Mvejuru Jean Pierre wayoboraga ikigo cy’amashuri abanza cya Mujebeshi giherereye mu murenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro hamwe n’umwalimukazi witwa Uwamaliya Augusta na we wigishaga kuri icyo kigo bamaze kwitaba Imana, mu gihe abandi barimu babiri bo bakomeje kuremba bikaba bikekwa ko barozwe.
Senateri Jean Damascene Bizimana, ukuriye komisiyo y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, aratangaza ko u Rwanda rufite ububasha bwo gukurikirana ibyaha urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rutaburanishije ku bo rwaburanishije.
Nyirandepandance Ephaniya w’imyaka 25 utuye mu kagari ka Hehu umurenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu kuva taliki ya 4/3/2014 yatawe muri yombi n’ingabo za Congo nta mpamvu kugira ngo umuryango we ushobore gutanga amafaranga.
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Donald Koran, ngo afite ikizere ko impunzi z’abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Gihembe mu karere ka Gicumbi ko zizahindura ubuzima nyuma yo kujya gutuzwa muri Amerika.
Imodoka zitwaye imfashanyo n’ibicuruzwa bigenewe abaturage ziherekejwe n’ingabo z’u Rwanda zivuye ku mupaka wa Cameroun zashyitse amahoro mu murwa mukuru wa Centrafrique, Bangui, mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki 4 Werurwe 2014.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa gatatu tariki 05/03/2014 yakiriye anagirana ibiganiro n’umuyobozi w’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’abakuru ba Polisi k’isi (IACP), bwana Yousry Zakhary.
Abasenateri bo mu Rwanda barasaba Umuryango w’Abibumbye (UN) gushyiraho ikigega kizagenerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakananenga amwe mu makosa yagiye agaragara mu Rukiko rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR).
Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, arihanangiriza bamwe mu banyamabanga Nshingwbaikorwa b’utugali two muri aka karere bijandika mu byaha bya ruswa n’ibindi bifitanye isano nayo ngo kuko kuri we ikosa araryihanganira ariko akaba ntaho yahera yihanganira uwo icyaha cyagaragayeho.
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu bya Afurika baravuga ko bunguranye uburyo bwo gucunga neza umutekano mu nama bagiriraga i Kigali, ndetse ko bagiye kongera imikoranire no kwigana ibyo abandi bakora, birimo gukorana n’abaturage (Community Policing) bigiye ku Rwanda.
Umugabo witwa Habyarimana Sipiriyani w’imyaka 52 y’amavuko utuye mu murenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza yatwitswe n’umugore we amumennyeho amazi ashyushye mu ijosi no mu gituza cye hahinduka ubushye.
Mu bagororwa 8 bafungiye muri Gereza ya Nyakiriba iri mu karere ka Rubavu bari basabiwe imbabazi, umwe ni we wafunguwe nyuma yo gusanga ariwe wujuje ibyangombwa nkuko byemejwe n’inama y’abaminisitiri yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa mu muryango uhuza Polisi y’ibihugu by’i Burayi, (Europol), Michel Quill, yemereye abayobozi ba Polisi bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara gukomeza ubufasha uwo muryango usanzwe uha Polisi zo mu bihugu bya Afurika.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Werurwe, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana mu bihe bitandukanye yakiriye bamwe mu bayobozi bagera ku 10 baje bahagarariye Polisi z’ibihugu byabo, kugirango baganire ku bibazo birebana n’umutekano.
Abanyamahanga batuye mu karere ka Bugesera kuva kuwa 3/3/2014 barimo gufotorwa ari nako hafatwa ibimenyetso bidasibika biba ku ntoki z’ibikumwe biranga buri muntu ngo bahabwe ibyangombwa bibaranga.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yibukije abayobozi mu karere ka Kirehe ko Umudugudu ari rwo rwego rw’ibanze mu iterambere ry’igihugu bityo bakaba basabwa gukora akazi kabo neza banatanga serivise nziza.
Mukantagara Marcelline w’imyaka 49 akaba atuye mu murenge wa Nyamyumba mu karere ka Rubavu abasha konsa umwana yatoraguye taliki ya 19/6/2013 nyuma yo gutabwa n’uwamwibarutse.
