Ishami rishinzwe inguzanyo z’ubuhinzi muri BK (Banki ya Kigali), tariki 20 Ugushyingo 2024 ryasobanuriye abahagarariye amakoperative amwe n’amwe yo mu Ntara y’Amajyepfo ibijyanye n’inguzanyo bageneye ubuhinzi, bise "Kungahara na BK".
Inshuti n’Abavandimwe kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Ukwakira 2024 bazindukiye mu gikorwa cyo guherekeza Nduwamungu Pauline wishwe tariki ya 14 Ugushyingo 2024 urw’agashinyaguro.
Umukobwa witwa Akingeneye Janvière w’imyaka 29 y’amavuko, ukomoka mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, ariko akaba yibanaga mu nzu aho yari acumbitse kubera impamvu z’akazi mu Mudugudu wa Nyagatare II, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare, mu Karere ka Nyagatare, yasanzwe mu nzu yapfuye umurambo umanitse mu mugozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, aragira inama abaturage bifuza kugura ubutaka kujya bagana serivisi z’ubutaka ku Mirenge kuko iyo bikozwe mu buryo butemewe bigora uwaguze kubona icyangombwa cy’ubutaka.
Sosiyete y’Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), yatangije ingendo z’indege itwara imizigo mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), buratangaza ko buhangayikishijwe na gatanya z’imiryango y’abashakanye, kubera ko ari kimwe mu bigira ingaruka ku burere bw’abana.
Mu nteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Rurenge, mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, tariki 19 Ugushyingo 2024, wabaye n’umwanya wo gutangiza gahunda yo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bagaragaza ibyo bifuza byazitabwaho kurusha ibindi, barebye mu nkingi eshatu zigenderwaho, harimo ubukungu, imibereho myiza (…)
Ahitwa Ku Mukore wa Karuranga hafite amateka habumbatiye yo mu bihe byo ha mbere kuko ariho hari igiti cyavagamo ibikoresho byifashishwaga mu gihe cy’urugamba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko mu Kuboza 2024, hazatangira ibikorwa byo kubaka isoko rito rya Mirama, ivuriro ry’ibanze ndetse n’umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 2.5 mu Mudugudu wa Mirama ya mbere, Akagari ka Nyagatare, Umurenge wa Nyagatare.
Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika (MINUSCA), basuye abanyeshuri biga mu ishuri rya Bossembélé, babaganiriza ku burenganzira bwabo.
Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyarwenya w’icyamamare ukomoka muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey umaze iminsi mu Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024, ubwo u Rwanda n’Isi muri rusange bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwiherero.
Bamwe mu banyamahanga bamaze guhabwa ubwenegihugu Nyarwanda, bavuga ko kubuhabwa byatumye barushaho kwisanzura bitandukanye na mbere batarabuhabwa, birushaho kubafasha gukora ibikorwa byabo nk’abenegihugu nta bindi byangombwa basabwa.
Imyumvire n’amakimbirane byiganje mu miryango, ni bimwe mu bigarukwaho n’ababyeyi batandukanye mu Murenge wa Jenda, ko biri mu byongera umubare w’abana bagwingiye ndetse bafite imirire mibi.
Ku gicamunsi cyo ku wa 18 Ugushyingo 2024, muri gare ya Huye umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 23, yanyoye umuti wica udukoko ngo bita simekombe, ashaka kwiyahura.
Umwe mu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nduwamungu Pauline, w’imyaka 66 y’amavuko warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, avuga ko abantu batanu (5) barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ari bo bamaze kwicwa.
Impuguke zituruka mu muryango w’Afurika y’u Burasirazuba (EAC), zahuriye mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu yiga ku buryo gufatanya no guhuriza hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’ibinyabutabire, ibinyabuzima, ibisasu bya kirimbuzi (CBRNE) n’ibindi bikorwa by’iterabwoba mu bihugu bigize EAC.
Mu gihe mu mihanda imwe n’imwe, hakomeje kugaragara abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange za coaster, barengeje umubare w’abo izo modoka zemerewe gutwara (gutendeka) ndetse banabatendekanye n’imizigo, Polisi y’u Rwanda iburira abafite iyo myitwarire kuyicikaho, mu kwirinda kugongana n’amategeko.
Mu rwego rwo gufasha abakozi bashinzwe gukurikirana ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku bigo nderabuzima kurushaho kwegera abaturage, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), ndetse n’Umuryango Interpeace Rwanda batanze moto 39 ku bigo nderabuzima byo mu turere dutanu.
Inzobere z’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu bya Afurika, zigaragaza ko urubyiruko n’abagore bakwiye kongerwa mu nzego z’imiyoborere mu bihugu bya Afurika.
Ihuriro ry’abanyamwuga mu kwita ku bakozi mu Rwanda (People Matters Kigali-Rwanda), ryateguye ibikorwa byo guhemba ibigo bihiga ibindi mu kwita ku bakozi babyo.
Uwizeye Jean de Dieu, iyo asangiza abandi ubuhamya bw’ubuzima yakuriyemo, yumvikanisha uburyo inyigisho zikocamye kandi zigoreka amateka, za bamwe mu bari Abarimu, Abategetsi ndetse n’Abanyamadini, zoretse imitekerereze ya benshi na we arimo, bakurira mu buyobe bw’amacakubiri n’ingengabitekerezo, kugeza ku rwego (…)
Mu Karere ka Bugesera, mu Ishuri ryisumbuye rya GS Rilima riherereye mu Murenge wa Rilima, hubatswe uruganda rutunganya imyanda yo mu bwiherero bw’iryo shuri n’amazi akoreshwa mu gikoni, hakavamo amazi atunganyije yongera agakoreshwa mu isuku yo mu bwiherero no mu ruganda, hakabyazwamo na biogaz yo gutekesha ndetse (…)
Abaturage bimuwe Kangondo muri Nyarutarama bagatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo mu Murenge wa Kanombe, barasaba ko bakwagurirwa isoko ry’ubucuruzi kugira ngo babashe kubona imyanya yo gukoreraho bibafashe gutunga imiryango yabo.
Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Gihorobwa, bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka ku ngurube zororewe hafi n’ingo zabo bakifuza ko zakubakirwa ibiraro ahitaruye ingo.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, bahuriye mu Ihuriro rya 17 ry’uyu muryango nyuma y’ibiganiro byatanzwe n’abayobozi batandukanye, hafashwe ibyemezo bitandukanye.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko Abanyarwanda babyemera batabyemera, amateka yabo akubiyemo icyo bari cyo, kandi ko kubyihanaguraho ari ibintu bigoye.
Mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye hari imiryango imwe n’imwe yinubira kuba ituye mu mujyi, ifite n’amashanyarazi mu ngo, nyamara itabasha gucana no kwifashisha amashanyarazi mu bundi buryo, igihe cyose bayakeneye.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko kubaka iterambere rirambye u Rwanda rwifuza mu cyerekezo 2050, bikeneye kubakira ku muco Nyarwanda no ku ndangagaciro zawo.