Nubwo Abanyarwanda bavuga ko batunzwe na guhinga no korora ndetse bakavuga ko ubutaka bubafitiye akamaro mu gutura, ikiyaga cya Kivu gifite akamaro mu mibereho y’Abanyarwanda batari bacye, haba mu kubona ibibatunga, gutanga akazi, ubuhahirane, guteza imbere inganda no gutanga amashanyarazi hamwe n’ubukerarugendo.
Ikigo gitsura Ubuziranenge (RSB) cyatangaje amabwiriza y’ubuziranenge ku ngofero z’abagenda kuri moto (helmets/casques), runasaba abamotari bifuza kugura izo ngofero kwita ku zujuje ibisabwa kugira ngo barinde ubuzima bwabo n’abo batwara kuri moto.
Aborozi bo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, Imirenge yegereye Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, bemerewe kwinjiramo bakahira ubwatsi bw’amatungo yabo hagamijwe kuyarinda impfu zikomoka ku kubura ubwatsi no kongera umukamo w’amata.
Ba Minisitiri b’Uburezi ndetse n’abandi bayobozi bashinzwe uburezi hamwe n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uburezi muri Afurika bitabiriye Inama Nyafurika ku Burezi bw’Ibanze, yari imaze iminsi itatu iteraniye mu Rwanda, bashimye uburyo uburezi bw’abana bo mu Rwanda bwubatse, kuva mu mashuri y’incuke kuzamura.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 rwafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo mu Karere ka Rulindo, Ndagijimana Frodouard.
Nyuma y’aho bigaragariye ko Umurenge wa Gataraga uri inyuma y’indi Mirenge igize Akarere ka Musanze mu kwitabira Ingo Mbonezamikurire y’Abana bato, abaturage bo muri uyu Murenge ubarizwa mu Karere ka Musanze, bavuga ko igihe kigeze bakitandukanya n’imyumvire yatumaga batazijyanamo abana babo, mu kwirinda gukomeza kubavutsa (…)
Umugabo wo mu Karere ka Kamonyi wari warabaswe no gukoresha ibiyobyabwenge, ubusinzi n’ingeso y’ubusambanyi avuga ko iyo asubije amaso inyuma asanga yari afite imyitwarire nk’iy’impyisi ishaka kurya umwana wayo ikabanza kumubonamo uw’ihene.
Abaturage bubatse Ubwiherero rusange buzajya bwifashishwa n’abagana ibiro by’Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze ndetse na santere y’Ubucuruzi byegeranye, barataka ubukene nyuma y’uko rwiyemezamirmo wabakoreshaga, ngo yaba yarabasinyishije inyandiko zigaragza ko bahembwe, nyamara bitarakozwe; ibintu baheraho bamushinja (…)
Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakurana indangagaciro zikwiye kuranga umuntu.
Abaturage barenga 70 baridukiwe n’umuhanda n’abandi washyize mu manegeka mu Mudugudu w’Ubukorikori mu Kagari ka Akabahizi mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku mafaranga abimura barimo guhabwa.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024 yageze i Baku muri Azerbaijan aho yifatanije n’abandi bayobozi ku Isi mu Nama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe (COP29).
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe, yifatanyije na Ambasade ya Angola mu Rwanda mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 49 iki gihugu kimaze kibonye Ubwigenge.
Perezida Paul Kagame yakiriye muri Village Urugwiro, itsinda riyobowe n’intumwa yihariye y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ishinzwe kurwanya icyaha cya Jenoside n’andi marorerwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko n’ubwo hakigaragara ikibazo cy’abana bari mu mirire mibi ndetse n’igwingira, bishimira ko imibare igenda igabanuka kuko mu mwaka umwe gusa babashije kuva kuri 29.9% by’abana bagwingiye ubu bakaba bageze kuri 20.8%.
Ihuriro ry’ibigo bishinzwe amasoko ya Leta muri Afurika (The African Public Procurement Network/APPN) rigiye guteranira i Kigali ku matariki ya 12-14 Ugushyingo 2024, aho rizasuzuma uruhare rw’amasoko ya Leta mu iterambere rirambye, harimo kwirinda kwishyura serivisi n’ibintu byangiza ibidukikije.
Leta y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangiye inzira yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’ibiza no kureba uko hagabanywa ibibiteza, hagamijwe gukumira no kwirinda igihombo biteza.
Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 09 Ugushyingo 2024 iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, harimo umwanzuro wafatiwemo uvuga ko Dr. Pierre-Damien Habumuremyi yagizwe umwe mu bagize Inama y’Inararibonye z’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2024, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye mu biro bye (Village Urugwiro) ifatirwamo ibyemezo bikurikira:
Umujyanama wihariye mu Muryango w’Abibumbye(UN) ushinzwe gukumira ibyaha bya Jenoside, Alice Wairimu Nderitu, hamwe n’Umushinjacyaha w’Urwego rwasigaranye imirimo y’icyari Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(IRMCT), Serge Brammertz, bamaze iminsi mu Rwanda mu biganiro bigamije gukumira Jenoside.
Abatuye mu Murenge wa Cyabingo mu Karere ka Gakenke, bibaza impamvu inyubako yagombaga gukorerwamo n’icyahoze ari Akarere ka Bugarura irinze isaza nta kintu na kimwe kiyikorewemo nyamara yarashowemo amafaranga menshi mu kuyubaka.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iratangaza ko mu rwego rwo kwita no kurengera abashobora kugirwaho ingaruka n’ibiza, hari aho yateganyije hashobora gushyirwa abagizweho ingaruka n’ibiza (Evacuation sites) by’umwihariko mu bice bikunda kwibasirwa.
Mu Rwanda hashize iminsi havugwa ibyerekeranye no gusimbuza moto za lisansi izikoresha amashanyarazi mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere.
Umukuru w’Igihugu Paul Kagame, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya Youth Connekt 2024, yagaragaje ko Afurika ifite ibyo ikeneye byose kugira ngo ibashe kugera aho abayituye bifuza ndetse kandi ko kutabigeraho bakwiye kwigaya.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Ka Kicukiro, Antoine Mutsinzi niwe warahije abanyamahanga 72 bahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, tariki 7 Ugushyingo 2024 mu Karere ka Kicukiro.
Mu Karere ka Musanze hatangiye kubakwa uruganda rugiye kujya rukora ibyuma mu mabuye y’Ubutare, rukaba rwitezweho kugabanya ingano y’ibyatumizwaga hanze y’u Rwanda n’akayabo k’amafaranga byatwaraga.
Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Maj Gen(Rtd) Albert Murasira, asaba abatuye ahabashyira mu byago bose kwibwiriza bakahava badategereje ingurane, cyane ku bantu bituje mu manegeka cyangwa abafite ubushobozi barimo n’abafatiye ubwishingizi inzu zabo.
Umugabo witwa Harindintwari Niyongana Innocent w’imyaka 69 ukomoka mu mudugudu wa Akarubumba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara yafatiwe ku mupaka wa Rusumo mu Karere ka Kirehe, nyuma y’imyaka myinshi yihisha ubutabera kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 akurikiranyweho.
Bamwe mu baturage b’imirenge ya Karangazi na Rwimiyaga bavuga ko hari serivisi zimwe na zimwe batabona kubera gutura kure y’aho zitangirwa ariko ikibabaje hakaba n’ababyeyi babyarira mu ngo kubera ubushobozi bucye bwo kwishyura amafaranga 20,000 bya moto mu gihe bafashwe n’inda mu buryo bubatunguye.
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugenera imfashanyo ingana na toni 19 zirimo ibyo kurya by’abana, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu gufasha abaturage bugarijwe n’intambara muri Gaza.