Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi, baravuga ko batabona amazi meza ahagije bitewe n’uko amavomo rusange ari make.
Abatishoboye n’abafite ubumuga batagiraga aho baba bo mu Murenge wa Gasaka, bashyikirijwe amazu yo kubamo.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice arasaba abashakanye kugaruka ku nshingano z’urugo aho kubana nk’abakinnyi ba Karate.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru buratangaza ko mu 2018 abatuye muri iyi ntara bose bazaba bagerwaho n’amazi meza kandi abegereye.
Abaturage bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy’ingurane zabo ku butaka bwo muri Gishwati, ngo bagiye kwishyurwa agera kuri miliyoni 560Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burashinja rwiyemezamirimo kubatenguha agatuma umuhigo wo kubaka Biogaz utagerwaho, nk’uko bari babyieyemeje.
Polisi y’igihugu yatangaje ko inama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yasojwe nta nkomyi, kubera uruhare rwa buri wese cyane cyane umutuzo abaturage bagaragaje ubwo yabaga.
Ababyeyi b’abana biga mu mashuri abanza mu Karere ka Rubavu basaba ko hakongerwa amasomero afasha abana kubona ibitabo.
Abagenzi bava mu Bugesera berekeza mu Mujyi wa Kigali baravuga ko batunguwe n’impinduka z’imodoka zibatwara zitarenga i Nyanza ya Kicukiro.
Abaturage bakorera n’abatuye hafi y’ikimoteri cy’imyanda cya Byangabo mu Karere ka Musanze, barinubira umwanda uturuka ku bantu bahihagarika, bakavuga ko ushobora kubateza uburwayi.
Bamwe mu baturage mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke bavuga ko mu gushyira abaturage mu ibyiciro by’Ubudehe habayemo ikimenyane.
Abaturage badukanye ingeso y’ubuharike, bagashaka abagore barenze umwe, baribustwa ko ntaho itegeko ry’u Rwanda ribyemera, bityo bagasabwa kubyirinda.
Bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu Murenge wa Rukomo muri Nyagatare baravuga ko batangaga serivisi mbi kubera ubumenyi buke.
Abatuye mu murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, barasaba gukorerwa ikiraro cya Nyarutovu cyangirijwe n’ibiza bigatuma imigenderanire n’imihahirane bihagarara.
Bamwe mu bahinzi b’icyayi mu Murenge wa Kibeho ho mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko koperative yabo ibariganya amafaranga y’umusaruro wabo.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imiyoborere (RGB) kiratangaza ko mu Karere ka Karongi hari benshi mu bayobozi batarasobanukirwa imikoreshereze y’impapuro zigaragaza inshingano ku batanga n’abahabwa serivisi runaka (Service charter).
Abaturage bo mu Karere ka Kayonza bahuye n’amapfa barashima Leta yabagobotse ikabaha ibiribwa, ariko bagaterwa impungenge n’uko amazi bari batezeho amakiriro arimo gukendera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Burundi buteye urujijo, aho ubwicanyi bukomeje kandi abahagarariye iki gihugu barasohotse mu nama y’Ubumwe bwa Afurika itarangiye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Cameroun, Lejeune Mbela Mbela, yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi, ashengurwa n’ubwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi.
Mu gikorwa cy’imurika ry’imihigo ya 2015-2016, abakozi b’Akarere ka Huye bambaye impuzankano zakorewe mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ibihakorerwa.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri basoje itorero Indangamirwa, ko ryabafashije kugira indangagaciro zo kutazaba ibigwari no guhunga inshingano ahubwo bakamenya ibibabereye.
Uruganda rutunganya isombe “Shekinna” rukorera kuri Nyirangarama mu Karere ka Rulindo, rwashyize ku isoko isombe irimo inyama n’irimo amafi n’ibirungo, ihira iminota itanu gusa.
Akarere ka Karongi kavuga ko ingufu kakoresheje kegereza abaturage imiyoboro amashanyarazi zisa nk’izapfuye ubusa kuko ubwitabire bw’abaturage bakuruye umuriro ari bucye.
Mu imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Rulindo abikorera n’abandi basabwe kunoza no kongera ibyo bakora kuko iyo umutekano uhari nta kidashoboka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwahagarikishije imirimo yose ya Tombora bise “Ikiryabarezi”.
Abari batuye aho umuhanda mushya Akarere ka Nyarugenge kubatse mu Kagari k’Agatare, Umurenge wa Nyarugenge uca, barashima ko bishyuwe mbere yo kubasenyera.
U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byahawe igihembo cyo guteza imbere abagore, aho rwashimiwe kugira abagore benshi muri politiki n’imiyoborere.
Ibiro bishya by’Akarere ka Rutsiro bigomba kuzasimbura ibyari ibya Komini ntibigitashywe muri Nyakanga 2016 kuko hakiri imirimo igikorwa.
Abakuru b’ibihugu by’Afurika bateraniye i Kigali, babuze uwo bahitamo uzasimbura Dr Nkosazana Dlamini Zuma ku mwanya w’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Afurika yunze Ubumwe.
Abakene bo mu Kagari ka Remera mu Karere ka Muhanga bagiye kujya bitabwaho n’abishoboye kugira ngo babatangire amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.