Ubuyobozi bw’umurenge wa Busasamana butangaza ko imvura yaguye kuri uyu wambere yasenye amazu 46, insengero ebyiri igakomeretsa abaturage batatu.
Misake Jean Baptiste wo mu Murenge wa Rwerere mu Karere ka Burera ni umwe mu bacuruje ibiyobyabwenge akanabinywa. Avuga ko mbere y’uko abivamo byari byaramugize imbata ku buryo yari ageze ku rwego rwo kuba yakwaka imbunda umusirikare bahuriye mu nzira.
Perezida wa Togo Faure Gnassingbé na Perezida wa Ethiopia Sahle-Work Zewde ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 24 Werurwe 2019 bageze i Kigali, aho bitabiriye inama mpuzamahanga y’abayobozi b’ibigo bikomeye (African CEOs Forum) ibera i Kigali kuva kuri uyu wa mbere.
Yabyaye abana batanu, abarurwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, umugabo we afite ubumuga bwo mu mutwe, ariko yarabyirengagije atora umwana ku muhanda yiyemeza kumurera, ndetse ngo arashaka n’undi.
Mu ruzinduko rw’umunsi umwe yagiriye mu Karere ka Nyamasheke,ku wa gatanu tariki 22 Werurwe 2019, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yemereye ibihembo abaturage bagize uruhare rugaragara mu kumenyekanisha amakuru y’aba bagizi ba nabi bashatse guhungabanya umutekano mu Murenge wa Karambi.
Abiga n’abigisha iby’ivugururamibereho, Social Work, bavuga ko ubufatanye buri mu bituma ababayeho nabi na bo bagera ku buzima bwiza, babifashijwemo n’abashoboye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yagiriye uruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Mirenge ya Kagano na Karambi, aganira n’abayobozi b’inzego z’ibanze ku bibazo by’umutekano.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Qatar akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Sheikh Mohamed bin Abdulrahman Ali Tani, ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, aho yaje gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bwatangaje ko bwataye muri yombi babiri bahoze ari abayobozi bakuru b’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB).
Abanyeshuri biga mu ishuri ‘Wisdom School’ riherereye mu Karere ka Musanze baratangaza ko umuco wo kugira ubupfura no gukunda igihugu batozwa n’iri shuri byuzuzanya n’intego bifitemo yo kubaka igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera Uwizeyimana Evode aributsa abantu bafunze ko gereza atari imva bashobora kuyisohokamo bakigirira akamaro bakakagirira n’igihugu.
Abana b’abakobwa mu karere ka Nyagatare barashinja ababyeyi kutabitaho bakiri bato bikabaviramo guterwa inda zitateguwe.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uwa gatatu tariki 20 Werurwe 2019 yageze i Luanda muri Angola mu ruzindiko rw’iminsi ibiri, mu gihe tariki nk’iyi umwaka ushize perezida wa Angola nawe yari mu Rwanda.
Nyuma y’uko hatawe muri yombi uwitwa Twagirayezu John ukurikiranyweho kwica abana bane mu bihe bitandukanye, bamwe mu baturage b’akagari ka Nyakigando mu murenge wa Katabagemu barifuza ko inzu y’uyu mugabo isenywa hagashakwamo imirambo y’abana babo kuko hari uwo babuze.
Mu gihe akarere ka Karongi ari kamwe mu tukibonekamo umubare munini w’abana b’inzererezi, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko buteganya gukemura ibibazo mu miryango bituma aba bana bajya kumihanda cyane ko benshi usanga bafite aho bakomoka.
Umuryango Plan International watangije ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu bwiswe ‘Girls Get Equal’(Abakobwa bagire uburenganzira muri byose) hatangwa n’ibihembo ku Nkubito z’Icyeza 83, aba bakaba ari abakobwa batsinze neza kurusha abandi mu bizamini bya Leta.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko bitarenze impera z’ukwezi kwa Gicurasi muri uyu mwaka wa 2019, abaturage bose b’akarere bazaba bafite ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Inzu itunganya ibitabo ikanabishyira ku isoko yitwa IZUBA (Maison d’édition Izuba), irasaba Abanyarwanda bose bafite inyandiko bifuza gutangaza kubegera bakabibafashamo, nta kiguzi.
Bamwe mu bagore batuye mu kibaya cya Bugarama by’umwihariko mu Murenge wa Bugarama baravuga ko mu bibazo bibahangayikishije cyane harimo ubuharike bukabije kuko buri gutuma ingo nyinshi zisenyuka.
Ibihugu bisaga 50 bimaze gufata icyemezo cyo gukumira ingendo z’indege za Boeing 737 Max haba mu kirere ndetse no kugwa ku butaka bw’ibyo bihugu mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano muke bishobora guterwa n’izo ndege.
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego Leta y’u Rwanda yafashe yo kurwanya iyicarubozo, Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yahawe inshingano nshya yo gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome bidakwiriye umuntu cyangwa bigamije kumutesha agaciro.
Umuryango ‘Plan International’, uharanira uburenganzira bw’umwana, ku bufatanye na Imbuto Foundation, ugiye gutangiza ubukangurambaga wise ‘Girls Get Equal’ bugamije guha uruvugiro umwana w’umukobwa mu rwego rwo kumwongeramo imbaraga no kwishyira akizana mu kubara inkuru y’ibyiza by’uburinganire hagati y’umuhungu n’umukobwa.
Umukecuru w’imyaka 109 y’amavuko witwa Rachel Nyiramandwa wo mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe yashyikirijwe inka aherutse kugabirwa na Perezida Paul Kagame.
Ku mugoroba wo ku wa mbere tariki 11 Werurwe 2019, i Gabiro mu Burasirazuba bw’igihugu habereye umuhango wo gusoza umwiherero abayobozi bakuru bamazemo iminsi ine, dore ko bahageze ku wa gatanu tariki 08 Werurwe 2019.
Mu gihe ibarura rusange ry’abaturage ryo muri 2012 rigaragaza ko Umujyi wa Kigali utuwe n’ingo ibihumbi 286 na 664, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buravuga ko 15%, ni ukuvuga ingo ibihumbi 42 na 999, ziri mu manegeka zikaba zikeneye kwimurwa.
Senateri Appolinaire Mushinzimana avuga ko uburinganire ntaho buhuriye n’imvugo zigira ziti ‘va ku ntebe nyicareho’, cyangwa ‘wajyaga ujya mu kabari none nanjye nabonye uburenganzira nzajya njyayo’.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, wageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda.
Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Nyagatare yihaye umuhigo wo kurandura ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda.
Agnès Mukantwali w’i Kiyonza mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yasanze kuvunisha umugabo mu gutekerereza urugo ari byo byabateraga ubukene.
Depite mu Nteko ishinga amategeko Hon. Rwaka Pierre Claver aravuga ko kuba yararezwe n’umugore se umubyara amaze gupfa, kandi yari uruhinja rufite ubumuga bimwereka agaciro gakomeye umugore akunda umuryango we.