Muri Mutarama 2025, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama, uretse mu bice byinshi by’Uturere twa Rusizi na Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe, n’igice gito cy’amajyepfo y’Akarere ka Karongi ahegereye pariki ya Nyungwe. Muri ibyo (…)
Uko umwaka ushize undi ugataha, niko ibikorwa by’iterambere bigenda byiyongera mu Ntara y’Amajyaruguru, nk’ahantu Igihugu gishyize imbaraga mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo.
Kiliziya Gatolika Diyosezi ya Kabgayi, yatangije Komisiyo y’Ubudaheza abafite ubumuga, mu rwego rwo gukomeza kubahiriza uburenganzira bwabo, no kubafasha kugira uruhare mu bibakorerwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abaturage bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo bakeneye amahoro n’umutekano, bityo hakenewe ibisubizo bikemura ibibazo by’umutekano muke.
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, urubyiruko rw’Abakorerabushake ruri mu bikorwa byo gufasha Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda kuyobora abagenzi mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano w’abaturage.
Mu birori bisoza umwaka no gutangira undi wa 2025, byabereye muri Kigali Convention Centre mu ijoro ryo ku itariki 30 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yavuze ko abifuza guhungabanya umutekano iminsi yabo ibaze.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukuboza 2024, mu butumwa busoza umwaka wa 2024 yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’abandi bagize inzego z’umutekano, kubera uruhare bagize mu kubungabunga umutekano w’Igihugu no hanze yacyo.
Imodoka itwara abagenzi yavaga mu Karere ka Nyanza yerekeza i Rubavu, itwaye abantu bari batashye ubukwe, yakoze impanuka hakomerekamo abantu 11 barimo batatu bahise bajyanwa mu bitaro.
Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado, bifatanyije n’abaturage b’iki gihugu mu gikorwa cy’umuganda wabaye tariki 28 Ukuboza 2024.
Abikorera bo mu Karere ka Gisagara bifuza ko bashyirirwa kaburimbo mu muhanda bita Akanyaru Belt, uturuka mu Karere ka Nyanza ufatiye k’urimo gutunganywa wa Bugesera-Rwabusoro-Nyanza, ukagera ku Kanyaru-Bas (umupaka uhuza u Rwanda n’Intara ya Ngozi y’u Burundi), kuko ngo ari wo wabakura mu bwigunge basigiwe no kuba (…)
Abana b’abagatolika bizihije Yubile y’imyaka 125 Kiliziya Gatolika imaze igeze mu Rwanda n’iy’imyaka 2025 yo gucungurwa kwa bene Muntu, maze bibutswa kutigira indakoreka ahubwo bakubaha ababyeyi, kuko ari bo bazaba bagize Kiliziya ejo hazaza.
Bamwe mu bana bakoze amarushanwa yo gusoma Igitabo cya Korowani, bavuga ko kuyisoma no kuyimenya bizabafasha kwirinda ibishuko n’izindi ngeso mbi zishobora gushora ubuzima bwabo mu kaga.
Madamu Jeannette Kagame yageneye ubutumwa abanyarwanda bujyanye no kubaka umuryango uhamye.
Urubyiruko 56,848 mu gihugu hose rwarangije amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, rwatangiye icyiciro cya 12 cy’Itorero ry’Inkomezabigwi.
Inka umunani zafatiwe ku mupaka uhuza Goma na Gisenyi mu Murenge wa Rubavu, bikekwa ko zari zigiye kubagirwa mu mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), ziciye mu nzira zitemewe.
Ababyeyi bo mu Karere ka Muhanga bemera ivuka rya Yezu, bahamya ko kwizihiza Noheli bari kumwe n’abana babo, ari umwanya wo guhigura imihigo bahize yo gutsinda neza, no gukomeza intambwe idasubira inyuma.
Musenyeri Filipo Rukamba wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru yongeye gushimangira umurongo Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda iherutse kwerekana, ko idashyigikiye na mba gukuramo inda.
Bamwe mu bacuruzi mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batunguwe no kubona abakiriya benshi ku buryo bibazaga ko hari n’abavuye mu tundi Turere bakaza guhahira iwabo.
Mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli, hirya no hino mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, abo mu matsinda yazigamiye kugabana inyama, bari mu byishimo batewe no kuba bagiye kuyizihiza basangira n’abo mu miryango yabo amafunguro aryoshye agizwe n’ibirimo inyama zidakunze kuboneka kenshi.
Wa munsi Abakirisitu bategereza amezi cumi n’abiri wageze. Ni umunsi umaze imyaka 2024 wizihizwa, Noheli ibibutsa ivuka rya Yesu, umwami, umukiza n’umucunguzi.
Hari abaturage bitoroheye kujya kwizihiriza Noheli mu miryango yabo, kuko bagera muri gare bagasiragira, bikabaviramo gutinda kubona imodoka, bitewe no kutamenya gahunda y’ingendo yashyizweho n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA).
Muri iki gihe cy’iminsi mikuru yo gusoza umwaka no gutangira undi, imijyi itandukanye yo mu gihugu irarimbishwa cyane, ari na ko byagenze ku mujyi wa Musanze, ukurura ba mukerarugendo b’imihingo yose.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru, kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukuboza 24 kugeza tariki 5 mutarama 2025, ku bufatanye na Sosiyete zitwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, hashyizweho imodoka zitwara abagenzi ijoro ryose ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe.
Ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga mu Karere ka Muhanga, baravuga ko kubera gahunda zidaheza Leta yashyizeho zo kwita ku bafite ubumuga, batagiterwa ipfunwe no kuba barabyaye abana bafite ubumuga.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Huye, Gervais Butera Bagabe, avuga ko urubyiruko rwikuyemo kuremererwa na diplome byarufasha guhanga no gukora imirimo ibateza imbere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye abayobozi bahabwa inshingano kutagira urwitwazo amikoro make y’Igihugu ngo bakore akazi kabo nabi, abibutsa ko mu byo bashinzwe harimo gushaka ayo mikoro.
Abana bakomoka mu miryango 48 bafite ubumuga bo muri imwe mu Mirenge igize Akarere ka Musanze, ndetse n’ababyeyi babo, bafashijwe kwizihiza Noheli, hagarukwa ku kunenga abakibaha akato n’ababavutsa uburenganzira.
Bamwe mu baturage b’Intara y’Iburasirazuba, batangiye guhendukirwa n’ibiribwa kuko bimwe byatangiye kwera ku buryo ntawatinya kwakira umushyitsi wamusuye.
Iyo aba akiriho, Musenyeri wa mbere wo mu Karere k’ibiyaga bigari, umunyarwanda Aloys Bigirumwami yari kuba afite imyaka 120. Icyakora n’ubwo yagiye, abakirisitu Gatorika n’abanyarwanda muri rusange bafite umurage yabasigiye.