Yarongoye umukobwa wo mu muryango wamwiciye anawufasha kwishyura imitungo wishyuzwaga
Umugabo witwa Giraneza John utuye mu Murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera yarongoye umukobwa witwa Uwimana Jeanne ukomoka mu muryango w’abamwiciye abantu muri Jonoside ndetse anafasha abo muri uwo muryango kwishyura imitungo bangije mu gihe cya Jenoside.
Giraneza avuga ko sebukwe witwa Ngirinshuti yishe abagize umuryango we 27 ndetse anamutema akaguru kavaho no mu mutwe amusiga aziko yapfuye ariko kubw’amahirwe ntiyapfa.
Ati “Jenoside yararangiye noneho ngira amahirwe yo kurokoka mbifashijwemo n’ikigega cy’abarokotse Jenoside batishoboye ndivuza ibikomere ndakira, ariko mpita n’imuka iwacu njya gutura i Kigali”.
Nyuma yaje guhura na Pasiteri Gashagaza Deo wo mu itorero Prison Fellowship atangira kujya amwigisha ibijyanye n’ubwiyunge, bityo ava i Kigali agaruka mu Murenge wa Rweru ndetse bamuha inzu yo kubamo.
Uko iminsi yashiraga kubera inyigisho yagendaga ahabwa yumvise umutima we ubohotse noneho atangira kwegera bamwe mu bamwiciye akagenda avugana nabo kandi mbere bitarabagaho; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati: “Aha niho nahise mbona umukobwa wo mu muryango wanyiciye noneho numva ndamukunze ndetse musaba ko twakundana maze nawe arabinyemerera, ubwo bibabitangiye ubwo”.

Giraneza avuga ko mu mwaka wa 2008 we n’umukobwa bafashe icyemezo cyo kubana ariko nyina w’umukobwa Nikorivuga Domitille abimenye arahunga ava mu murenge wa Rweru maze ajya gutura mu karere ka Huye mu Ntara y’amajyepfo.
Nyuma ngo Giraneza na Uwimana bahinduye gahunda noneho amusaba guhamagara nyina akamubwira ko gahunda zahindutse ko batagishyingiranywe maze nyina abona kugaruka. Uwo munsi yagarukiyeho niho Giraneza na Uwimana bahise babana munzu noneho nyina abona ko byarangiye yemera kuhaguma ariko kuri we ngo ntiyabishakaga.
Yagiye kwa nyirabukwe maze amubwira ko yiteguye kumufasha kugirango abashe kwishyura imitungo arimo kwishyuzwa yangijwe muri Jenoside, ndetse amubwira ko ahereye ku yiwabo ntagire ikibazo cyo kuyishyura amujyana mu nkiko Gacaca babaha irangizarubanza ry’uko bumvikanye; nk’uko Giraneza abivuga.
Ati “nafashije kwishyura mabukwe imitungo yaregwaga ingana n’ibihumbi 350 kandi n’amarangizarubanza yarayabonye, ndetse yemera ko nzana inzoga zo gusaba nkakwa n’umukobwa noneho nka muhabwa ku mugaragaro dore ko twari twarishyingiye”.

Uwimana Jeanne ,umugore wa Giraneza, avuga ko we nta kibazo yigeze agirana n’umugabo we kuva bashakana kugeza ubu nubwo hari benshi bagiye babirwanya.
Ati “mbere byabanje kungora mu gihe yandambagizaga, ntekereza ko wenda ashaka kuzihorera ariko simbimugaragarize bikaguma mu mutima wanjye, ariko siko nabibonye kuko ubu tubanye neza”.
Kuri ubu Uwimana Jeanne n’umugabo we bamaze kubyarana abana babiri, bakaba bari mu ishyirahamwe “igiti cy’umuvumu” rigizwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayirikotse.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 56 )
Ohereza igitekerezo
|
yesu nashimwe icompa abarundi bakagira benuwo mutima giraneza na uwimana bagize tukaruhuka amacakubiri kuko abantu Bose bakomotse kuri umwuzure uheze ibindi nivyo bishiriyeho nta moko abaho
NiYESU wabikoze ntambaraga zumuntu zabikora.
Ariko umuntu ntakababeshye ubwose simbazi bose ra! URUMVA wowe bishoboka?
ubwo nibwo bwiyunge kabsa. sibyeko hariho abakibihakana
uguhora niukwiteka kandi urukundo rutsinda ibidatorohera abatazi imana
nduvya ko uwomugabo arikigoryi peeee
Ubwenge yarabubuze!
Humura komera Immana ikuri imbere gusa muyizere ishoborabyose.
uwo mupasiteri wamwigishije ubwiyunge imana imuhe umugisha pe
uwo mupasiteri wamwigishije ubwiyunge imana imuhe umugisha pe
muraho,njye mbona byose bishoboka nubwo bitoroshye ku byumva mu bwenge bwacu nk’abantu ariko imbere y’Imana byose birashoboka mbasabye rero kureka ugushaka kw’Imana ku katuyobora muri byose Nyagasani abarinde kandi arinde uriya muryango.
Dore ubwiyunge isi icyeneye kugirango dutere imbere! erega burya inda iragatsindwa,ariko nshimiye uyu muryango muri rusange uteye imbere mu mutwe nibakomerezaho bafashe n’abandi kubohoka kungoyi y’amateka naho se yabuze abantu bangana kuriya nawe byaramurenze impamvu yasigaye! Gusa ntibyoroshye murakomere kandi mube intwali kuko nubwo mwabyakiriye abo muzabyara batanabibasabye muzabategure neza kuko ibi bera ku isi ntibyoroshye
Ubu nibwo bwiyunge nyabwo!Hari n’ubundi bwabayeho muri Rusizi nk’ubu! Ni byiza pe, wenda n’ahandi birahari!