Nyuma y’imyaka itari mikeya akarere ka Nyaruguru gakorera mu nyubako ntoya yahoze ari iy’icyahoze ari komini Ndago, ubu akarere kamaze kwiyubakira inyubako igezweho mu rwego rwo gukorera mu bwisanzure n’ahantu heza.
Itorero ry’ivugabutumwa rya Westphalia ryo mu gihugu cy’u Budage rikaba rifitanye umubano n’amatorero y’abaporotestanti yo mu Rwanda, ryemereye Ministiri w’intebe w’u Rwanda kuzakomeza gukora mu buryo bwunga abaturage.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, avuga ko inzego z’umutekano zikeneye ubumenyi bugezweho kugirango zibashe guhangana n’abakora ibikorwa bihungabanya umutekano ku isi.
Akarere ka Nyamagabe kagiye kubaka inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi kugira ngo uzishaka ajye azibonera ahantu hamwe, mu gihe mbere kubera inyubako zitandukanye byajyaga bigora ababagana.
Abamugaye bo mu turere 13 tw’igihugu bagiye guhabwa amagare azabafasha kwifasha no gukora ubuzima bwa buri munsi, igikorwa kigiye gukorwa ku bufatanye bw’imiryango ibiri mpuzamahanga Handicap International na World Vision.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byo ku isi, Yousry (Yost) Zakhary, yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyumweru tariki 02/03/2014 ashima ibyo imaze kugeraho birimo kubungabunga umutekano, kongerera ubumenyi abakozi bayo ndetse n’ubufatanye n’imiryango inyuranye ihuje Polisi z’ibindi bihugu.
Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga bakomeje gusaba ubuyobozi bw’akarere ko bwajya bubafasha bakamenyeshwa igihe umuriro w’amashanyarazi ugendera kugirango babyitegure ariko ubuyobozi ngo ntibushobora kubivuga ku bw’umutekano wabo.
Abayobozi mu karere ka Nyarugenge barasabwa kumvisha no gufasha ubuyobozi bw’inzego bakuriye kugira igaciro imbere y’abaturage, kugirango babagirire icyizere kugeza no ku rwego rw’umudugudu.
Umuryango nyafurika w’abayobozi b’abanyeshuri muri za kaminuza (Africa Youth Leadership Forum/AYLF) ryitabiriye amasengesho n’inyigisho byabereye i Kigali ku wa gatandatu tariki 01/3/2014; ryigishijwe ko umuntu utagira indangagaciro nzima ahinduka ikibazo ku bantu, yaba ari umuyobozi ho ngo ibintu bikarushaho kuzamba.
Nyakubahwa Madame Jeannette Kagame arasaba abagore kuba umusemburo w’iterambere, bakorera hamwe, barushaho gukora imishinga minini, bagamije kwihangira imirimo no gutanga akazi ku bandi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bavuga ko bifuza Radiyo ya Kigali Today Ltd yazarushaho kwegera abaturage mu byaro, aho gukorera mu mujyi wa Kigali gusa nk’uko bagiye babibona kuri zimwe muri radiyo zikorera mu Rwanda.
Bamwe mu banyamakuru bakunze gukorana n’urwego rw’akarere ka Muhanga bahashaka amakuru, bavuga ko bagorwa cyangwa bakimwa amakuru na bamwe mu bayobozi n’abakozi muri aka karere, ariko umuyobozi w’aka karere, Yvonne Mutakwasuku, yemeza ko uzabifatirwamo azakuriranwa.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yijeje abaturage bo muri Rulindo ubufasha bwo guteza imbere byihuse umusaruro uva muri ako karere, harimo uw’ibihingwa by’ikawa, marakuja, ingano, ibiva ku bworozi ndetse no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Radio y’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd yumvikana ku murongo wa 96.7 FM, kuri uyu wa 01/03/2014, iratangira kubagezaho amakuru acukumbuye, ibiganiro byubaka bigaragaza imiberereho y’abaturage mu buzima bwabo bwa buri munsi.