Rwamagana: Umwe afunzwe akekwaho gushaka gutwikira Paul Gitwaza mu rusengero
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Rwamagana icumbikiye umukirisitu wo mu idini Zion Temple ushinjwa kuba yashatse gutwika umukuru w’iryo dini Paul Gitwaza ku mugoroba wa tariki 17/07/2013 mu rusengero rwabo ruri mu murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana.
Uyu mukirisitu witwa Kamana Emmanuel yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuwa 17/07/2013 afite akajerekani karimo lisansi ubwo yageragezaga kukinjirana mu rusengero Gitwaza yigishirizagamo aho mu karere ka Rwamagana.
Kamana Emmanuel yabwiye Kigali Today ko umupasitoro witwa Kalisa yari yamutumye kugura lisansi y’amafaranga 3000 ngo ize kwifashishwa mu gihe umuriro waramuka ubuze kuko basengaga ku masaha y’umugoroba kandi umuriro ukunze kubura aho muri Rwamagana.
Kamana akomeza avuga ko ubwo yageragezaga kwinjira mu rusengero abari ku muryango bamutangiriye nawe akihagararaho ngo yinjire ashyikirize ubutumwa uwari wamutumye, impagarara zigatangira ubwo. Pasitoro Kalisa ariko yabwiye Kigali Today kuri telefoni ko atigeze atuma uwo mukirisitu kugura lisansi.

Amakuru adafitiwe ibimenyetso yamenyekanye mu mujyi wa Rwamagana ku mugoroba yavugaga ko ngo uwo Kamana yari afite n’ikibiriti, ngo akaba yashakaga gutwika Paul Gitwaza bita intumwa y’Imana mu idini ya Zion Temple. Kamana Emmanuel asanzwe ari umuririmbyi muri korali iririmba muri Zion Temple.
Abavuga ibi barabishingira ko kuva mu kwezi kwa Mata uyu mwaka muri iryo dini harangwa umwuka mubi watewe n’uko hari bamwe muri iryo dini bahimbye ibinyoma biharabika pasitoro Mulisa kandi ngo yari ayoboye abakirisitu neza, barafatanyije no kubaka urusengero rugezweho mu mujyi wa Rwamagana.
Ibyo bamwe bita ibinyoma ngo byaba byaratumye Paul Gitwaza yimura pasitoro Fred Mulisa ku buyobozi bw’urusengero rwa Rwamagana akahazana pasitoro Kalisa Innocent utarishimiwe na benshi mu bakirisitu.
I Rwamagana baravuga ko ku cyumweru gishize ubwo Gitwaza yavugiraga mu rusengero ko agiye kwimura pasitoro Mulisa akamusimbuza uwitwa Kalisa ngo abakirisitu basakuje cyane kandi bagaragaza ko batabyishimiye. Paul Gitwaza nawe ngo yahavugiye amagambo atarashimishije bamwe mu batarashakaga ko pasitoro Mulisa yimurwa. Amaherezo ariko pasitoro Mulisa yaje kwimurirwa mu mujyi wa Kigali, asimburwa na pasitoro Kalisa Innocent.

Ku mugoroba washize rero ubwo Paul Gitwaza yigishaga muri urwo rusengero nanone ngo haba hari abatabyishimiye, bagakeka ko uwo Kamana yaba ari umwe muri bo washatse guhungabanya Paul Gitwaza cyangwa hakaba hari uwabimutumye mu bandi batabyishimiye.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umugenzacyaha wa polisi Spt Emmanuel Karuranga yabwiye Kigali Today ko polisi y’u Rwanda iri gukora iperereza ryimbitse kuri icyo kibazo, ariko yirinze kugira amakuru atangaza ngo hemezwe niba uwo Kamana yari yatumwe lisansi, niba yari afite ikibiriti cyangwa niba polisi ifite ibindi bimenyetso.
Amakuru aturuka muri bamwe mu bashinzwe umutekano batifuje gutangaza amazina aravuga ko ikibazo cy’umutekano muke n’umwiryane mu bagize idini ya Zion Temple muri Rwamagana cyaganiriweho mu nama y’umutekano yabaye kuwa mbere tariki 15/07/2013.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 58 )
Ohereza igitekerezo
|
muribyobyose murinde imitima yanyu gucumura ruriya rusengero n’umugisha kuri pastor fred n’aba christo be mwihangane
NDUMVA ARI IBISANZWE NTABWO ITEKA UMUNTU AJYABURA ABANZI ,IKINDI NDASABA KIGALI TODAY BANDITSE IYI NKURU NIBWIRA KO MUBA MUSOBANUKIWE CYANE KO ZION TEMPLE NTABWO ARI IDINI MUBYUMVE NTIMUZONGERE KUBESHYA ABASOMYI AHUBWO NI ITORERO(CHURCH),AMADINI NI AYA:CATHOLIQUE,ISLAM .............
Ye nge numiwe sinzengera muriryo dini ari aprotre yahemuste ntgo umugabo nkuriya ndavuga uriya paster natwe abaturage twemeragattnatwe abaturage twemeraga wakoze ibikorwa nkabiriya gitwaza akazana itera bwoba nuguhungabanya umutekano wacu ntntugasebye lmana kuko nkange musiramu uriya yakoze nange naringiye gukizwanune wamugabowe wisubireho ndabona niba usenga iyomana jyibazeneza ntukagire ishyari wsshimwaga nune satsni yagushuste wamburwa igikundiro ese nibaari umukozi wlmana kuki asuzugura lmana yitwza abarinzi narinaje kukureba narakubonye ariko wara ncumuje icubahiro nicyimana bavuze ko usenya ingo none waje noguteza aksvuyo imana izakewerrkako wibeshye gusa imana ikubabarire uko narinkuzi siko wiyere abaturage baribaje kukureba cyikora w
nange ndumwe mukristu ba zayoni temple ariko iyonkuru irababaje gusa ndaba imana yomwijuru igarangaze umunyacyaha inadukureho iyo shusho mbi apotire gitwaza abanze angishe inama abakristu basengera rwamagana muri zayoni temple kuko bakunda paster fred kuko bazi aho bavanye naho bangeze twavuye murusengero rwibibambano tukaba twari tugeze munyubako nziza imana idutabare nabwo tubyishimiye kuhazana undi nubwo nahaherukaga nabyumvishe birambabaza nibereye amerca gusa munge mujya inama tenks.
abakorera uwiteka ntibemera ko shitati abegera nshuti zima musabe
imbaraga imana ibahe kumvikana. natwe turabasabira. gukorera ijuru biragoye ariko biranoroshye mushikame muneshe imana ibahe umugisha
hari ibintu byinshi birangaza abantu bikabakura mumurongo wo gukorera Imana,twiyambure imirimo y’umwijima ahubwo twambare itwaro z’umucyo njyewe kugiti cyanjye ndashima Imana ko ntakibi cyakorewe GITWAZA ariko kandi ndanashima ko uwo ukekwaho icyaha arimuzima bombi ko ari babiri IMANA ibafitiye imigambi mwiza
comment zabamwe ninka bahururu ariko niba Gitwaza ariwo uyoboye Zion kuki fred atamwubaha kandi ibyo yakoze turabizi none se umuntu azakora amanyanga ngo bamureke ngo ava yuganda muri besha cane idini ntabwo ari politique biratandukanye mumenye haribyo mudashoboye kumana na manyanga akorwamo
urugo rutizer’imana rucirir’imbwa.ntamuntu nka gitwaza wagendana abarinzi nkaho igihugu cyidafite umutekano bisobanuyeko atizera imana gusa niba ashako ukuri n’abaze abachristu ba pastor mulisa abone gukora biriya sawa
URUGO RUTIZERIMANA RUCIRIRA IMBWA NTAMUNTU NKA GITWAZA WITWAZA ABARINZI BAFITE IMBUNDA NKAHO ATIZERA IMANA Cg NKAHO IGIHUGU NTAMUTEKANO GIFITE,REKA MBABAZE MURABONA IGIHUGU CY’URWANDA ARI CONGO NIBA ATIBA ATIZERA IMANA NAREKE KUDUSEBEREZA UMUSAZA,IGIHUGU GIFITE UMUTEKANO.
Ijombory’Imana kubarimbuka nubupfu
Nimba Yesu arimuruhande rwacu umubisha wacyu yavahe?
kuvamubyaha ni kokujijuka kubah’Imana nibwobwenge
Gutukana,Iterabwoba,kwishimira Ibibazo cangw’ibyago byabandi sigisubizo cibibazobyawe Gusaabntu bamenyeko urusaku rwigikeri ntukubuz’Inka gushoka kandi (Uwitek’azabe)
Gusa icy’abantu bagombakumenya nuko ntakirikuba none kitigezekubaho,I bihe Pahoro(paul) yavuze bizagaragaza imperuka nibi gusa nuko abantu batekereza ko bizaba bifite indinshusho idasanzwe (ahubwo abantu ni dusobanukirwe nibwo tuzamenya kurwan’urugamba tukarunesha) Intumwa,abahanuzi,abakozib’Imana Satani arahagurutse kugirangoi abarwanye ytivuyinyu kandi nabantu turikumwe dukorana dusangira duturanye.
kurubwo abakundagusenga tubemaso twogutsindwa bnuburiganya bwasatani.murakoze
Bana b Imana,bakunzi b Imana,biragaragara no I Rwamagana hari abantu bakunda Imana, ariko abayemera boba ari bake" boyemera gute batemeye uwo yatumye".Mega abo bababajwe ngo nuko Gitwaza ataje kubinginga no kubagisha inama, IBYOHARI AHO MWRI MWABIBONA, ndetse no muri Zion ntibobaza aba christu congragation, ko bashaka ko babahindurira pastori bikenewe hari commute nyobozi igishwa inama none ko Apotre azana uwo pastor abo BA christu ba Rwamagana atabagishije inama!NGO yavuze amagambo atari meza, areas nayo mwari mutegereje birumvikana, ariko kandi hari igihe biba bikenewe ko umuntu akurugutura abantu,Maze YESU WE ASANZE BAGIZE ISOKO AHARI URUSENGERO YAFASHE I-NKO-NI. Niba naho ...GE sindi muri Zion ariko nagiye mu rusengero ahantu, mbona uju jeune(umusore) asanzwe ahasengera yambaye umupira wanditseho ngo DIABLOS(SATANI) murabyumva, ndi umu christu usanzwe mu rusengero, ariko naramuhamagaye tujya hanzwe mubwira ko hano, turamya Yesu,ko shatse namushakira ikoti ashirahejuru yumupira we, uwo mupira ntawasenga awambaye. Bamwe babibonye neza,abandi baranyambara!! URUSENGERO NURWO GUSENGERAMWO.Satani akoresha amayeri menshi, niba mushaka kugeza wa munsi Umwami yesu azazira,NI
MWUMVIRE
MWUBAHE
MURONDERE IMANA GUSA
NI MUTUBAHA ABATEGETSI YABAHAYE MUZAYUBAHA GUTE?
ABANDI BARABAKUNDA, MU MUTIMA NO MU BIKOREKA.Abaririmba ngo ni ugupfa icya cumi nababwira iki KIZWA