Rwamagana: Umwe afunzwe akekwaho gushaka gutwikira Paul Gitwaza mu rusengero
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umukirisitu wo mu idini Zion Temple ushinjwa kuba yashatse gutwika umukuru w’iryo dini Paul Gitwaza ku mugoroba wa tariki 17/07/2013 mu rusengero rwabo ruri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Uyu mukirisitu witwa Kamana Emmanuel yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 17/07/2013 afite akajerekani karimo lisansi ubwo yageragezaga kukinjirana mu rusengero Gitwaza yigishirizagamo aho mu karere ka Rwamagana.
Kamana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko umupasitoro witwa Kalisa yari yamutumye kugura lisansi y’amafaranga 3000 ngo ize kwifashishwa mu gihe umuriro waramuka ubuze kuko basengaga ku masaha y’umugoroba kandi umuriro ukunze kubura aho muri Rwamagana.
Kamana akomeza avuga ko ubwo yageragezaga kwinjira mu rusengero abari ku muryango bamutangiriye nawe akihagararaho ngo yinjire ashyikirize ubutumwa uwari wamutumye, impagarara zigatangira ubwo. Pasitoro Kalisa ariko yabwiye Kigali Today kuri telefoni ko atigeze atuma uwo mukirisitu kugura lisansi.

Amakuru adafitiwe ibimenyetso yamenyekanye mu mujyi wa Rwamagana ku mugoroba yavugaga ko ngo uwo Kamana yari afite n’ikibiriti, ngo akaba yashakaga gutwika Paul Gitwaza bita intumwa y’Imana mu idini ya Zion Temple. Kamana Emmanuel asanzwe ari umuririmbyi muri korali iririmba muri Zion Temple.
Abavuga ibi barabishingira ko kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka muri iryo dini harangwa umwuka mubi watewe n’uko hari bamwe muri iryo dini bahimbye ibinyoma biharabika pasitoro Mulisa kandi ngo yari ayoboye abakirisitu neza, barafatanyije no kubaka urusengero rugezweho mu mujyi wa Rwamagana.
Ibyo bamwe bita ibinyoma ngo byaba byaratumye Paul Gitwaza yimura pasitoro Fred Mulisa ku buyobozi bw’urusengero rwa Rwamagana akahazana pasitoro Kalisa Innocent utarishimiwe na benshi mu bakirisitu.
I Rwamagana baravuga ko ku cyumweru gishize ubwo Gitwaza yavugiraga mu rusengero ko agiye kwimura pasitoro Mulisa akamusimbuza uwitwa Kalisa ngo abakirisitu basakuje cyane kandi bagaragaza ko batabyishimiye. Paul Gitwaza nawe ngo yahavugiye amagambo atarashimishije bamwe mu batarashakaga ko pasitoro Mulisa yimurwa. Amaherezo ariko pasitoro Mulisa yaje kwimurirwa mu mujyi wa Kigali, asimburwa na pasitoro Kalisa Innocent.

Ku mugoroba washize rero ubwo Paul Gitwaza yigishaga muri urwo rusengero nanone ngo haba hari abatabyishimiye, bagakeka ko uwo Kamana yaba ari umwe muri bo washatse guhungabanya Paul Gitwaza cyangwa hakaba hari uwabimutumye mu bandi batabyishimiye.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi Spt Emmanuel Karuranga yabwiye Kigali Today ko polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo, ariko yirinze kugira amakuru atangaza ngo hemezwe niba uwo Kamana yari yatumwe lisansi, niba yari afite ikibiriti cyangwa niba polisi ifite ibindi bimenyetso.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe umutekano batifuje gutangaza amazina aravuga ko ikibazo cy’umutekano muke n’umwiryane mu bagize idini ya Zion Temple muri Rwamagana cyaganiriweho mu nama y’umutekano yabaye kuwa mbere tariki 15/07/2013.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 58 )
Ohereza igitekerezo
|
arikose umukristo srashobora gutinyuka agatuka umuntu wasizwe n’Imana ngo ninturo? Erega kugirango abe umukuru wa Zion nuko Imana yamugiriye icyizere.gusa namwe ntabwo muzi ibyo muvuga kuko iyo habaye ikibazo nicyo uri umukristo ura pfukama ukabyereka imana kuko Imana ariyo ishobora kudaca urwakibera
arikose umukristo srashobora gutinyuka agatuka umuntu wasizwe n’Imana ngo ninturo? Erega kugirango abe umukuru wa Zion nuko Imana yamugiriye icyizere.gusa namwe ntabwo muzi ibyo muvuga kuko iyo habaye ikibazo nicyo uri umukristo ura pfukama ukabyereka imana kuko Imana ariyo ishobora kudaca urwakibera
oya yeeee urusengero rwari rwarabaye indiri y’abasambanyi abahehesi ibirara ibyigomeke ! eeeh mbese indiri ya loisir ,Imana ishimwe hagombaga kuba impinduka ! naho abikorera Umukozi w’Imana Gitwaza mumutuka murarye muri menge kwirohaho umuriro mutuka uwasizwe umukozi w’Imana!!! !
yooooo ariko Mana weee ! Reka uwo fred agende pe ! sinishimiye kuvaho kwe ariko afite kwiyoberanya nk’uruvu ateye ubwoba !!! nibaza niba n’agakiza ke ari agakiza gaturuka ku Mana ???!!!!!ubwo abo mushyigikiye fred nabo basangiraga gukora amabi, ubwo se ninde uyobewe ibyo yakoraga ! njye nibaza niba yaranigeze agakiza bikanshobera pe !!!! nubwo ibintu bitagenda uko umuntu abishaka, ariko njye nabwira uwo fred guca bugufi niyo ni inkoni sha , njye ndi wowe nasubira inyuma nkasenga nkasaba imbabazi Imana cyane kuko ibyo mvuga ndimva abyumva no kundusha. kuko nadaca bugufi ngo asenge asabe Imana imbabazi urugendo ni rurerure . nibareke ibyo bbivugisha ngo bararengera fred. yego yakoze igikorwa arubaka ariko ibyo sibyo Imana yubakiraho, Imana ishaka umutima uciye bugufi uyimenekeye naho ibyo kwiyesura usakuza ushimashima ubeshya ubwoko bw’Imana sibyo , ese ubwo ko ujijisha fred we Imana ije koki wayibwira iki ? ko wubatse inzu (iyo yita urusengero) ? wavuga ko wamariye iki ubwoko bw’Imana ? Imana igufashe. ndibaza niba usoma iyi message ugira icyo ukuramo !
Gitwaza tu vas subir les consequences toi,et vos collegues
apotre yazanywe nogushira urusengero kuri gahunda kuko rwarirwarigaruriwe n’indaya , abasinzi , abamwi b’urumogi,kandi bidegembya byose bakabifatikanya: yewe byanagaragariye nomugikorwa bakoze cyo guteza umutekano muke! ariko natangajwe n’aba bantu. ntibashaka urusengero nk’inzu y’Imana ahubwo ni terrain de loisir! ubu ntawe ukandagira m’urusengero mbese rwabaye urw’abafit’inyota y’ijambo ry’Imana.
Mwebwe ntacyo muzi, uzi kubona umuntu aza agukura mu rusengero atazi n’uburyo rwubatswe akavuga ngo ndamwimuye utabishaka asohoke ehehehehehe waradushekeje cyane abo ukinisha ntubazi mbabajwe n’uriya mwana w’umuhungu uroshye ngo uramwimitse, cyokora nkuburire wangirwa ntumwa we, rugurishe kuko pastor Fred niwe ugomba kuyobora ruriya rusengero dore ko mukunda kujya mungo mutubatse.Bukuru we umwibagirwe kuko bazamushyingura vuba cyane nibwo uzabona ko wakoze amakosa. ubona twarabaruhiye mwa nturo mwe.
erega Gitwaza nawe yarakabinje cyane.mwibaze namwe twabaye mugihome ariho dusengera ndetse abakristu nabo ntabo twari dufite,none obonye twisuganyije aje kuducamo ibice ndetse atangiye kuhashakira amarongo ye.rwose yagumye Kigali akaduha amahoro kuko mu myaka ine ntabwo aribwo ubu akunze iRwamagana.gusa ubutumwa Pastor Fred yatubyanje ntituzamwibwgirwa.kandi nubundi Imana izamukoresha iby’ubutwari.Gitwaza rwose azanye imyitwarire mibi iwacu Police ibidufashemo kuko aratubangamiye cyane weeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee
birababaje kubantu bakorera Imana muri iki gihe.kubpna umuntu intumwa ihagarara kuruhimbi ikavuga amagambo mabi gusa,aho kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Imana.nawe azigaye pe.ese wowe urusengero rumazi imyaka ine yose atahagera akaza aje kubuza abakristu umutekana.Imana imufasha gusa arebe neza ashobora kuba yenshe ubutumwa muri Rwamagana.thanks
Erege idini iyo ririmo akantu (agafaranga) ntagihe badashwana. Bivuga ko bose ari indonke iby’Imana bikaza nyuma niyo objectif yabo sinom abana b’Imana bapfa iki?