Rwamagana: Umwe afunzwe akekwaho gushaka gutwikira Paul Gitwaza mu rusengero

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umukirisitu wo mu idini Zion Temple ushinjwa kuba yashatse gutwika umukuru w’iryo dini Paul Gitwaza ku mugoroba wa tariki 17/07/2013 mu rusengero rwabo ruri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.

Uyu mukirisitu witwa Kamana Emmanuel yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 17/07/2013 afite akajerekani karimo lisansi ubwo yageragezaga kukinjirana mu rusengero Gitwaza yigishirizagamo aho mu karere ka Rwamagana.

Kamana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko umupasitoro witwa Kalisa yari yamutumye kugura lisansi y’amafaranga 3000 ngo ize kwifashishwa mu gihe umuriro waramuka ubuze kuko basengaga ku masaha y’umugoroba kandi umuriro ukunze kubura aho muri Rwamagana.

Kamana akomeza avuga ko ubwo yageragezaga kwinjira mu rusengero abari ku muryango bamutangiriye nawe akihagararaho ngo yinjire ashyikirize ubutumwa uwari wamutumye, impagarara zigatangira ubwo. Pasitoro Kalisa ariko yabwiye Kigali Today kuri telefoni ko atigeze atuma uwo mukirisitu kugura lisansi.

Polisi imukurikiranyeho gushaka gutwika Paul Gitwaza, we ariko arabihakana.
Polisi imukurikiranyeho gushaka gutwika Paul Gitwaza, we ariko arabihakana.

Amakuru adafitiwe ibimenyetso yamenyekanye mu mujyi wa Rwamagana ku mugoroba yavugaga ko ngo uwo Kamana yari afite n’ikibiriti, ngo akaba yashakaga gutwika Paul Gitwaza bita intumwa y’Imana mu idini ya Zion Temple. Kamana Emmanuel asanzwe ari umuririmbyi muri korali iririmba muri Zion Temple.

Abavuga ibi barabishingira ko kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka muri iryo dini harangwa umwuka mubi watewe n’uko hari bamwe muri iryo dini bahimbye ibinyoma biharabika pasitoro Mulisa kandi ngo yari ayoboye abakirisitu neza, barafatanyije no kubaka urusengero rugezweho mu mujyi wa Rwamagana.

Ibyo bamwe bita ibinyoma ngo byaba byaratumye Paul Gitwaza yimura pasitoro Fred Mulisa ku buyobozi bw’urusengero rwa Rwamagana akahazana pasitoro Kalisa Innocent utarishimiwe na benshi mu bakirisitu.

I Rwamagana baravuga ko ku cyumweru gishize ubwo Gitwaza yavugiraga mu rusengero ko agiye kwimura pasitoro Mulisa akamusimbuza uwitwa Kalisa ngo abakirisitu basakuje cyane kandi bagaragaza ko batabyishimiye. Paul Gitwaza nawe ngo yahavugiye amagambo atarashimishije bamwe mu batarashakaga ko pasitoro Mulisa yimurwa. Amaherezo ariko pasitoro Mulisa yaje kwimurirwa mu mujyi wa Kigali, asimburwa na pasitoro Kalisa Innocent.

Urusengero rwa Zion Temple i Rwamagana rwabereyeho amahane.
Urusengero rwa Zion Temple i Rwamagana rwabereyeho amahane.

Ku mugoroba washize rero ubwo Paul Gitwaza yigishaga muri urwo rusengero nanone ngo haba hari abatabyishimiye, bagakeka ko uwo Kamana yaba ari umwe muri bo washatse guhungabanya Paul Gitwaza cyangwa hakaba hari uwabimutumye mu bandi batabyishimiye.

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi Spt Emmanuel Karuranga yabwiye Kigali Today ko polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo, ariko yirinze kugira amakuru atangaza ngo hemezwe niba uwo Kamana yari yatumwe lisansi, niba yari afite ikibiriti cyangwa niba polisi ifite ibindi bimenyetso.

Amakuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe umutekano batifuje gutangaza amazina aravuga ko ikibazo cy’umutekano muke n’umwiryane mu bagize idini ya Zion Temple muri Rwamagana cyaganiriweho mu nama y’umutekano yabaye kuwa mbere tariki 15/07/2013.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 58 )

IBYO NIBIKI YARAKOZE UBWO

samuel niyokwizerwa yanditse ku itariki ya: 22-11-2018  →  Musubize

mukizwe mutazosha mumuriro utazima

Alias yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

Kuki mwanyonze comment ya Mike wavuze ko azica Paster Bukuru? Kigali today mwagaragaje ko mutari professional kabisa umuntu yiga ba ko azica akabikora mukamuhishira.Ariko reka mbabwire ukuri ko nubwo ntawabibabaza Imanayo itazaceceka akagambane ka Kigalitoday na Mike.shame on you

Willy yanditse ku itariki ya: 5-02-2015  →  Musubize

Ntacho nawe arimwisi kandi ruramurinze. Bukuru yatabarutse, nah’uwo wigir’ukozi w’Imana kand’arumwichanyi ruharwa(amenye ko nawe rumurinze) Bukuru koturavug’ibzo yakorey’Imana amaze tugahumuri yatabarutse ntiyapfuye. arik’uwo we wibeshe ngo yamwwishe niw’uzopfa.... asome OBADIA IGICHE CHA MBERE NUMURONGO W’ICHUMI NAGATA 1:15.

Nduwayo Innocent yanditse ku itariki ya: 1-02-2015  →  Musubize

Nukuri mufite ishingiro ryokuvugako Bukuru yoba yarishwe!Ariko uwatanze ubutumwa bwokwicha Bukuru yitwa alias Ntabwo ari Mike!

Kirara Kiroroge yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Nukuri mufite ishingiro ryokuvugako Bukuru yoba yarishwe!Ariko uwatanze ubutumwa bwokwicha Bukuru yitwa alias Ntabwo ari Mike!

Kirara Kiroroge yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Mana we uzazaryari urenger’itorero? gusa subwambere kandisinubwanyuma, Intumwa z’Imana zirengana ndetse zikicywa zizira Ubutumwabwiza. kandi urabikora ikakureka ukagirango ntikubona, gusa iminsi ibamyinshi igahimwanumwe. wewutukana ugezenahutuka abasizwe n’Imana ushakawakicyishabugufi ugasabimbabazi, ataribyo Inkoniy’IMANA ikurihejuruyawe urubanza rukuriho. Imana idacy’urwakibera niyihorere iyoyonyine. niyite kumuryango wasizwe. kandi ihe umukoziw’IMANA iruhuko ridashira.nimbadupfa nikubwayo kandi nimba turiho nikubwoayo

Alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Mana we uzazaryari urenger’itorero? gusa subwambere kandisinubwanyuma, Intumwa z’Imana zirengana ndetse zikicywa zizira Ubutumwabwiza. kandi urabikora ikakureka ukagirango ntikubona, gusa iminsi ibamyinshi igahimwanumwe. wewutukana ugezenahutuka abasizwe n’Imana ushakawakicyishabugufi ugasabimbabazi, ataribyo Inkoniy’IMANA ikurihejuruyawe urubanza rukuriho. Imana idacy’urwakibera niyihorere iyoyonyine. niyite kumuryango wasizwe. kandi ihe umukoziw’IMANA iruhuko ridashira.nimbadupfa nikubwayo kandi nimba turiho nikubwoayo

Alias yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Birababaje, kandi sinone bwambere intumwaz’Imana zipfuye cg zishwe zizira akarengane. cg se umurimo w’IMANA.
Ariko biranditsengo urfatiro rwiw’Iteka rwanditsehongo? Uwitaka az’abe!!!!!
Mukoribyo akabareka mukagirango Ntareba, ariko imins’ibamyinshi igahimwan’umwe. Imana itazisobanya izabacira urubakwiye. Abakristo mwihangane turimuntambara nyinshi ariko nitutarwisari tuzasarura. kandimwegucyikintege, nimbaturiho nikubwa Kristo kandi nimba dupfa nikubwayo.

Mugisha yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

birababaje uwitwa mike ibyoyanditse byuko pastor bukuru agiye kwichwa byabaye.kuki musaba abatangi bitekezo kudatanga amazina?hanyuma ngwafatwe yisobanure

nkunda yanditse ku itariki ya: 31-01-2015  →  Musubize

Pastori Bukuru

Imana yagukoresheje ibikomeye muri Compagnie de Débora i Bujumbura. Imana ishimwe ko wadusezeye neza, ukabwiriza ibikomeye kuva le 12/1/2015 kugeza 16/1/2015, ukaduhanurira, ukabyinira Uwiteka...Ephésiens6:8,iryo jambo watubwiye, ni ribe ku bo usize. Amen.

Joséphine BIGARI yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

bimeze gute ibyo

mutabazi zachee yanditse ku itariki ya: 30-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka