Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru basanze kujya gushakira serivisi zikenera murandasi ku murenge bibavuna, biyemeza guhinira bugufi bagurira utugari imiyoboro ya interineti yo mu bwoko bwa 4G.
Buri wa gatandatu usoza ukwezi, hirya no hino mu Rwanda hakorwa umuganda rusange, aho abayobozi mu nzego zitandukanye, inzego z’umutekano n’abaturage bahurira ku gikorwa cyateguwe bagakora imirimo y’amaboko.
Bazinanirwa Sesiliya w’imyaka 77 y’amavuko wo mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yatunguwe cyane no kubona Ingabo na Polisi bakata icyondo bamwubakira, yibuka ko ingabo yabonye mu mabyiruka ye, yahuraga na zo agakizwa n’amaguru.
Bamwe mu bangavu batewe inda n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bavuga ko bari bafite umugambi wo gukwirakwiza ubwo bwandu.
Hashize imyaka igera kuri ibiri (guhera muri Mata 2017) ururimi rw’Igiswahili rwemejwe nk’urwa kane mu ndimi zemewe n’amategeko zikoreshwa mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda, ariko imikoreshereze yacyo ikaba igicumbagira.
Mu Banyarwanda 10 b’ingeri zitandukanye baganiriye na Kigali Today, barindwi muri bo baravuga ko bifuza kubyara abana batatu gusa.
Guverineri w’intara y’Amajyaruguru yasabye ko Nizeyimana Jacques ashyira mu bikorwa ibyo yasabwe n’inteko y’abaturage byo kugabanya inka ze zikava ku 10 zikaba eshatu, ndetse akishyura imyaka y’abaturage inka ze zonnye, bitaba ibyo agakurikiranwa mu butabera.
Ubwo yari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, Nsabimana Callixte wiyita Sankara, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha byose aregwa uko ari 16.
Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, rwaburanishije Nsabimana Callixte wiyita Sankara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, avuga ko ubutaka bwa benshi mu baturage (agereranya n’isi yabo) ngo bwamaze kuzura. Avuga ibi asubiza bamwe mu bagendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu badakozwa ibyo kuboneza urubyaro bavuga ko bagomba kubyara bakuzuza isi.
Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba n’Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Abepiskopi Musenyeri Philippe Rukamba aravuga ko Kiriziya Gatolika idateganya guca Umupadiri cyangwa Umubikira wakoze akanahanirwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura WASAC, cyakuriye inzira ku murima abasaba ko igiciro cy’amazi kigabanuka, ariko cyizeza ko bose bazayabona.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko abantu badakwiye kwitwaza ubutore ngo basabe intore bagenzi babo kubahishira mu bibi.
Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana (Coalition Umwana ku Isonga) riravuga ko hirya no hino mu Rwanda hakiri abantu batsimbaraye ku myumvire y’uko umwana adakwiye kugira ijambo, yakosa agakubitwa, n’indi myumvire ihutaza uburenganzira bw’umwana.
Ubwo yabazwaga uburyo bwakoreshejwe ngo u Rwanda rwari rwarashegeshwe na Jenoside rubashe kuba rushyirwa n’urwego nka African Economic Forum ku mwanya wa karindwi w’ibihugu biyobowe neza, Perezida Kagame yavuze ko kimwe mu byabafashije ari uko Abanyarwanda bumvise ko nta wundi uzaza kububakira igihugu atari bo ubwabo.
Nsabimana Callixte wiyitaga Majoro Sankara wakunze kumvikana mu minsi ishize ku maradiyo mpuzamahanga no ku mbuga nkoranyambaga avuga ko we n’abandi bafatanyije bamaze gufata pariki ya Nyungwe bagasaba ko ba mukerarugendo bahagarika gusura iyi pariki, yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019, nyuma (…)
Ikigo cy’ubufatanye mpuzamahanga cya Koreya y’Epfo (KOICA), kuri uyu wa 16 Gicurasi 2019, cyasinyanye na Minisiteri y’Urubyiruko amasezerano y’inkunga ya miliyoni 7 n’ibihumbi 500 by’Amadolari ya Amerika azafasha urubyiruko guhanga ibihumbi 20 by’imirimo.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Anastase Shyaka, avuga ko kimwe n’icyaha cya Jenoside, n’icya ruswa kidasaza, mu Rwanda.
Banki ya Kigali (BK) yateye inkunga ya miliyoni 45frw abategura irushanwa ngarukamwaka ryo kwiruka n’amaguru ‘Kigali International Peace Marathon’ mu rwego rwo kurishyigikira.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu (NIDA), kuri uyu wa 15 Gicurasi 2019 cyatangije ku mugaragaro igikorwa cyo gufotora ku buryo buhoraho abakeneye indangamuntu, igikorwa kizajya kibera mu Murenge wa Ngoma.
Ubushakashatsi buherutse gukorwa n’imiryango inyuranye ikorera ubuvugizi abo amateka byagaragaye ko yabasigaje inyuma, bwerekana ko hagikenewe ingufu ngo abo amateka yasigaje inyuma na bo bige.
Urwego ngenzuramikorere(RURA) ruratangaza ko kugira ngo hagenwe igiciro cy’amazi, hashingirwa ku bintu byinshi birimo n’ubushobozi busabwa kugira ngo ayo mazi abashe kuboneka agere ku bayakeneye ari meza.
Umuryango Imbuto Foundation ugaragaza ko kwitabira gahunda yo kuboneza urubyaro ku bagabo n’abagore, bizakemura ikibazo cy’ubucucike n’ubwiyongere bw’abaturage bikomeje guteza ingaruka zo kugabanuka k’ubutaka buturwaho n’ubuhingwaho.
Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira, aravuga ko Afurika igomba kwishakira umuti w’ibibazo ihura na byo, ikitandukanya n’imikorere yo hambere yasabaga ko habaho inama n’amasezerano byinshi bigamije gushakira umuti ibibazo bya Afurika, akenshi ntibinatange umusaruro.
Mu kwizihiza Umunsi Mukuru w’Abaforomo n’Ababyaza ku wa 12 Gicurasi, urugaga rubahuje rwakoze byinshi runasaba abaturage kurworohereza bakaboneza urubyaro.
Mukangarambe Laurence utuye mu Mudugudu wa Kagarama, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yasazwe n’ibyishimo yatewe no kwakira inka yorojwe na koperative Hobe Nshuti ikorera mu Kagari ka Musave atuyemo.
Abahanga mu by’imibanire y’abantu bemeza ko iyo ababyeyi bataganira byimbitse ku buzima bwabo n’ubw’urugo bitaborohera kuganiriza abana, cyane cyane ku buzima bw’imyororokere.
Ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yakoreraga mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida Kagame yabwiye abatuye Rubavu na Rutsiro ko umutekano uhari ndetse ko uwashaka kuwuhungabanya akwiye kubanza agatekereza neza kuko bishobora kurangira abyicuza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuri uyu wa gatanu tariki 10 Gicurasi 2019 yakomereje uruzinduko agirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba mu Karere ka Rubavu, aganira n’abaturage bari bahateraniye bo mu turere twa Rubavu na Rutsiro ndetse n’abaturutse ahandi.
Abayobozi batandukanye mu nzego nkuru barimo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof Anastase Shyaka, Umunyamahanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alivera Mukabaramba, n’abandi basabwe gukurikirana ibibazo biri mu nshingano zabo byabajijwe ubwo Perezida Paul (…)