Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, kuri uyu wa Kane tariki 27 Ugushyingo 2025, yakiriye abajyanama mu bya Gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, mu rwego rwo kubagaragariza imiterere y’umutekano haba mu Gihugu ndetse no mu Karere muri rusange.
Perezida Paul Kagame avuga ko nta muntu ukwiye kwihanganira serivisi mbi, ngo icyo akwiye gukora mu gihe ahawe serivisi mbi ni ukubivuga, akaragariza ababishinzwe uwabikoze agakurikiranwa.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko ahantu hagenda haba ihirikwa ry’ubutegetsi muri Afurika bigenda biterwa n’uko abayobozi hari ibyo bagenda batwikira ntibabikemure.
Perezida Paul Kagame yavuze ko kuba Arsenal n’u Rwanda bigiye guhagarika amasezerano ya Visit Rwanda nta gitangaza kirimo, kuko ubu bwari ubucuruzi.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yavuze ko aramutse ari we, nta rusengero na rumwe rwafunzwe rwakongera gufungurwa.
Perezida Kagame yavuze ko bazi ko abahungu ba Habyarimana n’abandi bantu bahunze u Rwanda bafitanye imikoranire na FDLR.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yavuze ko abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bananirwa gukora ibisabwa kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bw’igihugu, bakibwira ko kuba Amerika hari intambwe iri kubafasha gutera ari byo bizabageza ku musaruro mwiza.
Abatuye mu Ntara y’Amajyepfo, by’umwihariko abakiriya ba Banki ya Kigali (BK), basanga iyo banki bayigereranya nk’inka idateka cyangwa umugore uri mu rwe, kubera ukuntu ibitaho mu bikorwa bitandukanye bibafasha kwiteza imbere.
Inzego zihuriye ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Ntara y’Amajyepfo, zirasaba abagabo n’abagore bakorerwa ihohoterwa, kutarihishira kuko ari bwo abarikorewe bashobora kurengerwa hatarabaho izindi ngaruka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza ko umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ukiriho kandi ukomeje kubona ubufasha butangwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bityo ko amahoro arambye (…)
Abanya Isiraheli basanga nta gikozwe ngo kubiba urwango n’amacakubiri bigaragara hirya no hino ku Isi bihagarare, amateka ya Jenoside bahuriyeho n’u Rwanda, ashobora kugera aho ari ho hose ku isi.
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), bugaragaza ko kuba haboneka umuntu ufite ubumuga by’umwihariko ukambakamba adafite igare, biba ari uburangare buturuka ku muntu umwe cyangwa uwundi.
Ikigo cy’ikoranabuhanga kitwa Merosix Ltd cyakoze ikoranabuhanga ryitwa Trust Me rije gutabara abacuruzi, abakozi n’abakoresha cyangwa abatanga serivise bakamburwa.
Itsinda ry’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ryatangiye kuzenguruka Akarere ka Muhanga, risura ibikorwa remezo n’imitangire ya serivisi n’uko ibibazo by’abaturage bikemuka.
Leta y’u Rwanda yakiriye abandi Banyarwanda 213 bari mu miryango 60 batahutse ku bushake bavuye hirya no hino mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyuma yo kumenya ukuri bakiyemeza gutaha.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye mugenzi we wa Santrafurikika, Faustin Archange Touadéra, uri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse n’uburyo bwo kurushaho kwagura imikoranire mu nzego zinyuranye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi by’umwihariko abo mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, biyemeje kubaka Igihugu bahereye ku Mudugudu kugira ngo ibikorwa by’Iterambere bigerere hose rimwe, kandi babigizemo uruhare.
Perezida wa Repubulika ya Santarafurika, Faustin-Archange Touadéra, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ugushyingo 2025.
Urubyiruko rugize icyiciro cya kabiri cy’Itorero ry’Intore z’Imbuto Zitoshye, rwibukijwe ko ibikorwa bizima ari byo bizabagirira akamaro mu kubaka ejo heza habo.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025, Perezida Paul Kagame, yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Guinée Conakry, Morissanda Kouyaté, wari umuzaniye ubutumwa bwa Perezida Mamadi Doumbouya.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), bwatangaje ko imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II igeze ku kigero cya 57%.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimiye Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ku bw’uruzinduko yagiriye mu Rwanda ndetse n’ibiganiro byubaka bagiranye.
Ku wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwakiriye abandi bantu 511 batahutse ku bushake, bari mu miryango 152, bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), bakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yavuze uburyo ibikorwa biyobowe n’Abanyafurika bishingiye ku bufatanye, ubunyamwuga no gutabara mu gihe gikwiye bitanga umusaruro ufatika, ahereye ku bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu bya Santrafurika na Mozambique.
Abajyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Ruhango n’abafatanyabikorwa bako, JADF Ruhango, baratangaza ko bagiye kurushaho kwita ku mibereho myiza y’abaturage, bita kuri ba nyakabyizi bacukura imicanga na kariyeri, nyuma y’umwiherero w’iminsi 4 bagiriraga mu Karere ka Huye.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 20 Ugushyingo 2025, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yakiriye Umuyobozi w’Ikirenga w’igihugu cya Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Minisitiri w’u Bufaransa ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) Éléonore Caroit, kuri uyu wa Kane yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ziharuhukiye.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa, Francophonie Louise Mushikiwabo yavuze ko intambara n’imidugararo byugarije ibihugu bivuga Igifaransa; biturutse ku matora aba atavugwaho rumwe, ndetse n’intambara hagati y’abaturage n’ibindi.
U Rwanda na Cambodia byasinyanye amasezerano y’ubufatanye bushingiye ku kuba buri ruhande ruzajya rugisha urundi inama, ndetse n’ayo kuvanaho Viza ku bafite pasiporo za Dipolomasi n’iz’akazi.