Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Nyanza bahamya ko imyumvire yiyongereye mu kurwanya isuri itwara ubutaka bwabo babyazaho umusaruro.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (ECCAS) wakiriye u Rwanda, warusabye kuzana ubunararibonye bwarwo mu gukemura amakimbirane yo mu Karere ka Afurika yo Hagati.
Impanuka ya Twegerane yavaga i Musanze ijya i Butaro mu karere ka Burera yahitanye umuntu umwe naho abandi 17 barakomereka.
Bamwe mu banyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge y’Akarere ka Rusizi bimuwe mu mirenge bari barimo bajyanwa kuyobora indi mirenge ku mpamvu zitandukanye
Abaturage ba Nyabihu bavuga ko nubwo harimo kubakwa amazu 200 azafasha abari batuye mu manegeka gutura heza atazakemura iki kibazo burundu.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye Dr. Rwirangira Theogene yatawe muri yombi akurikiranyweho kunyereza umutungo w’ibitaro
Ingabo z’u Rwanda zamurikiye abaturage ibikorwa by’iterambere babubakiye birimo ivuriro, amashuri, poste de santé, isoko, n’ibagiro Mu Karere ka Gicumbi.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) mu Ntara y’Iburengerazuba buvuga ko hari ibicuruzwa bitanu bihiga ibindi mu kwinjira nka magendu i Rubavu.
Ifumbire iterwa muri Kwa ihabwa abahinzi batishyuye, ikazakatwa ku giciro bazagurirwaho. Mu rwego rwo guhangana n’abayinyereza,NAEB irasaba abahinzi kuyiterera mu muganda.
Abayobozi 3 b’ ibitaro bikuru bya Rutongo mu karere ka Rulindo bari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Murambi.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu karere ka Kayonza bagiye guhabwa telefoni zigezweho zizwi ku izina rya Smartphones zizabafasha mu kazi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, asanga ingabo za FDLR nta mbaraga za gisirikare zigira ku buryo abantu bahora mu nama zo kuzigaho.
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru kuri uyu wa 22 Ukwakira 2015, ko u Rwanda rucecetse ku bibera mu Burundi, kuko ngo "habaho kurwara muzunga".
Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yasabye abayobozi b’urubyiruko mu turere tariki 22/10/2015, kubwira intore zose zatojwe kuzana abanyeshuri mu kwezi kwahariwe urubyiruko.
Mu gutahuka kwa bamwe mu banyarwanda babaga muri Congo bemeza ko abasize bakoze Jenoside 1994 babuza bagenzi babo gutaha.
Ikigo cy’amashuri cya Rukingu cyasuwe n’abayobozi b’Intara y’Amajyarugu bareba ibijyanye n’imyigire ndetse n’imirire y’abanyeshuri.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko iterambere rya Afurika rishobora kugerwaho igihe cyose abikorera babishoramo imari bagahera ku mishinga iciriritse kugira ngo rigere ku bantu benshi.
Imibereho y’abakobwa bibumbiye muri Koperative "Kunda Umurimo Utere Imbere" ngo iragenda iba myiza nubwo babanje kubaho nabi bakiva mu ishuri.
Nubwo afite ubumuga bw’amaguru, umukecuru witwa Munganyinka Rose, wo mu Kagari ka Muganza, mu Murenge wa Runda, acuranga umuduri agasusurutsa ibirori.
Guverineri w’Uburasirazuba arasaba abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari two mu Karere ka Kayonza kongera imbaraga mu kazi kugira ngo bazese imihigo biyemeje.
Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere myiza (RGB) cyasabye abayobozi b’Uturere tw’Intara y’Amajyaruguru gufatanya n’abaturage mu bibakorerwa no kubafasha mu iterambere ryabo.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Rwamagana kuri uyu wa kane yahitanye umwana, ikomeretsa nyirakuru inasenya amazu amazu 11.
Abaturage bo batuye mu karere ka Gakenke baravuga ko bahangayikishijwe n’amatara yo ku muhanda yari amaze iminsi yaka akaba atacyaka
Ministiri wa Angola ushinzwe Ikoranabuhanga, José Carvalho da Rocha, yamenyesheje Transform Africa2015 ko igihugu cye cyifuza kuba umunyamuryango wa Smart Africa.
Abacuruza imyaka mu karere ka Rutsiro ngo ntibumva uburyo basoreshwa amafaranga menshi mu isoko ridasakaye kandi mu risakaye bagasoreshwa make.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko ikibazo cyo kubura abigisha ubumenyi n’ikoranabuhanga muri Afurika kigomba gukemurwa n’abavuye mu bihugu byabo.
Perezida Kagame aratangaza ko nta gushidikanya, ko ibyaganiriwe mu nama ya Transform Africa bigiye gutuma ikoranabuhanga riba umusingi w’Iterambere rya Afurika.
Umunyamabanga Mukuru w’umuryango mpuzamahanga w’itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kuba ishingiro ry’iterambere rya Afurika, nk’uko amazi n’amashanyarazi bikenerwa.
Abaturage bagana isantere y’ubucuruzi ya Kibirizi mu Murenge wa Rubengera barinubira kuba bicwa n’inzara kuko ubwinshi mu buriro bwaho bwafunzwe.
Ikigo Ngenzuramikorere y’Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) kirasaba abaturage kumenyekanisha ibibazo bagira mu kubona amazi meza.