Abatuye akarere ka Rulindo, bavuga ko gahunda bazaniwe yo kwibumbira mu matsinda yo kurwanya umwanda, yabafashije kuwusezerera mu ngo zabo.
Perezida wa Sena Bernard Makuza aremeza ko Senateri Mucyo Jean de Dieu asize icyuho gikomeye muri Sena no ku gihugu muri rusange.
Komisiyo y’igihugu yita ku bana (NCC) ivuga ko ibibazo by’imwe mu miryango nk’amakimbirane, biri mu bituma abana b’imfubyi bayijynwamo, bayivamo.
Senateri Jean de Dieu Mucyo yitabye Imana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2016 .
Senateri Bizimana Evariste anenga abatuye muri Musanze kuba bakigaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside kandi mu ndamukanyo yabo yerekana ko bagomba kuyirwanya.
Hatangizwa icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yashimiye abatuye Ngororero ko bafite amanota ya mbere mu bumwe n’ubwiyunge.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yumijwe n’ibibazo by’ubuharike biri mu Karere ka Musanze byateje ingaruka mbi muri imwe mu miryango.
Imvura nyinshi yaguye mu murenge wa Rukomo muri Nyagatare yateje umwuzure mu mazu y’ubucuruzi 17, ibicuruzwa byari birimo birangirika bikomeye.
Imiryango y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, yo mu Karere ka Nyagatare, yashyikirijwe amazu yubakiwe kugira ngo irusheho kubaho neza.
Ikigo cy’igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) kivuga ko gihangayikishijwe n’abacuruzi binjiza ibikoresho by’ubwubatsi bitujuje ubuziranenge, bafatwa bagasabwa kubisubizayo ntibabikore.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Sierra Leone, Maya Moiwo Kaikai aratangaza ko intambwe y’ubumwe n’ubwiyunge y’Abanyarwanda ari urugero rwiza rw’ibihugu ku isi.
Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane yahagarariye Perezida w’u Rwanda mu muhango wo gushyingura Shimon Peres.
Hakizimana Esdore yagaragaye muri batatu begukanye irushanwa Nyafurika ryo gufotora, ryateguwe n’ikigo gitanga serivisi z’ubwikorezi no kubika imizigo cyitwa Agility Africa.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwahagaritse gukurikirana Dr Mukankomeje Rose, wahoze ari umuyobozi mukuru wa REMA.
Abaturage 12 bo umudugudu wa Gatavu, mu Karere ka Kamonyi bamaze imyaka itanu bishyuriye kugezwaho amashanyarazi ariko na n’ubu ntarabageraho.
Abadepite banenze bamwe mu baturage b’Akarere ka Kirehe bafite umwanda mu bwiherero kuko ngo bishobora kubatera indwara zitandukanye.
Minisiteri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga iri gusangiza ibihugu 14 by’Afurika ibyiza bya gahunda ya Youth Connekt yafashije urubyiruko rw’u Rwanda kwihangira imirimo.
Umujyi wa Kigali ku bufatanye n’Isoko ry’imari n’imigabane(CMA) bagaragaje inyigo y’uko ikibazo cy’akajagari kigiye gukemuka, n’abari bagatuyemo bakabona inzu byoroshye.
Indege nini yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 ya Kompanyi Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege Rwandair, iragera bwa mbere mu Rwanda saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa Gatatu.
Abaturage bimuwe mu manegeka ku musozi wa Rubavu bagatuzwa Kanembwe bahawe ibyangombwa by’ubutaka bwabo nyuma yo gutakambira Perezida Paul Kagame.
Umuryango utegamiye kuri Leta, Transparency International Rwanda utangaza ko ruswa ihabwa abayobozi isigaye inyuzwa mu bakomisiyoneri kugira ngo uwayatse atamenyekana.
Abanyeshuri biga ubumenyi ngiro ku kigo cy’amashuri cyitiriwe Viyeko mu Karere ka Muhanga, bavuga ko ibyo biga babibyaza umusaruro mu biruhuko.
Bamwe mu batuye Akarere ka Karongi bavuga ko batashimishijwe n’umwanya wa 25 akarere kagize mu kwesa imihigoimihigo y’umwaka wa 2015-2016.
Abaturage bo muri Ngoma bavuga ko bashimishijwe n’ivugururwa ry’itegeko ryo kwandikisha umwana wavutsekuko kuko bigiye gutuma batongera kugira abana batanditse.
Ikigo cy’Ubuzima (RBC), Kiravugwaho gukoresha nabi amafaranga arenga Miliyari 6Frw, kikanengwa no kwima amakuru urwego rugenzura ikoreshwa ry’imari ya Leta(OAG).
Nshimiyimana Daniel umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Rulindo, avuga ko kuba aba nyuma mu mihigo byatewe no kudasenyera umugozi umwe .
Umuryango Imbuto Foundation urakangurira abangavu bo muri Gicumbi kwirinda ababashuka kuko baba bagambiriye kubashora mu busambanyi, batwariramo inda zitateguwe.
Abasirikare bakuru ba Zambiya bari mu ruzinduko mu Rwanda, basanga kuba rwariyubatse rubikesha gukorera ku ntego.
Abagenzi n’abafite ibyo bakorera muri gare ya Kacyiru binubira kutagira ubwiherero kuko ngo bagorwa no gukemura ikibazo mu gihe bakubwe.