Rwamagana: Umwe afunzwe akekwaho gushaka gutwikira Paul Gitwaza mu rusengero

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umukirisitu wo mu idini Zion Temple ushinjwa kuba yashatse gutwika umukuru w’iryo dini Paul Gitwaza ku mugoroba wa tariki 17/07/2013 mu rusengero rwabo ruri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Uyu mukirisitu witwa Kamana Emmanuel yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 17/07/2013 afite akajerekani karimo lisansi ubwo yageragezaga kukinjirana mu rusengero Gitwaza yigishirizagamo aho mu karere ka Rwamagana.

Kamana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko umupasitoro witwa Kalisa yari yamutumye kugura lisansi y’amafaranga 3000 ngo ize kwifashishwa mu gihe umuriro waramuka ubuze kuko basengaga ku masaha y’umugoroba kandi umuriro ukunze kubura aho muri Rwamagana.

Kamana akomeza avuga ko ubwo yageragezaga kwinjira mu rusengero abari ku muryango bamutangiriye nawe akihagararaho ngo yinjire ashyikirize ubutumwa uwari wamutumye, impagarara zigatangira ubwo. Pasitoro Kalisa ariko yabwiye Kigali Today kuri telefoni ko atigeze atuma uwo mukirisitu kugura lisansi.

Polisi imukurikiranyeho gushaka gutwika Paul Gitwaza, we ariko arabihakana.
Polisi imukurikiranyeho gushaka gutwika Paul Gitwaza, we ariko arabihakana.

Amakuru adafitiwe ibimenyetso yamenyekanye mu mujyi wa Rwamagana ku mugoroba yavugaga ko ngo uwo Kamana yari afite n’ikibiriti, ngo akaba yashakaga gutwika Paul Gitwaza bita intumwa y’Imana mu idini ya Zion Temple. Kamana Emmanuel asanzwe ari umuririmbyi muri korali iririmba muri Zion Temple.

Abavuga ibi barabishingira ko kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka muri iryo dini harangwa umwuka mubi watewe n’uko hari bamwe muri iryo dini bahimbye ibinyoma biharabika pasitoro Mulisa kandi ngo yari ayoboye abakirisitu neza, barafatanyije no kubaka urusengero rugezweho mu mujyi wa Rwamagana.

Ibyo bamwe bita ibinyoma ngo byaba byaratumye Paul Gitwaza yimura pasitoro Fred Mulisa ku buyobozi bw’urusengero rwa Rwamagana akahazana pasitoro Kalisa Innocent utarishimiwe na benshi mu bakirisitu.

I Rwamagana baravuga ko ku cyumweru gishize ubwo Gitwaza yavugiraga mu rusengero ko agiye kwimura pasitoro Mulisa akamusimbuza uwitwa Kalisa ngo abakirisitu basakuje cyane kandi bagaragaza ko batabyishimiye. Paul Gitwaza nawe ngo yahavugiye amagambo atarashimishije bamwe mu batarashakaga ko pasitoro Mulisa yimurwa. Amaherezo ariko pasitoro Mulisa yaje kwimurirwa mu mujyi wa Kigali, asimburwa na pasitoro Kalisa Innocent.

Urusengero rwa Zion Temple i Rwamagana rwabereyeho amahane.
Urusengero rwa Zion Temple i Rwamagana rwabereyeho amahane.

Ku mugoroba washize rero ubwo Paul Gitwaza yigishaga muri urwo rusengero nanone ngo haba hari abatabyishimiye, bagakeka ko uwo Kamana yaba ari umwe muri bo washatse guhungabanya Paul Gitwaza cyangwa hakaba hari uwabimutumye mu bandi batabyishimiye.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi Spt Emmanuel Karuranga yabwiye Kigali Today ko polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo, ariko yirinze kugira amakuru atangaza ngo hemezwe niba uwo Kamana yari yatumwe lisansi, niba yari afite ikibiriti cyangwa niba polisi ifite ibindi bimenyetso.

Amakuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe umutekano batifuje gutangaza amazina aravuga ko ikibazo cy’umutekano muke n’umwiryane mu bagize idini ya Zion Temple muri Rwamagana cyaganiriweho mu nama y’umutekano yabaye kuwa mbere tariki 15/07/2013.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 58 )

itorero rigomba kubera abantu bose intangarugero
surtout que ariho abantu bibwira ko hakorerwa ibyiza

seba yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Hey yemwe mwantamamwe nabashumba i byo nibiki nonese
mukomejemutyo mwaba mutaniyehe nabise.yesu yaziye aba
zimiye nabarwayi.none nimba mwirukana abomwitaindaya
abasinzi nabicanyi.Akazi kitoreronakahe.umushumba ago
mbakubahagati yintama ntagire ubwoko kuko imana yakunze
abayobose.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Iby’abatekamitwe ntibiramba! Mwari mwaratinze gutwikana ahubwo, jye natunguwe nukuntu mwarinze mugera iki gihe cyose mutarashwanyagurana!! Mbabajwe na bagenzi bacu mushukashuka none umuriro mwacanye ukaba ugiye kubahitana!

