwe icyo aricyo guhinduka,iyaba byashobokaga ugahura na Kabarisa ukamwigisha nawe akabohoka by’ukuri.
Twemere ikintu kimwe, KUBABARIRA NO KWIYUNGA NUWAKUGIRIYE NABI BIRASHOBOKA wemereye Imana gukora umurimo muri wowe, impamvu abantu bumva ko bidashoboka nuko babishyira mu bwenge no bushobozi bwabo, aha nanjye navuga ngo ntibishoboka, ariko ku Mana nta kidashoboka, kuba abantu rero benshi bumva iyi nkuru nk’ibisazi ntibibuza ko ari ukuri kw’Imana kabone niyo kwaba kwemerwa ba 1%
Ubwo se ibyo giraneza yakoze n’ubwiyunge ccyangwa n’ubuzongwe? Bivuze ngo imfashanyo zigenerwa abacitse ku icumu batishoboye nizo yahaye nyirabukwe ngo yishyure imitungo yariye we n’umuryango we, n’uwo mugore wa giraneza arimo. Ngaho nzaba mbarirwa da!!