Abakoresha umuhanda wa kaburimbo Huye-Nyamagabe-Kitabi barasaba ko wakorwa kuko ugenda wangirika cyane kuburyo wagabanya ubuhahirane n’imigenderanire.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Caritas Mukandasira, yanenze Akarere ka Ngororero kuba karasubiye inyuma mu mihigo ya 2015-2016, ibintu yafashe nk’ubugwari.
Amazu 26 y’abaturage bo mu Karere ka Bugesera yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura yaguye ku itariki ya 14 Nzeli 2016.
Abaturage bo mu Turere twa Nyabihu, Ngororero, Muhanga na Gakenke, basabwe gucika ku ngeso mbi yo guhuguza, bashaka gutungwa n’ibyo batavunikiye.
Niyobugingo Givence wo mu Murenge wa Nyamugari, Akarere ka Kirehe, yatoye umwana w’uruhinja mu murima agihumeka, bigaragara ko akivuka.
Perezida Paul Kagame yatumiwe muri Kaminuza ya Yale aho azatanga ikiganiro ku bantu batandukanye, mu gikorwa kiswe "Coca-Cola Word Fund at Yale"
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude, asanga umwanda ari wo watumye akarere ayoboye kabona amanota ya nyuma mu mwaka w’imihigo wa 2015-2016.
Camera ya telefone igezweho, iPhone 7, yageragerejwe mu Rwanda mu rwego rwo kureba ubwiza bw’amafoto ifotora.
Abaturage bo muri Kirehe bahangayikishijwe n’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku isoko kuburyo hari aho ngo byikubye kabiri.
Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Maj Dr Aimable Rugomwa na mukuru we Nsanzimfura Memelito bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Abakora mu gishanga cya Nyabarongo mu murenge wa Mugina, muri Kamonyi, bakoze imyigaragambyo basaba kwishyurwa kuko bamaze amezi atatu badahembwa.
Bamwe mu bavuye Iwawa bo mu karere ka Muhanga ntibarabasha kubyaza umusaruro inkunga bagenerwa n’Akarere ngo bihangire imirimo ibateza imbere.
Abaturage bo mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera, bababazwa no kudahabwa amashanyarazi kandi baturiye urugomero rwa Ntaruka
Abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe, baratira bagenzi babo bagituye mu manegeka ibyiza byo gutura mu midugudu, kugirango bayigane.
Abatuye umurenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, ahacishijwe imihanda hubakwa umudugudu w’icyitegererezo bafite impungenge ko batazishyurwa imyaka yangijwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buravuga ko bukurikije uko Akarere ka Huye kamaze imyaka kesa imihigo neza,bwifuje kumenya ibanga gakoresha.
Bamwe mu bubatse isoko rya Kibungo rimaze umwaka ritashywe, barakishyuza Akarere ka Ngoma amafaranga bambuwe na rwiyemezamirimo wabakoreshaga.
Mu murenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, hagiye kubakwa inzu 2500 zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kandi zitandukanye mu biciro.
Maj Dr Aimable Rugomwa uregwa kwica umwana witwa Mbarushimana Theogene yagejejwe imbere y’Urukiko rwa Gisilikare i Nyamirambo ariko ntiyemera icyo cyaha ashinjwa.
Bamwe mu bagororwa ba Gereza ya Muhanga, baravuga ko bafite ikibazo cyo kudasurwa, kuko bafungiye kure y’imiryango yabo, bagasaba kuyegerezwa.
Abaturage bo mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko amazu bimuriwemo bavanwa muri Nyakatsi abateye impungege kuko ashaje.
Kamugisha Charles, wari umuyobozi w’umurenge wa Musheri muri Nyagatare, yaba yasabwe kwegura nyuma yo kugirana ibibazo na DASSO yo mu murenge wa Karangazi.
Impuguke zo mu kigo LKMP, gishinzwe gucunga ikiyaga cya Kivu, zitangaza ko guhindura ibara kw’amazi y’ikiyaga cya Kivu, byatewe n’umuyaga mwinshi.
Hodari Hillary ufite akabari kitwa The Heat gaherereye mu Karere ka Nyagatare, ahangayikishijwe n’ibitera bimusenyera inyubako .
Abaturage batuye mu karere ka Ruhango baravuga ko bahangayikishijwe n’ifu y’imyumbati basigaye barya, batizeye ubuziranenge bwayo.
Bamwe mu mpunzi zo mu nkambi ya Mahama bamaze umwaka batuye muri shitingi, bavuga ko igihe cy’imvura bashobora kuvirwa.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabwiye intore z’Intagamburuzwa zigizwe n’abanyeshuri bahagarariye abandi muri za Kaminuza, ko batagomba kuba impfabusa.
Icyiciro cya Gatanu cy’ abafata amafoto mbara nkuru (Photo journalists) baturuka mu gihugu hose, cyasoje amahugurwa bahabwaga na Kigali Today.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nzeri 2016, nibwo yahuye na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.
Ubushakashatsi mu Rwanda ngo ntiburagera ku rwego rushimishije, ku buryo bugikeneye kongerwamo ingufu kuko raporo nyinshi ku Rwanda zitangazwa n’abanyamahanga.