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

mwaramutse? nsengera muri zion temple ariko ndahaturiye ariko ibintu byabayeyo birambabaje cyane murusengero nkaruriya nabwiraga abakristu ko bagomba kumenyako GITWAZA niba bemerako arumukuru wa zion temple afite ububasha bwokwimura umupastor uwo ariwe wese kandi bakamenyako wenda uwo waje mushya kububasha bwimana ashore nokubarutira mulisa mwiterambere rwurusengero ni rya roho zabo.sawa murakoze

MUNYANKUSI J.PAUL ALAIN yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Abantu ntibagakabye, nonese ujya gutwika undi koko yanyura mu muranyango nyabagendwa, ibi ntibibaho uwo yari yayimutumye gusa abonye hajemo induru aramwihakana, ahubwo barebe neza uwo wari wayitumye !!!!!

mushishoze yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ntawavuma uwo Imana yahaye umugisha!!nakomeje kubwira abantu kenshiko ntampamvu yo kwishyiraho umuvumo(urubanza)!! umunsi Imana izashaka guhamagara umukozi wayo izamuhamagara, ikindi kandi abantu nibagerageze kwikuraho uwomwuka w’ubwicanyi, bamenyereye kwicira abantu munsengero none bashakako bibabaho akarande??Satani ye kubahindura inkoramaraso kandi Imana ibibafashemo(ibabere urumuri)

william yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

ni ukuri gutukana si byiza ariko reka mbabwire gutwara Fred nta gitangaza kirimo kuko n’ubundi asanzwe yaraje i Rwamagana aturutse Nyagatare, ariko Gitwaza yamwimuye nyuma y’Ibirego bari bamureze kuwa 7 mata twatangiye icyunamo nyuma yaho ntago bigeze bavuga ibyo bari bajemo uko basanze bimeze mbese bafashe abakristo nk’ibicucu biraho bajyana iyo bashaka ngo Imana yavuze gusa mushyire mu bikorwa, n’Aho kuba mu rusengero hagaragaramo abasinzi,indaya n’abandi nibyo ni naho bagomba kuba kuko Yezu aravuga ngo abarwayi nibo bakeneye umuganga, ni iki kibatangaje aho? mutandukaniye he n’abaregaga yesu ngo yifatanya n’Abanyabyaha?

SIBOMANA yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ibyo byose namaturo nicyacumi murwanira byaba christu mwitonde umujinya w’Imana utabagaragura

amanikwetu yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Uretse ko ntazi icyo mwese mupfa, ariko hari abantu numvise bavuga ko urwo rusengero rwigaruriwe n’amabandi n’indaya, na lieu ya loisir! Baba bararwigaruriye gute? nibo barruyobora se? Niba atari ibyo, bishatse kuvuga ko mu rusengero rwanyu, nta ndaya, abasinzi, abanywa rumogi bageramo? Bibabaye aribyo, ubwo mwese mwaba mwarejejejwe! Simbona n’impamvu yo kujya mu rusengero, kuko mwaba mufite amatsinda agizwe na ba Malayika. Sinigira umuntu uzi i by’Imana cyane, ariko nzi neza ko yesu ataje gukiza abere, ahubwo abanyabyaha! Hanyuma ikindi, binyura mu yihe nzira kugirango Gitwaza ahindure abashumba? Ni he ububasha bwe bugarukira? niba abikora uko abishaka, kuri jye yaba ari CEO aho kuba umushumba, kuko abaturage berekanye ko batishimiye uwo yari abazaniye! Ibyo se kuki yabirengaho?! Naho se uwo wakuweho we, yaba yarakoze iki kitagaragara mu makuru?Nubaha autorite ya Gitwaza, Ubuyobozi butangwa n’Imana, ubwo ifite icyo yamubwiye. Ababipfa ni ababisangiye!

kacute yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

SIKWITWAZAGUSA,NIMUMATOREROYOSE

STEFANO yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ariko ndatangaye mwwibuke uko Dawudi umwami wa Israel yavuze"nabashante kurambura ukuboko ngo nice uwasizwe n’Imana?"namwe mureke kuvuga nabi abana bimana bakanaba abakozi bayo!kuko ivuga butumwa ritarimwo intambara ntiriba rifashe!ahubwo Apotre courage gusa niba udafite amafuti yesu numuvugizi atuvugira aho tutabasha kugera! Ubundi urwo nurugamba numara gutunganywa uzahabwa igitsibo.Mureke gukora mujisho ry’Imana.

edmond yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Mana weeeee,tabara itorero uzaryishire ridafite ikyizinga....
Bantu ,nimureke Imana niyo izacagura intama mu ihene!
Mureke kurwanya uwasizwe amavuta,niba ari business,nimureke Imana izaca imanza,banza wisuzume mbere yo gucira Gitwaza nabandi bakozi bimana urubanza,oooooy Jameni watu wa Mungu,Abo bantu harikyo Imana yabavuzehooooo, baambi nimugende buke mudasitara
God help us Amen

Alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka