Ababyeyi bo mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko hari bagenzi babo bagurisha ibyari kugaburirwa abana, bigatuma muri aka Karere hagaragara umubare munini w’abana bafite imirire mibi.
Ubwo abatuye Umurenge wa Nyamiyaga, bitabiraga inteko y’abaturage yari iyobowe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, bamwe mu baturage batishoboye batunguwe no kubona nyuma y’iyo nteko, haza imodoka yuzuye ibiribwa bibagenewe.
Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Dr Vincent Biruta kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 i Gishari mu Karere ka Rwamagana asoza cy’amahugurwa y’Abapolisi bato icyiciro cya 20 yabasabye kuzashyire umuturage ku isonga muri gahunda zose bazakora.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yatangije umushinga wo gutera ibiti bitanu by’imbuto kuri buri muryango, ugamije gufasha Abanyarwanda kunoza imirire bongera imbuto ku mafunguro yabo ya buri munsi.
Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024 yatangaje ko gahunda yo Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe.
Hari ababyeyi bo mu Karere ka Gisagara bababajwe no kuba barabyariye mu rugo, abana babo bakimwa uburenganzira bwo gukingirwa.
Mu ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 27 y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth), irimo kubera i Apia muri Samoa, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba rumaze imyaka ibiri ruyoboye uyu muryango.
Ibigwi bya Perezida Paul Kagame bikomeje kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga, aho kuri iyi nshuro yagenewe igihembo nk’Umunyafurika w’Umwaka (African of the Year) wa 2024, ashimirwa umuhate agaragaza mu guharanira impinduka ziganisha ku guteza imbere Umugabane wa Afurika.
Mu Karere ka Huye hari abari barwaye indwara zo mu mutwe ahanini biturutse ku ngaruka za Jenoside bavuga ko kuvurwa mu buryo bw’ibiganiro byabakijije nyamara ku bw’imiti byari byarananiranye.
Abaturage bari mu cyiciro cy’abazimurwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’ibirunga, biganjemo abatuye Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, basoje amahugurwa bamazemo umwaka ajyanye no kwiga uburyo bwo guhanga imishinga igamije iterambere.
Abasore n’inkumi 253 bagize icyiciro cya 14 cy’Intore z’Imbuto Zitoshye, basabwe kubyaza umusaruro amahirwe urubyiruko rufite, kuko atandukanye cyane n’ayo mu myaka 35 yabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi.
Inteko Rusange ya Sena, kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024, yemeje Kayinamura Ulrich ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Agaciro Development Fund, Munyangaju Aurore Mimosa nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Luxembourg na Uwase Patricie, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Cooperation Initiative (RCI).
Perezida Felix Tshisekedi mu ruzinduko yakoreye i Kisangani mu Ntara ya Tshopo, akaganira n’abaturage mu rurimi rw’Ilingala, yatangaje ko bikwiye ko habaho ivugurura ry’Itegeko Nshinga kuko irihari ubu, ryanditswe n’abanyamahanga rikaba ryifitemo ibintu bigomba guhinduka. Perezida Tshisekedi yavuze ibyo mu gihe ingingo yo (…)
Umukobwa wivugira ko afite imyaka 18 y’amavuko, ari mu gihirahiro cyo kutagira indangamuntu kubera ko ababyeyi be batamwandikishije mu irangamimerere ndetse akaba nta cyangombwa na kimwe afite kigaragaza imyaka ye y’amavuko.
Umwarimukazi wo mu Karere ka Nyamagabe arasaba ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abagore n’izindi nzego, kumufasha kugeza gahunda yise icyumba cy’umukobwa mu Midugudu itandukanye, mu rwego rwo kubonera abakobwa ibikoresho by’isuku.
Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu birwa bya Samoa, yizihirije isabukuru y’amavuko muri icyo gihugu, nk’uko bigaragara ku mafoto, aho yizihije ibyo birori ari kumwe n’itsinda ry’abayobozi bamuherekeje mu nama ya CHOGM 2024 irimo kubera aho muri Samoa.
Abahawe ibihembo na Polisi y’Igihugu mu marushanwa y’isuku n’isukura n’umutekano mu Karere ka Kamonyi, baravuga ko bagiye kurushaho kuwucunga neza, bitwararika ku byakomeza guhungabanya umutekano, kuko babifata nk’ikimenyetso cyo kwirinda ibyaha.
Musaneza Françoise, kuri ubu ufite imyaka 45 y’amavuko, igice kinini cy’imyaka amaze abonye izuba, yakimaze mu buzima avuga ko bwari buruhije kandi bushaririye, ubwo yari mu babarizwaga mu mutwe w’inyeshyamba wa FDLR.
Imyaka imaze kurenga itanu raporo y’Urwego rw’igihugu rw’Imiyoborere (RGB), igaragaza ko inzego z’Umutekano (Ingabo na Polisi) ziza ku isonga mu kugirirwa icyizere n’abaturage.
Mu Karere ka Nyabihu, mu Murenge wa Bigogwe inzu y’ubucuruzi yibasiwe n’inkongi bimwe mu bicuruzwa birashya birakongoka, ibindi abaturage babisohoramo bitarashya.
Umunyamakuru Martin Mateso, wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda no mu Bufaransa, yitabye Imana azize umutima ku myaka 70.
Senateri Bideri John Bonds na Senateri Uwera Pélagie kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, batowe na bagenzi babo ngo bahagararire u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko Nyafurika.
Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) hamwe na Polisi y’Igihugu bwongeye kwihanangiriza abafite imodoka zitwara abagenzi batabifitiye uruhushya, kuko kubikora ari ikosa bahanirwa.
Abaturage bamaze iminsi bubaka Maternité ku Kigo nderabuzima cya Karwasa giherereye mu Karere ka Musanze, barataka inzara no kunanirwa kubeshaho abo mu miryango yabo, nyuma y’uko bamaze amezi atatu badahembwa amafaranga bakoreye.
Nyuma y’uko igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka cyo ku rwego rw’Igihugu cyemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yo muri Nyakanga 2020, hakozwe ibishushanyo mbonera by’Uturere bishyira mu bikorwa icyo gishushanyo mbonera mu byiciro bito bito.
Imboni z’umupaka mu Karere ka Nyagatare, zivuga ko hakwiye kongerwa abasirikare n’abapolisi basanzwe bakorana mu guhashya abinjiza magendu n’ibiyobyabwenge mu Gihugu, kuko inkoni batakizitinya uretse imbunda gusa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko mu rwego rwo gushaka uko Bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zakwihuta mu gihe zitwaye abagenzi yaba mu masaha y’akazi cyangwa asanzwe, hagiye gutangira igerageza ryo kuzishakira inzira yazo zonyine.
Ku Cyicaro Gikuru cya MINAGRI ku Kacyiru, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, Dr. Ildephonse Musafiri wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yahererekanyije ububasha na Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, uheruka kumusimbura.
Major General (Rtd) Amb Frank Mugambage, wari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, yahererekanyije ububasha kuri izo nshingano na Maj Gen Alex Kagame wamusimbuye.
Abatembereza ibicuruzwa mu mihanda yo mu mujyi wa Musanze bazwi nk’Abazunguzayi, bavuga ko bari barijejwe guhabwa imyanya yo gucururizamo mu isoko rishya ry’ibiribwa rya Musanze, kugira ngo bave muri ubwo bucuruzi butemewe, none ubu bahangayikishijwe n’uko ntayo bigeze bahabwa, ndetse ubu birasa n’aho batagifite icyizere cyo (…)