Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Patrice Mugenzi, avuga ko abayobozi b’Uturere twa Karongi na Rusizi baherutse kwegura, byavuye ku mpamvu zabo bwite ariko bamaze kubona ko badaha serivisi nziza abaturage, harimo no kuzigurisha, nubwo ngo atari inkubiri yiswe ‘Tour du Rwanda’ itangiye.
Mu Murenge wa Busanze mu Karere ka Nyaruguru, hari abavuga ko uburinganire n’ubwuzuzanye bwamaze kumvwa, ariko n’ubwo butaragerwaho 100% hari intambwe imaze guterwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yifatanyije n’Abayobozi b’Umujyi wa Kigali, ab’Akarere ka Nyarugenge ndetse n’abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu Kagari ka Nyaruyenzi, mu Mudugudu w’Iterambere, mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2024.
Abakozi n’abakorerabushake b’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubutwererane cya Koreya y’Epfo (KOICA) ku bufatanye n’Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abakorerabushake (VSO Rwanda), bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu muganda rusange usoza (…)
Nyirandagije Venancia, umukecuru w’imyaka 60 wari utuye mu Mudugudu wa Amataba, Akagari ka Kigabiro, Umurenge wa Remera, umurambo we wabonetse mu cyuzi cyuhira umuceri cya Kibira mu Murenge wa Rugarama, hakekwaho ko yaba yaratwawe n’umuvu w’amazi y’imvura iherutse kugwa muri aka gace.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier aherekejwe n’abasenateri bose bagabanyije mu matsinda, bifatanyije n’abatuye Intara y’Amajyaruguru mu gikorwa cy’umuganda usoza Ugushyingo, wibanze ku bikorwa byo gutera ibiti by’imbuto bitangiza imyaka, mu rwego rwo kurwanya igwingira no (…)
Sylvie Uwineza utuye mu Mudugudu w’Agakera, Akagari ka Rango A, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Huye, yatunguwe no guhamagarwa n’abaturanyi bamubwira ko ibyo mu rugo rwe byasohowe n’abari baherekejwe n’abapolisi, tariki 29 Ugushyingo 2024.
Itsinda ry’abasore n’inkumi basoje amahugurwa y’amezi atatu atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo BK Academy, baratangaza ko ubumenyi bungutse bugiye kubafasha kuba ishema ry’iyo banki bazana impinduka.
Batsinda Sugira Blaise w’imyaka 26 y’amavuko avuga ko nta wamuha akazi kamuhemba amafaranga ari munsi ya miliyoni eshatu ku kwezi, ngo amwemerere kuva ku gukora ibinyobwa birimo ikawa no kubigaburira abantu.
Perezida Paul Kagame, yageze i Arusha muri Tanzania aho yitabiriye Inama ya 24 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga (JADF) baravuga ko impamvu batitabira cyane ibikorwa by’imishinga minini y’Akarere mu gukura abaturage mu bukene, biterwa n’imikoranire iba yarasinywe hagati yabo n’ubuyobozi ubwabwo.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yavuze ko n’ubwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ukomeje kwaguka hakiri ibikenewe kunozwa kugira ngo ukwihuza kw’Akarere kugere ku musaruro ufatika.
Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum) ku bufatanye n’umuryango Thomson Foundation, bongeye gutanga umusanzu mu kubaka ubushobozi n’ubumenyi bw’abanyamakuru mu Rwanda mu bijyanye no gukora itangazamakuru ricukumbuye.
Inzu yakorerwagamo ubucuruzi yafashwe n’inkongi yanateje iturika rya Gaz yarimo, ibyarimo birashya birakongoka.
Umukobwa w’imyaka 16 wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye muri Sonrise High School mu Karere ka Musanze, yamaze kuboneka nyuma y’iminsi itatu umubyeyi we n’ubuyobozi bw’ishuri bumushakisha.
Ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bito, ibiri hagati ndetse n’ibiciriritse mu Rwanda, barasaba ibigo by’imari n’amabanki kuborohereza kubona inguzanyo.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Iyo havuzwe gukaraba intoki by’itegeko mbere yo kugira aho winjira, abenshi bahita bibuka uko byari bimeze cyane cyane mu bihe bya Covid-19, kuko ntaho byashobokaga ko umuntu yinjira adakarabye intoki n’isabune cyangwa n’umuti wabugenewe (Hand Sanitizer).
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Nshimiyimana Vedaste arasaba abaturage kutagira impungenge, cyangwa ngo bumve ko hari ibyacitse kubera iyegura cyangwa kwirukanwa kw’abayobozi b’inzego z’ibanze.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024, yakiriye inyandiko z’abahagarariye mu Rwanda ibihugu biri ku migabane ya Amerika y’Epfo, u Burayi, Australia na Afurika.
Abaturage bo mu Turere twa Nyanza, Ruhango na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, n’abo muri Karongi mu Ntara y’Iburengerazuba bari mu gihirahiro, nyuma y’uko umwuzure w’umugezi wa Mwogo watumye umuhanda Ruhango-Buhanda-Kaduha ufungwa by’agateganyo.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara igaragaza ko mu mezi atatu ashize yonyine, ni ukuvuga guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugeza mu k’Ukwakira 2024, mu Murenge wa Mamba honyine habonetse abangavu 21 babyaye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke, burahumuriza abaturage baherutse kubura amatungo yabo yishwe n’inyamaswa zizwi ku izina ‘ry’imbwa z’ibihomora’, nyuma y’uko ziyasanze aho bari bayaziritse ku gasozi, ziyiraramo zica ihene esheshatu n’intama ebyiri.
Mu Karere ka Gicumbi kuri EAR Cathedral St Paul Byumba kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Ugushyingo 2024 habereye umuhango wo gusezera kuri Nyirandama Chantal uherutse kugwa mu mpanuka y’imodoka ya Coaster yerekezaga mu Karere ka Musanze ubwo we na bagenzi be bari bitabiriye Inama y’Umuryango FPR Inkotanyi.
Perezida Paul Kagame yakiriye Prof Kingsley Chiedu Moghalu, uyobora Ishuri rikuru ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ‘African School of Governance’ riherutse gutangizwa mu Rwanda.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’imodoka y’imbangukiragutabara (Ambulance), irimo ipakirwamo sima yo kubaka, bituma abantu babibona nko kurengera kuko irimo ikora ibyo itagenewe.
Cardinal Fridolin Ambongo, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepisikopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), avuga ko Kiliziya itazahwema gusaba abanyapolitiki gushyira imbere inzira y’amahoro no kwimakaza umubano mwiza, nubwo bigaragara ko abenshi badashaka kuyumva.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi(MINEMA) yatangaje, tariki 25 Ugushyingo 2024, ko hari imiryango 1,143 ituye mu turere dukunze kwibasirwa n’ibiza, igiye guhungishwa ibiza byaterwa n’imvura iteganyijwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri biri imbere.
Cardinal Fridolin Ambongo Besungu, Arikiyepiskopi wa Kinshasa, Akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari (SECAM), kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2024, yageze i Kigali, aho yaje kwitabira Inama ya Komite ihoraho y’iri huriro.
Mu murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke, haravugwa amakuru y’inyamaswa bivugwa ko ari izo ku gasozi, zishe amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri.