Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda rwagize amateka mabi, ndetse biviramo bamwe mu Banyarwanda kubura ubutabera bubakwiriye, ari na ho havuye amateka ashaririye yagejeje no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
U Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga witwa FIA Foundation, batangije Laboratwari ya mbere ku mugabane wa Afurika ipima ubuziranenge bwa kasike(ingofero) zambarwa n’abagenda kuri moto, ikaba yitezweho kubuza kasike ziteza impanuka kongera kwinjira mu Gihugu.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko imiryango 700 ariyo yabaruwe mu Karere kose ibana mu makimbirane akenshi ngo aturuka ku micungire y’umutungo w’abashakanye n’ubusinzi.
Guverinoma y’u Rwanda yahawe miliyoni 25 z’Amadolari y’Amerika (asaga miliyari 34,6 Frw) n’Ikigega cya Abu Dhabi gishinzwe Iterambere, ADFD, azafasha mu kwagura ubushobozi bw’uruganda rw’amazi rwa Karenge Water Treatment Plant mu Karere ka Rwamagana.
Nyuma y’ibyumweru bibiri imbwa zo mu gasozi zizwi nk’ibihomora ziteye abaturage bo mu Kagari ka Huro, mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke zikica amatungo umunani arimo ihene esheshatu n’intama ebyiri bizezwa ko izo mbwa zamaze kwicwa, zagarutse zisanga ihene ku gasozi aho ziziritse zicamo eshanu ku wa mbere tariki 09 (…)
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Mata, Akagari ka Ruramba, Umudugudu wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 52 bikekwa ko yaba yishwe.
Icyegeranyo kuri ruswa (Rwanda Bribery Index) cyakozwe n’Umuryango Transparency International Rwanda muri uyu mwaka wa 2024, kigaragaza ko inzego z’abikorera cyane cyane mu bwubatsi ndetse no muri Polisi y’u Rwanda, ziza imbere mu kugira abantu benshi barya ruswa kugira ngo batange serivisi.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Imiryango itanga Ubufasha mu by’Amategeko (Legal Aid Forum), Me Andrews Kananga, avuga ko nka sosiyete sivile bafatanyije na Leta, bakwiye kongera ingufu mu bukangurambaga, abantu bakamenya uburenganzira bwabo, cyane cyane mu bice by’icyaro, bityo bamara kubumenya bakabuharanira.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Uwimana Marceline, avuga ko mu mwaka w’ingengo y’imari gusa, abana 634 bari munsi y’imyaka 18 aribo bamaze guterwa inda.
Perezida Paul Kagame uri muri Mauritanie mu nama Nyafurika yiga ku Burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yagaragaje ko urubyiruko ari amizero ya Afurika ndetse n’Isi muri rusange bityo ko rukwiye gufashwa rugahabwa ubumenyi butuma rwuzuza ibikenewe ku isoko ry’umurimo.
Byagaragaye ko hari abakene bahabwa amatungo cyangwa n’ubundi bufasha bakabasha kwifashisha ibyo bahawe bagatera imbere mu gihe hari n’abatabuvamo ahubwo bagahora biteze gufashwa.
Inzego zishinzwe kurengera uburenganzira bwa muntu zigaragaza ko mu bihugu byinshi by’umwihariko ibyo ku Mugabane wa Afurika, hakigaragara icyuho cy’ubumenyi buke ku bakozi b’inzego zishinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Perezida Paul Kagame yashimiye John Dramani Mahama, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Ghana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Abaturage bo mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Muhororo, mu Kagari ka Nganzo, ahacukurwa amabuye y’agaciro na Kompanyi ya Ruli Mining, barasaba ko kubimurira mu macumbi asigasira ubuzima bwabo, byakorwa mu buryo butandukanye n’ubw’abandi batuye mu manegeka.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 9 Ukuboza 2024 Perezida Kagame uri i Nouakchott yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Algeria, Abdelmadjid Tebboune, ku kwagura umubano mu nzego zirimo uburezi, umutekano, imikoranire mishya mu buhinzi n’ibikorwa remezo.
Perezida Paul Kagame ari i Nouakchott muri Mauritania, aho yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku burezi no gushakira imirimo urubyiruko, yateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF.
Nyuma y’uko kuwa gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2024, inzu imwe mu ziraramo abakobwa biga muri GS Runyombyi yahiye igakongokeramo ibikoresho byabo byose, abo banyeshuri uko ari 80 bashyikirijwe ibikoresho by’ibanze byo kwifashisha, kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024.
Abikorera bafite ubumuga mu Rwanda barasaba kurenganurwa kubera igihombo baterwa no gutanga imisoro ingana nk’iyo abandi batanga, nyamara bo baba bishyuye ikiguzi kirenzeho mu gihe cyo kurangura, mu ngendo ndetse no mu gihe cyo gucuruza, kubera ko aho bageze hose bakenera abakozi bo kubafasha.
Nyirahakizimana Annualite, umubyeyi wo mu Mudugudu wa Akayange ka mbere, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Karangazi, avuga ko ukwezi kugiye gushira atarabona ababyeyi bwite b’umwana wo mu kigero cy’umwaka n’amezi atandatu yatoraguye mu muferege.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasabye ibihugu byose byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, kumva ko gukumira no guhana Jenoside ari inshingano.
Imiryango IBUKA, AERG na GAERG-AHEZA yihuje ikomeza kwitwa IBUKA, nyuma y’uko yari imaze igihe ibiganiraho. Uku kwihuza kw’iyi miryango, bibaye mu rwego rwo gushyira hamwe no kongera imbaraga mu mikorere y’imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) yo muri 2017, igaragaza ko 60% by’abana b’abahungu na 37% by’abakobwa bahuraga n’ihohoterwa rikorerwa ku mubiri (physical violence). Iyo mibare kandi yerekana ko 24% by’abana b’abakobwa na 10% by’abahungu ari bo bahuraga n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, naho (…)
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’abahanzi yatangaje ko mu rwego rwo kurushaho gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo, ku bufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation hagiye kubakwa ibigo by’urubyiruko mu Turere twose tugize Igihugu.
Mu kiganiro yatanze ubwo yari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe birimo ibijyanye n’umutekano, uburinganire ndetse n’iterambere rirambye, Perezida Kagame yashimye uko u Bushinwa bugira uruhare mu kuzamura (…)
Ababyeyi, abarezi n’ibigo by’amashuri, barashishikarizwa kumva akamaro k’ibikorwa umunyeshuri ashobora kubangikanya n’amasomo asanzwe, no kubimufashamo, kuko byagaragaye ko ibyo bikorwa bigira uruhare mu gufungura amahirwe yo kubona akazi ku rubyiruko rwiga cyane cyane mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga.
Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri y’ihuriro ryiswe ‘Doha Forum’ yiga ku gushaka ibisubizo by’ibibazo bikomereye Isi muri iki gihe. Iryo huriro ribaye ku nshuro ya 22 riteraniyemo Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abikorera, Sosiyete Sivile, abahanga mu nzego zitandukanye, (…)
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente yavuze ko icyambu cyatashywe ku mugaragaro cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kubera ko abaturage b’ibihugu byombi nta kibazo bafitanye.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze kuba hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze begura nta gikuba cyacitse ahubwo byerekana ko imyumvire yahindutse aho bananirwa kuzuza inshingano bibwiriza bakegura.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ibijyanye n’Imiti (Rwanda Medical Supply), gihangayikishijwe n’Ibigo Nderabuzima ndetse n’Ibitaro bibarizwa mu Ntara y’Amajyaruguru, bikibereyemo amafaranga y’amadeni angana na miliyari eshatu na miliyoni 500 y’u Rwanda, bikaba bikomeje kudindiza imikorere ya buri munsi y’iki kigo.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA), yatashye ku mugaragaro icyambu cya Nyamyumba cyubatse mu Karere ka Rubavu, kikaba cyitezweho koroshya ubuhahirane mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba hamwe n’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.