Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, abanyamakuru bakoze inkuru nziza kurusha izindi mu byiciro bitandukanye bashimiwe mu ruhamwe ndetse begukana n’ibihembo.
Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA), rwatangaje ko guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ugushyingo 2025, ibiciro bishya bya lisansi na Mazutu bitangira gukurikizwa.
Paula White-Cain, Umujyanama mu Biro bya Perezida Donald Trump wa Amerika mu ishami rishinzwe Imyemerere, ari kumwe n’intumwa ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Ku mugoroba wa tariki 6 Ugushyingo 2025, nibwo Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro abajyanama ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bijyanye n’imyemere, bagirana ibiganiro bishingiye ku ndangagaciro n’amahoro.
Abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri, basanga Ubumwe bw’Abanyarwanda ari inkingi ikomeye yubakiyeho u Rwanda rw’Abanyarwanda, ari na yo mpamvu abacuze umugambi wo gusenya u Rwanda babanje gusenya ubumwe bw’Abanyarwanda bwariho, bakoresheje imiyoborere mibi irimo ivangura rishingiye ku moko.
Imiryango 69 y’Abanyarwanda, igizwe n’abantu 223, yishimiye gutaha mu rwababyaye (Rwanda), nyuma y’imyaka myinshi bari bamaze mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri w’Umutekano Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bw’ibihugu bya Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO) ndetse n’u Bushinwa, mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, birimo ibyaha by’ikoranabuhanga, kuko bwongereye umutekano.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya, Gen. Charles Kahariri hamwe n’itsinda ayoboye, bari mu ruzinduko mu Rwanda, rwatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Ugushyingo, rukazarangira ku itariki 7 Ugushyingo 2025.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwatangaje ko bwafunze uruganda rwengaga inzoga rukoresheje ibirimo urusenda, amajyane n’itabi aho kuba ibitoki nk’uko byavugwaga.
Mukamusoni Agnes, umugore uyobora Umudugudu wa Kinyami mu Kagari ka Kinini, mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aratangaza ko ubu nta muturage ayobora ukinywa inzoga itujuje ubuziranenge izwi nk’igikwangari, kuko yahanganye n’abakora iyo nzoga bagacika burundu, akaba yaranabihembewe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abagabo batatu (3) bakurikiranyweho kugura no kugurisha amahembe y’inzovu afite ibilo 20, bayavanye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ajyanywe gucuruzwa ku Mugabane wa Aziya.
Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yibukije Abanyarwanda ko uwambaye Ubunyarwanda agendana ubudahangarwa mu ngamba zose, abasaba gukomeza kwimakaza ihame ndakuka ryabwo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, arasaba abakozi b’Umurenge wa Nyamabuye, kuba indorerwamo y’Ibikorwa by’Akarere kuko uwo Murenge ufite amahirwe yo kugira ishoramari riza ku mwanya wa mbere mu Karere kose, bityo ko ayo mahirwe adakwiye gutakara.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, iratangaza ko Leta yihaye intego yo kugera ku kigero cy’ubwizigame kingana na 25.9% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu mu 2029.
Ubuyobozi bukuru bwa Koperative Muganga Sacco, bwagaragaje ko binyuze muri gahunda ya ‘Gira Iwawe’, abanyamuryango bayo barenga 40 bashoboye kubona inzu zabo zo guturamo.
Mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi, muri Weurwe 2023 u Rwanda rwatangije umushinga wo kwagura mu bushobozi n’ubunini Ibitaro bya Masaka mu Karere ka Kicukiro ahateganyijwe kuzimurirwa ibitaro bikuru bya Kaminuza bya Kigali.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko atemeranywa n’ibyatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wasabye ko ikibuga cy’indege cya Goma gifungurwa.
Abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, basabwe kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kudakoma mu nkokora intabwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, nibwo u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 326 biyemeje gutaha, nyuma y’igihe baba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (RDC).
Mu rwego rwo gushyiraho gahunda ihamye y’uburyo bwo gukumira ibiza, guhangana n’ingaruka zabyo no kubaka ibikorwa bitakwibasirwa n’ibiza, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gushyiraho ingengo y’imari izayifasha kubaka ubushobozi hakiri kare, buzashingira ku makuru yizewe yo gucunga ibiza hadategerejwe inkunga z’amahanga.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Justin Nsengiyumva, yagaragaje ko, Amahoro n’iterambere bitagerwaho ngo birambe hatabayeho kurengera ibidukikije, ari nayo mpamvu mu byo u Rwanda rwashyize ku isonga mu myaka 30 ishize harimo n’ingamba zo kubirengera.
Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Ubutaka (NLA), Marie Grace Nishimwe, yavuze ko urupapuro ruhesha ububasha umuntu bwo guhagararira undi mu ihererekanya ry’ubutaka (Procuration) rutemewe mu Rwanda, uretse ku bantu bari hanze y’Igihugu.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Børge Brende, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Ihuriro ry’ubukungu ku Isi (World Economic Forum/ WEF).
Mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umurage ndangamuco, by’umwihariko uw’inyandiko, amajwi n’amashusho kugira ngo ejo hazaza hatazazimiza isura y’ahahise, Inteko y’Umuco yatangaje ko harimo kugeragezwa urubuga koranabuhanga ruhuza ibigo bya Leta, kugira ngo rubafashe kubika umurage ndangamuco bidasabye ko ubanza kugezwa ku (…)
Ku wa Mbere tariki 27 Ukwakira 2025, abadozi bagera ku 193 baturutse mu gihugu hose, bahawe impamyabushobozi binyuze muri gahunda ya ‘Recognition of Prior Learning (RPL)’, bishimira intambwe bateye mu mwuga wabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ari i Riyadh muri Arabie Saoudite, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Ishoramari (Future Investment Initiative/FII9), izahuriza hamwe abayabozi batandukanye ku Isi ndetse n’abashoramari banyuranye.
Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga mu Rwanda (PBA) rwashyikirije inzu Mudahinyuka Aloys, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utishoboye utuye mu Intara y’Amajyepfo, Akarere ka Nyanza mu Murenge wa Muyira.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Ukwakira, u Rwanda rwashyikirije Afurika y’Epfo imodoka eshanu zari zibwe.
Ukwezi k’Ukwakira buri mwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara, n’ingamba zo kuzikemura.