Rwamagana: Umwe afunzwe akekwaho gushaka gutwikira Paul Gitwaza mu rusengero

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umukirisitu wo mu idini Zion Temple ushinjwa kuba yashatse gutwika umukuru w’iryo dini Paul Gitwaza ku mugoroba wa tariki 17/07/2013 mu rusengero rwabo ruri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Uyu mukirisitu witwa Kamana Emmanuel yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 17/07/2013 afite akajerekani karimo lisansi ubwo yageragezaga kukinjirana mu rusengero Gitwaza yigishirizagamo aho mu karere ka Rwamagana.

Kamana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko umupasitoro witwa Kalisa yari yamutumye kugura lisansi y’amafaranga 3000 ngo ize kwifashishwa mu gihe umuriro waramuka ubuze kuko basengaga ku masaha y’umugoroba kandi umuriro ukunze kubura aho muri Rwamagana.

Kamana akomeza avuga ko ubwo yageragezaga kwinjira mu rusengero abari ku muryango bamutangiriye nawe akihagararaho ngo yinjire ashyikirize ubutumwa uwari wamutumye, impagarara zigatangira ubwo. Pasitoro Kalisa ariko yabwiye Kigali Today kuri telefoni ko atigeze atuma uwo mukirisitu kugura lisansi.

Polisi imukurikiranyeho gushaka gutwika Paul Gitwaza, we ariko arabihakana.
Polisi imukurikiranyeho gushaka gutwika Paul Gitwaza, we ariko arabihakana.

Amakuru adafitiwe ibimenyetso yamenyekanye mu mujyi wa Rwamagana ku mugoroba yavugaga ko ngo uwo Kamana yari afite n’ikibiriti, ngo akaba yashakaga gutwika Paul Gitwaza bita intumwa y’Imana mu idini ya Zion Temple. Kamana Emmanuel asanzwe ari umuririmbyi muri korali iririmba muri Zion Temple.

Abavuga ibi barabishingira ko kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka muri iryo dini harangwa umwuka mubi watewe n’uko hari bamwe muri iryo dini bahimbye ibinyoma biharabika pasitoro Mulisa kandi ngo yari ayoboye abakirisitu neza, barafatanyije no kubaka urusengero rugezweho mu mujyi wa Rwamagana.

Ibyo bamwe bita ibinyoma ngo byaba byaratumye Paul Gitwaza yimura pasitoro Fred Mulisa ku buyobozi bw’urusengero rwa Rwamagana akahazana pasitoro Kalisa Innocent utarishimiwe na benshi mu bakirisitu.

I Rwamagana baravuga ko ku cyumweru gishize ubwo Gitwaza yavugiraga mu rusengero ko agiye kwimura pasitoro Mulisa akamusimbuza uwitwa Kalisa ngo abakirisitu basakuje cyane kandi bagaragaza ko batabyishimiye. Paul Gitwaza nawe ngo yahavugiye amagambo atarashimishije bamwe mu batarashakaga ko pasitoro Mulisa yimurwa. Amaherezo ariko pasitoro Mulisa yaje kwimurirwa mu mujyi wa Kigali, asimburwa na pasitoro Kalisa Innocent.

Urusengero rwa Zion Temple i Rwamagana rwabereyeho amahane.
Urusengero rwa Zion Temple i Rwamagana rwabereyeho amahane.

Ku mugoroba washize rero ubwo Paul Gitwaza yigishaga muri urwo rusengero nanone ngo haba hari abatabyishimiye, bagakeka ko uwo Kamana yaba ari umwe muri bo washatse guhungabanya Paul Gitwaza cyangwa hakaba hari uwabimutumye mu bandi batabyishimiye.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi Spt Emmanuel Karuranga yabwiye Kigali Today ko polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo, ariko yirinze kugira amakuru atangaza ngo hemezwe niba uwo Kamana yari yatumwe lisansi, niba yari afite ikibiriti cyangwa niba polisi ifite ibindi bimenyetso.

Amakuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe umutekano batifuje gutangaza amazina aravuga ko ikibazo cy’umutekano muke n’umwiryane mu bagize idini ya Zion Temple muri Rwamagana cyaganiriweho mu nama y’umutekano yabaye kuwa mbere tariki 15/07/2013.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 58 )

Ibyo mwagambirite mubigezeho bukuru muramushinguye icyonzi nuko abonye icyicyaro mubwami bwa data ahasugaye niwewe wiririre

alias yanditse ku itariki ya: 29-01-2015  →  Musubize

Abakozi bimana akenshi bakunda kugeragezwa ariko mwizina ryayesu satani nitsindwe.

