Musanze: Abamamaza bakoresheje indangururamajwi ngo babangamira abandi bacuruzi

Bamwe mu bacuruzi ba Musanze bakoresha indangururamajwi n’umuziki bakurura abakiriya ngo bibongerera abakiriya ariko hari abakavuga ko bibangamira abandi bacuruzi.

Mu Mujyi wa Musanze cyane cyane mu gice kiganjemo amaduka acuruza ibintu bitandukaye ni ho usanga abamamaza ibyo bacuruza aho babwira abagenzi bahita mu muhanda uko ibiciro bihagaze n’ibyiza by’ibicuruzwa byabo.

Kwamamaza hakoreshejwe indangururamajwi n'imiziki ngo byongera abakiriya.
Kwamamaza hakoreshejwe indangururamajwi n’imiziki ngo byongera abakiriya.

Mihigo Aimable, ahagaze imbere y’iduka ricuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga aravugira mu ndangururamajwi ibyo bacuruza avangamo no gutebya. Uyu musore avuga ko ubwo buryo bwo kwamamaza bufasha abagenzi kumenya aho ibicuruzwa bashaka biherereye.

Nyir’iduka wifuje ko amazina ye adatangazwa, ashimangira ko uretse kuba bifasha abakiriya kumenya ibintu bashaka kugura aho biherereye binongera umubare w’abaguzi nubwo adatangaza imibare y’uko biyongereye kuva yatangira ubwo buryo bwo guhamagara abakiriya.

Iyo bumvise iyo ndangururamajwi isimburanwa n’umuzika hari abagenzi bagira amatsiko bakinjira mu iduka. Nubwo badahita bagura, icyakora ngo ubutaha bamenya aho bazabariza bakaza baje kugura ; nk’uko Mihigo yakomeje abishimangira.

Ubu buryo bwo kwamamaza ibyo bacuruza hakoreshejwe indangururamajwi n’umuziki, bamwe mu bacuruzi bakorera muri ako gace bavuga ko bisakuza cyane ntibabashe kumvikana n’abakiriya babo, bagasaba ko barindwa urwo rusaku.

Mbarushimana Bonaventure, yicaye munsi y’umutaka iruhande rw’umuhanda, akora ibijyanye n’ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga bizwi nka “Mobile Money.”

Yagize ati “Kugira ngo tujye twakira abakiriya neza ibyo batubwiye kugira ngo twumvikane na bo bagombye kujya bagabanya amavorume bagacuranga buhoro.”

Gusa, iki kibazo Polisi ntabwo yari ikizi. Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Elvis Munyaneza, yabwiye Kigali Today ko bagomba kuganira n’abacuruzi bamamaza muri ubwo buryo bakajya babiikora batabangamiye abandi.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu ngingo ya 600 iteganya ibihano birimo amande ava ku bihumbi 50 kugeza kuri miliyoni imwe n’igifungo kuva ku minsi 8 kugeza ku mezi 2 ku wahamwe n’icyaha cyo guteza urusaku rukabije nijoro.

NSHIMIYIMANA Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Nta kigenda muri Musanze,urusaku rwatumye mbura ibitotsi. Police nikurikize amategeko azwi.

maromba yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Naraye i Musanze nabuze ibitotsi kubera urusaku. Ese Police yumva uru rusaku?
Quid?

maromba yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

I musanze ho wagira ngo amadini afite uburenganzira bwo gusakuza uko ashaka. Restauration’ adeper,... noneho hari n’abandi badutse mubereshi la sienda baraturembeje. Imiziki ahantu hose guhera mugitondo kugeza bwije. Rwose products zabo turazikunda ariko baduhe umutekano kuko abenshi ntibabikunda. Polisi rwose nidufashe ibihe modelation sinon ni akajagari. Bravo kigali today for this observation.

nsabimana yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Nyakubahwa Meya wa Musanze na Police ikorera muri Musanze nibahagarike biriya bintu bisakuza , ntabwo ushobora no kwitaba phone, ariko ubwo baziko hari decibels zitagomba kurenzwa , ndavuga ibipimo by’amajwi kugirango amatwi y’abantu adapfa. Ariko hano iwacu ntabwo babyitaho , please mudufashe ibi bintubicike, ntabwo wakunguka ubangamira abandi, ubwose ninde uzatugurira insimburangingo za tympans, bamaze kutumugaza.

kanakintama yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Rwose muri Musanze tubangamiwe cyane nabiriya bya hauparleurs byrirwa bisakuza ,wagirango ntibumvise ibyo ministre w’umutekano yavuze. Nikuki i Kigali byaciwe muri Musanze bigakomeza haba n’ijoro dusigaye turara twumva abacuranzi , umuntu ntasinzire, rwose nshimiye KIGALITODAY yavuze kuriyi ngingo ibangamiye abanyaruhengeri.

kanakintama yanditse ku itariki ya: 19-08-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka