Bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko bashyigikiye igitekerezo cyo kuba abana bafite kuva ku myaka 15 bahabwa amahirwe yo kuboneza urubyaro, kuko byafasha guhangana n’ikibazo cy’inda ziterwa abangavu.
Hari abantu bamwe na bamwe usanga bajya kuvuga Umujyi wa Butare bakavuga ko ari i Vatican, impamvu ikaba ngo ari ukubera ko hari imiryango myinshi y’Abihayimana ugereranyije no mu tundi duce two mu Rwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yihanganishije umuryango, inshuti, Perezida wa Afurika y’Epfo n’abaturage ba Afurika y’Epfo, nyuma y’urupfu rwa Tito Mboweni wigeze kuba Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo.
Abatuye mu Murenge wa Nyanza uherereye mu Karere ka Gisagara barimo gufashwa n’umufatanyabikorwa FXB mu rugendo rwo kwikura mu bukene bukabije (graduation), baravuga ko hari intambwe bamaze kugeraho y’iterambere, kandi ko bafatiye ku rwego bagezeho mu gihe cy’umwaka n’igice, hari icyizere ko imyaka itatu basinyiye izasiga (…)
Bamwe mu bayobozi b’amashami ashinzwe imicungire y’abakozi, basaba bagenzi babo bakorera mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga kuba hagati y’abakozi b’abashinzwe n’ubuyobozi bw’ibigo bakorera, hagamijwe ko nta ruhande ruryamira urundi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, yabwiye urubyiruko rwitabiriye umuganda wihariye w’urubyiruko, aho wabereye ku rwego rw’Igihugu mu Karere ka Gisagara, kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Ukwakira 2024, ko imishinga irengera ibidukikije ihabwa amahirwe menshi.
Ku itariki ya 08 Ukwakira 2024, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba, Uwimana Vedaste, yanditse asezera ku mirimo yari amazeho imyaka irindwi, avuga ko impamvu asezeye ari ukubera ko agiye kwiga kandi ko bitabangikanywa n’inshingano yari afite.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro buravuga ko bihaye gahunda irambye yo gufasha umuturage kwikura mu bukene, hashyirwa imbaraga mu guhugura urubyiruko, mu rwego rwo kubashishikariza kugira ubumenyi no guhatana ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith, yandikiwe ibaruwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abakozi ba Leta (NPSC), imusaba gukuraho icyemezo cyo kwirukana umukozi witwa Ndagijimana Froduald ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, aranenga abanyamadini n’amatorero biyita abahanuzi bagamije kwiba abanyantege nke bagendeye ku bikomere bafite.
Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera wabaye Minisitiri w’Ubuzima n’uw’Uburezi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse akaba Umusenateri yitabye Imana.
Umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi wamaze gushyikiriza inzu wubakiye Musengamana Béatha waririmbye indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ mu rwego rwo kumushimira ku gihangano cyiza yakoze, indirimbo ye ikaba yararirimbwe mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame cyane cyane muri Nyakanga 2024.
Igihano cyahawe umwana witwa Habumugisha Fabrice wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza muri GS Rukaragata, i Gihara mu Murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi, cyatumye Umuyobozi w’ishuri n’abo bafatanyaga batabwa muri yombi.
Mukwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024, cyageneye ubutumwa abakoresha ku kwita ku bakozi babo no kubarinda ibibazo byabatera ihungabana.
Ihuriro ry’Abayobozi b’lbigo by’Amashuri mu Rwanda, Heads of Schools Organisation in Rwanda (HOSO), ryatangaje ko rizafasha kwiga ku buntu kugeza barangije ayisumbuye, abana bagaragaje ubutwari bwo kwemera kunyagirwa bakarinda ibendera nk’ikirango cy’Igihugu, kugira ngo ridatwarwa n’umuyaga.
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ll, ruri kubakwa hagati y’Uturere twa Gakenke na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024 yakiriye Charlotte Helminger, umuyobozi muri Ambasade ya Luxembourg mu Rwanda (Chargé d’Affaires).
Mu Karere ka Nyabihu hatangirijwe ku mugaragaro Ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, aho urwo rubyiruko guhera kuwa gatatu tariki 9 Ukwakira 2024, rwatangiye kwegera abaturage no gufatanya na bo gukora ibikorwa bitandukanye, bibafasha kwigobotora ibibazo byari bibugarije, mu rwego (…)
Ibihugu by’u Rwanda na Guinea Conakry, byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye hagamijwe gutsura no kunoza umubano usanzwe urangwa hagati y’ibihugu byombi.
Kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinnée-Conakry, Morissanda Kouyaté, wanamushyikirije ubutumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Mamadi Doumbouya.
Umuryango International Alert, uvuga ko mu isuzuma wakoze mu matsinda 20 y’abantu 600 yo mu Mirenge ya Karangazi na Gatunda, byagaragaye ko Nyagatare ifite umwihariko wo kuba ituwe n’abantu benshi bavuye ahantu hatandukanye bitewe n’amateka y’Igihugu ndetse ikanagira umwihariko wo kuba yakira abantu benshi baturutse hirya no (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu muri Afurika abaturage batemererwa kugenderana cyangwa ngo habeho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa biva mu bihugu bimwe bijya mu bindi.
Imvura ivanze n’urubura yaguye ku itariki ya 01 Ukwakira 2024 ikibasira Umurenge wa Kamubuga mu Karere ka Gakenke, yasigiye abaturage ibibazo bikomeye nyuma y’uko urubura rwangije imyaka yabo, bakaba bibaza ku buzima bwabo bw’ejo hazaza.
Ihuriro ry’Amashyirahamwe y’Abafite Ubumuga mu Rwanda (NUDOR), mu ntangiriro z’icyi cyumweru ryamuritse icapiro rishya rishushanya insimburangingo rikanazisohora uko zakabaye, hifashishikwe ikoranabuhanga rizwi nka 3D printer, kimwe mu bikorwa biri muri gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’ababuze ingingo bafashwa kubona (…)
Ababyeyi ndetse na bamwe mu bana b’abakobwa basambanyijwe bikabaviramo guterwa inda no kubyara imburagihe, harimo abagifite imyumvire yo guhishira ababahohoteye bakanabatera inda banga kwiteranya na bo, iki kibazo kikaba gikomeje kubakururira uruhurirane rw’ingaruka zirimo no kuba hari abavutswa ubutabera.
Mu Rwanda hakomeje imyiteguro y’Inama Mpuzamahanga y’aba Injeniyeri yateguwe n’urugaga rw’aba Injeniyeri mu Rwanda (The Institution of Engineers Rwanda - IER) ku bufatanye na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) hamwe n’Ihuriro ry’Ingaga z’aba Injeniyeri ku Isi (World Federation of Engineering Organizations - WFEO).
Babifashijwemo n’ababyeyi, abana biga ku ishuri ribanza rya New Light Complex Academy, batanze ubufasha bageneye umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka iheruka kugusha abana i Nyamasheke, aho babushyikirije umuvandimwe we.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere mu Rwanda, RDB, rwatangaje ko ibirori byari biteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024, byo Kwita Izina abana b’Ingagi, byasubitswe.
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nzeri, mu Karere ka Huye havuzwe umugabo n’umugore bakubiswe n’abaturanyi bakagirwa intere bazizwa ko baba barishe umuturanyi wabo bifashishije amarozi yacishijwe mu nzoka. Kigali Today yashatse kumenya byimbitse iby’imvano yo gukekwaho amarozi no ku buryo yabagaragayeho, maze yegera abaturanyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, burasaba abaturage kwigira kuri mugenzi wabo wiyemeje kubaka umuhanda wa kaburimbo, ufite metero 800 z’uburebure kuko busanga ari igikorwa kigamije iterambere rusange ry’Akarere n’Igihugu muri rusange.