Muzatsinda Patrick yanditse ku itariki ya: 15-11-2014  →  Musubize

icyo nabwira postor nuko ibimurwanya imana Imana ibineterariza ntacyo bizamutwara mwifuri kwagurirwa imbago nkuko yabesi yazaguriwe

niringiyimana fils yanditse ku itariki ya: 21-07-2014  →  Musubize

imana.ishimwe.iratuzi.nezaaaa.nico.gikuru.ntagitangaje.amana..irikumwe.nawe.murivyose

irakoze.cloella yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

icyo navuga kul ibyo nuko Abantu bImana kuva na kera barageragezwaga ibyo byabaye kwiryo torero no kubandi byabageraho ahubwo barusheho kwegera imana kuko ijambo ryimana rivuga uko wamunsi urushaho kutwegera turusheho kwegera Imana ibindi musabirane nkabizera kristo

Venuste Gitego yanditse ku itariki ya: 19-03-2014  →  Musubize

Niminsi Yimperuka Gusa Nugusenga cyane Imana ikatworohereza!

Dusabirema Fulgence yanditse ku itariki ya: 15-02-2014  →  Musubize

yewe ntago bitangaje kabisa.

yesu aravuga ati mu bihe by’imperuka namwe intumwa zanjye muzatotezwa no kugambanirwa.

ni giheki umukristo usenga imana atarimo uburyarya yatinyuka akajya kugambanira intumwa y’imana niba atari ukwuzuza ibyanditswe?

yesaya 54v17 ngo no weapon forged against you shall prosper.
Naho bagambanira data wacu gitwaza ntago baza mushobora kuko imana irikumwe nawe ndetse na imitima yacu irikumwe nawe.

icyabikora ndasengera uriya mugambanizi nawe ngo IMANA imubabarire.

i love ztcc.
bless you all

faraja dominguez bahati yanditse ku itariki ya: 7-02-2014  →  Musubize

Nitwa Deo mba muri American nkabandi umukozi w’Imana .muri make nari nifuje ko nvugana na pasteur Gitwaza kubijanye nibibintu ndi gusoma ntabwo ndiko ndabitegera neza mugabo tuvuganye nfise ico nobivugako ndasaba Gitwaza unyandikire ukoresheje gmail&unterefone kauri cell phone ngendanwa( 615)4171588 tuvugane ivyimana ibashakako mukora ntimwirengagize ivyo muzi .murakoze

Deo Nduwayo yanditse ku itariki ya: 25-01-2014  →  Musubize

Narumiwe pe:nasanze aho umuntu yanga undi ntakibi amuziza agashigikira inkozizikibi urugero abasebya gitwaza bose ntagihamya baba bafite kubyo bamuvugaho.iteka ntanarimwe abakozi b’imana rubanda ibishimira birababaje.uhitamo inyoma(satani) kizamurimbura ariko uhitamo ukuri kuzamukiza(ukuri ni Yesu)

alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

subiza:
1.ari umuyobozi uhindura ubuyobozi bw’abo ayoboye ari n’umukirisitu utwika sebuja amuziza kwimura pasiteri we atamwirukanye wahitamonde?
2.murashimangirango freud yubats’urusengerorwiza.kuberiki atabanje ngo yubake ubugingo bw’abakirisitube kugezaho bagira ubugome bwo gutwika uwatangije iryotorero?
NB:Gitwaza azwi n’abanyabwenge,n’inyangamugayo ariko injiji ziramusebya kuko zigendera kubihuha byavuzwe n’abashakinyungu zitarimo ukuri.98%by’abamutuka ntanumwe wari wicarana nawe ngo amuboneho ayomakosa nibambeshe mumvuguruze.

alias yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Nkuru nziza Yesu akugirire neza ,nange ndunga muryawe .mwe mwese mucritika cg mukomanta(commentaire )murinde imitima yanyu kuko nijambo ry ’Imana kukubwira ko guca urubanza ari ukwayo ..nta numwe ukwayo muri ukwayo mwe cg muri twe ufite ubwo burenganzira .Ese reka mbibarize iyo mugiye gusenga muri ahera hahera muba mukurikiye Pasteur ?cg muba mwagiye gushaka mu maso y’Uwiteka ?nikubwibyo rero mbere yo kujya muri ibyo byose cabugufi wumve ko Uwiteka ari hejuru yabyose ....kdi ijambo ry’Imana ritubwira kubaha abayobozi yaduhaye....mureke dukurire uwaturemye kdi dukurikize amategeko ye nibwo tuzagira iherezo ryiza twogukomeza guta igihe mubidafite umumaro Yesu atugirire neza .

alicia yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Nkuru nziza Yesu akugirire neza ,nange ndunga muryawe .mwe mwese mucritika cg mukomanta(commentaire )murinde imitima yanyu kuko nijambo ry ’Imana kukubwira ko guca urubanza ari ukwayo ..nta numwe ukwayo muri ukwayo mwe cg muri twe ufite ubwo burenganzira .Ese reka mbibarize iyo mugiye gusenga muri ahera hahera muba mukurikiye Pasteur ?cg muba mwagiye gushaka mu maso y’Uwiteka ?nikubwibyo rero mbere yo kujya muri ibyo byose cabugufi wumve ko Uwiteka ari hejuru yabyose ....kdi ijambo ry’Imana ritubwira kubaha abayobozi yaduhaye....mureke dukurire uwaturemye kdi dukurikize amategeko ye nibwo tuzagira iherezo ryiza twogukomeza guta igihe mubidafite umumaro Yesu atugirire neza .

alicia yanditse ku itariki ya: 20-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka