Mu Murenge wa Mukamira ku muhanda Musanze-Rubavu, habereye impanuka ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 03 Ukwakira 2024, aho ikamyo ipakiye umusenyi (garaviye) igwiriye umunyonzi ahita yitaba Imana.
Kuva mu Ugushyingo 2022, Mukantabana Belina, utuye mu Mudugudu wa Rwanyanza, mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana w’Akarere ka Gasabo, buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku wa Gatanu yakira abana bari hagati ya 17-20.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Latvia yakiriwe ku meza na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje iteganyagihe riburira, aho kivuga ko hateganyijwe umuyaga mwinshi hagati y’itariki ya 3 n’itariki ya 4 Ukwakira 2024.
Abaturage bo mu Mudugudu wa Musega, Akagari ka Kivugiza umurenge wa Masoro mu Karere ka Rulindo, bari mu gahinda nyuma y’urupfu rw’abantu babiri n’abandi bantu 24 bajyanwe mu bitaro nyuma yo kumererwa nabi biturutse ku muceri bariye bikekwa ko wari uhumanye.
Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro, kuwa Kabiri 01 Ukwakira hafunguwe ku mugaragaro imurika bise ‘Traces of the Genocide Against the Tutsi’ (Ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi).
Abageze mu zabukuru batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashima uburyo bitabwaho na Leta ibagezaho nkunganire, ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bufasha butuma basaza neza, bagasaba abakiri bato kwitabira gahunda ya Ejo Heza kuko izabafasha gusaza neza.
Mu mwaka wa 2019, Mukamana (izina twamuhaye) yasabye kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishami ry’Ubugeni n’Ubumenyi Rusange yifitiye icyizere, kuko yari yaratsinze neza mu bizamini bya Leta.
Hirya no hino mu Mijyi itandukanye, hajyaga hagaragara moto zitwaye abagenzi n’imizigo yabo, aho wasangaga umugenzi afite nk’agakapu avuye guhaha umumotari akagashyira imbere mu mahembe mu gufasha umugenzi kwicara neza, hakaba n’ubwo umugenzi agakikiye.
Hari aborozi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bashobora kuba bahendwa n’abaveterineri bigenga babavurira amatungo kuko babaca amafaranga atangana kandi batanazi ibiciro by’imiti.
Abahinga mu gishanga cya Rwoganyoni giherereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, barifuza ibikoresho bigezweho byo kuhira kubera ko nta cyizere cyo kuzeza, bagendeye ku kuntu babona ikirere muri iki gihe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, uri mu ruzinduko mu gihugu cya Latvia yakiriwe na mugenzi we w’iki gihugu, Edgars Rinkēvičs, bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo.
Abatuye akarere ka Gicumbi, byumwihariko abo mu Murenge wa Byumba n’indi iwukikije bahangayikishijwe n’imigenderanire yahagaze, nyuma y’uko ikiraro cyambukiranya umugezi wa Ruhoga kiridutse.
Minisiteri y’Uburezi yabaye ihagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko hari ibintu byitwa ko ari bito, abantu basabwa kwirinda kuko bishobora kongera gutanya Abanyarwanda.
Mu gihe hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Ukwakira, mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama aho wizihirijwe barashima Leta ko abageze mu zabukuru bafatwa neza bakitabwaho mu buryo butandukanye.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze mu gihugu cya Latvia mu uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu, akazagirana ibiganiro bizabera mu muhezo na mugenzi we, Edgars Rinkēvičs.
Imisozi itandukanye igize Akarere ka Gakenke yahindutse umweru mu kanya kashize, bitewe n’urubura rwaguye mu mvura idasanzwe yo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024.
Ku itariki 24 Nzeri 2024, urusengero rwitwa ‘Light of Jesus Church’ rwari mu Mudugudu wa Cyurusagara, Akagari ka Karama, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro, rwakuweho(rwarasenywe) burundu, kubera kutuzuza ibisabwa.
Mu bahinga umuceri mu gishanga cya Rwamamba, giherereye mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, hari abagera kuri bane binubira ko Ikigo Gishinzwe Ingufu (REG), cyatinze kubishyura nyuma yo kwangirizwa umuceri, nyamara bagenzi babo bari basangiye ikibazo bakishyurwa bo bagasigara.
Ubuyobozi bukuru bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buratangaza ko kugeza ubu gusura imfungwa n’abagororwa byemewe nkuko byari bisanzwe, kuko nta cyemezo cyo kubihagarika cyari cyafatwa mu kwirinda indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) cyatangaje ko mu gice cya mbere cy’ukwezi k’Ukwakira 2024 kuva tariki ya 1 kugeza tariki ya 10, hateganyijwe ko imvura iziyongera ugereranyije n’ibice bishize by’ukwezi kwa Nzeri, ikazaba iri hagati ya milimetero 20 na milimetero 140.
Bamwe mu bakoresha umuhanda bibaza impamvu haba impanuka hagategerezwa Polisi cyangwa imbangukiragutabara (Ambulance) kugira ngo abayikomerekeyemo babone kugezwa kwa muganga.
Perezida Paul Kagame, yashyize abayobozi mu myanya itandukanye, barimo Frank Gatera wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika.
Bihoyiki Jean Damascène wo mu Kagari ka Cyogo mu Murenge wa Muko mu Karere ka Musanze, nyuma yo kubaka umuhanda ureshya na Kilometero 10 akoresheje uburyo bwo kuwutindamo amabuye, asanga haramutse habonetse abamwunganira ugashyirwamo itaka ritsindagiye cyangwa Laterite, byarushaho gutuma uba nyabagendwa ubuhahirane (…)
Nyuma y’uko amahoro y’isuku n’ipatante byahujwe, abasora bo ku rwego rwo hasi bagashyirirwaho ipatante y’ibihumbi 60 ku mwaka, hari abavuga ko ariya mafaranga ari menshi, kuyabona bikaba bitaborohera.
Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Latvia aho agiye kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu kuva tariki ya 1 kugera tariki 3 Ukwakira 2024.
Diyosezi ya Kibungo ifite Paruwasi nyinshi zafunzwe muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, ku mpamvu zo kutuzuza bimwe mu bisabwa byagendeweho muri gahunda yo gufunga Kiliziya n’insengero zitujuje ibisabwa.
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko muri iki gihe gushyira umuturage ku isonga ari isengesho ry’u Rwanda, rya buri munsi, yibutsa abahawe inshingano zo kumuyobora guhora iteka batekereza kandi bafatanyije na we gushaka icyamuteza imbere.
Ihuriro ry’abakora umwuga wo kwita ku bakozi mu Rwanda ryitwa ‘People Matters Kigali-Rwanda’ rirasaba abakoresha kujya bafata umwanya wo kugira inama abakozi uburyo bw’imikoreshereze y’umutungo, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga umusaruro mukazi.