Ubwo hafungurwaga ku mugaragaro gereza izajya ifungirwamo abagore gusa mu ntara y’Iburasirazuba, abagore bemerewe ko nibita ku isuku bashobora kuzajya batunga imisatsi mu gihe ubundi uwageragamo yahitaga yogoshwa umusatsi wose.
Itsinda rishinzwe kugenzura imipaka ihuza u Rwanda na Congo (Extended Joint Verification Mecanism) kuri uyu wa kane tariki 13/03/2014 ryashyikirijwe Kaporari Ntungamihigo Zakayo wo mu ingabo za Congo wari warafatiwe mu Rwanda yambutse mu buryo budakurikije amategeko.
Abapolisi 74 barimo ba Komiseri ba Polisi babiri, ba ofisiye bakuru na ba ofisiye bato basezerewe muri Polisi y’u Rwanda. Abo ba Komiseri basezerewe harimo Komiseri wa Polisi (CP) Steven Balinda, na Komiseri wungirije wa Polisi (ACP) Yoweri Ndahiro.
Abanyarwanda birukanywe mu guhugu cya Tanzania bakaza basize imitungo yabo, barishimira uko babayeho ngo nubwo ari igisebo kuri Tanzania yabirukanye izi ko bagiye gupfa.
Abanyeshuri bo mu ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Kigali, kuwa gatatu taliki 12/03/ 2014, basuye imiryango 142 y’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzaniya bari kwitegura gutuzwa mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kirehe bayishyikiriza inkunga zifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni.
Sosiyete SAFKOKO yatsindiye kubaka imihanda ihuza imijyi ihuza ibihugu bigize umuryango w’ubukungu w’ibihugu bigize ibiyaga bigari (CEPGL) irimo Gisenyi-Goma, Rusizi-Bukavu hamwe na Bukavu- Bujumbura iragawa ko itihutisha ibyo bikorwa.
Abanyeshuri b’Abanyarwanda biga iby’ubuvuzi bw’abantu mu gihugu cya Sudan babinyujije mu mu muryango wabo ARMS (Association of Rwandese Medical Students in Sudan), mu mpera z’icyumweru gishize bahuguye abanyeshuri bagenzi babo 60 mu bijyanye n’ubutabazi bw’ibanze (First Aid) muri kaminuza mpuzamahanga y’Afurika (IUA) (…)
Ishyirahamwe ry’imijyi n’uturere (RALGA) irasaba abanyamuryango bayo muri Nyamasheke gufata iya mbere bagatanga ibitekerezo ku bikorwa n’imiyoborere ya RALGA mu myaka itanu iri imbere mu rwego rwo kurushaho kunoza imikorere yayo.
Intore z’imbanzabigwi mu gukumira ibyaha bitaraba (Community Policing Comities) ziri mu iterero i Nkumba mu karere ka Burera, zirasabwa gukurikirana neza amasomo zizahabwa muri iryo torero kugira ngo azabongerere ubumenyi mu gukumira ibyaha bigenda bihindura uburyo bikorwamo.
Ubumwe nyarwanda bw’abatabona (RUB) bwakiriye igihembo gitangwa n’ikigo mpuzamahanga giharanira uburenganzira bw’abanyantege nke cyitwa Leitner Center, nk’ikimenyetso kibwira Leta y’u Rwanda ko iri mu nzira nziza yo guha uburenganzira bwinshi abafite ubumuga, kuko yashyizeho amategeko n’ibikorwa byo kubashyigikira.
Bamwe mu bafatanyabikorwa ba Leta bashatse uburyo abana b’abagore bafungiye muri gereza ya Muhanga bafatwa neza aho kugirango bakomeze kubana na ba nyina amasaha yose.
Immaculee Mukambabazi; ukomoka mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga, amaze imyaka 10 afungiye muri gereza ya Muhanga akaba avuga ko ababazwa n’uko umuryango we wamutereranye kuva yagafungirwa muri iyi gereza mu mwaka wa 2004.
Umwuga wa Polisi ni umwuga w’ishema utuma amategeko yubahirizwa, bityo abawukora na bo barasabwa kuwukorana ubunyamwuga buhanitse barangwa n’ubunyangamugayo ndetse n’Ubunyarwanda kugira ngo babere abandi urugero rwiza.
Imvura nyinshi yaguye tariki 7 Werurwe 2014 ivanze n’umuyaga ukomeye byashenye inkambi z’impunzi binangiza ibikoresho mu nkambi irinzwe n’ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni muri Sudani y’Epfo.
U Rwanda nirwo rwakiriye inama Nyafurika yizihiza isabukuru y’imyaka 10 muri Afurika hatangijwe gahunda y’imiyoborere myiza. N’ubwo u Rwanda rushimirwa intambwe rugezeho, rwo rusanga hakiri byinshi bikenewe gukorerwa abaturage mu buyobozi.
Umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu washojwe kuri uyu wa mbere tariki 10/03/2014, wafatiwemo ingamba zo kongera umusaruro, gushyigikira no guteza imbere ishoramari; ku buryo urwego rwa Leta ruzateza igihombo umushoramari rugomba kubyirengera.
Abagore bo mu nkambi ya Kigeme icumbikiye Abanyekongo baratangaza ko bamaze gusobanukirwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, ndetse n’uruhare rwabwo mu iterambere ry’ingo.
Abanyamahanga baba mu karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 10 Werurwe, batangiye kubarurwa no gufotorwa kugira ngo bahabwe icyangombwa kibemerera kuba mu Rwanda (Green Card).
Intumwa yihari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari, Senateri Russ Feingold, yatangaje ko u Rwanda rudakwiye gushyikirina na FDLR ahubwo igomba kurwanywa kandi mu gihe cya vuba amahoro akagaruka mu karere.
Urubyiruko rwibumbiye mu rugaga rw’umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, ruravuga ko rwiteguye gukoresha imbaraga rufite kugirango ruzamure iterambere ry’igihugu, kandi ngo ibyiza ruteganya kugeraho rwiteguye kubisangiza Abanyarwanda bose.
Nzabonimana Guillaume Serge ni we watorewe kuba Perezida w’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana (PL) mu Ntara y’Iburasirazuba, mu matora ya komite nyobozi y’iri shyaka yabereye mu karere ka Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 9/03/2014.
Intumwa yihariye ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Senateri Russ Feingold, aratangaza ko hagiye kongerwa ingufu mu bikorwa bigamije kugarura umutekano muri Kongo cyane cyane kwambura intwaro umutwe wa FDLR watumye impunzi z’abanyecongo bari mu Rwanda bava mu byabo.
Abayobozi bo mu ishyaka PSD ku nzego z’ibanze zo mu karere ka Rwamagana baratangaza ko amahugurwa mu bya politiki atuma basobanukirwa byinshi bijyanye na politiki y’igihugu kandi bakabishishikariza abayoboke b’ishyaka ku rwego rwo hasi kugira ngo batange umusanzu uhagije mu kubaka igihugu.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu mutwe w’ingabo z’Afurika zibungabunga amahoro muri gihugu cya Centrafrique ku wa gatanu tariki 7 Werurwe 2014 zasangiye amafunguro n’imiryango itishoboye yo mu ifasi ya gatanu ya Bangui, Umurwa mukuru w’icyo gihugu.
Umunsi mpuzamahanga w’umugore uba buri tariki ya 8 Werurwe, mu murenge wa Mugesera mu karere ka Ngoma wijihijwe imiryango 91 yabanaga bitemewe n’amategeko isezeranira mu ruhame kuzabana akaramata.
Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania bari mu murenge wa Kinazi akarere ka Ruhango, barishimira uko bakomeje gufatwa neza n’Abanyarwanda baje basanga ubwo birukanwaga nabi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasabye abayobozi bakuru b’Igihugu bari kumwe nawe mu mwiherero i Gabiro, gusobanura impamvu ituma ibyagiye byemezwa bitagerwaho na nyirabayazana wabyo (ugomba kuba umuntu umwe atari muri rusange); kuko ngo igipimo cy’ubukungu kitazamutse nk’uko byemejwe ubushize.
Bamwe mu Banyarwanda batahutse bagera kuri 39 biganjemo abagore n’abana, bakiriwe mu nkambi ya Nyagatare mu karere ka Rusizi, bavuga ko abagabo babo basigaye muri Congo kubera impungenge bafite zo kugaruka mu igihugu cyabo.
Mu gihe kuri buri mwaka tariki 8 ukwezi kwa Gatatu, Abanyarwanda bizihiza umunsi wahariwe abagore, uwitwa Anitha Ntakirutimana we avuga ko ahangayikishijwe no kuba afite abana benshi badahuje ba se bababyara kuko yababyariye mu buraya.
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/03/2014, abayobozi bakuru b’igihugu bagiye mu mwiherero ngarukamwaka uzamara iminsi itatu. Umweherero w’uyu mwaka uzabera i Gabiro mu karere ka Gatsibo tariki 08-10/03/2014.