Umusore w’imyaka 28 witwa Chadil Deffy, wo mu gihugu cya Thaïlande, yashyingiranywe n’umurambo w’uwari umukunzi we Sarinya Kamsook w’imyaka 29, witabye Imana azize impanuka y’imodoka mbere y’ibyumweru bike ngo bakore ubukwe.
Umutoza w’ikipe ya Algeria aratangaza ko nta bwoba u Rwanda rumuteye ariko yihanangirije abakinnyi be kudasuzugura Amavubi, ubwo baza gucakirana mu mukino w’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi, kizabera muri Brezil mu 2014 muri Brazil.
Imiryango 489 ikomoka mu gace ka Bukomerwa mu karere ka Lubero muri Kivu y’Amajyepfo, kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, yavuye mu byayo kubera ibyo inyeshyambo za FDLR zikorera abaye muri ako gace.
Abanyeshuri batatu biga ku ishuri ryisumbuye rya APERWA, riri mu kagali ka Nyagahinga umurenge wa Rusororo, akarere ka Gasabo, bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rusororo kuva kuwa Gatanu tariki 01/06/2012 bakekwaho ingengabiterezo ya Jenoside.
Bayibayi agatadowa ni gahunda y’umwihariko akarere ka Ngororero katangije, aho ubuyobozi buvuga ko abaturage bakwiye kugera ku iterambere ryo kubona urumuri rutari uruturuka ku matara ya gakondo yitwa “Agatadowa” kacyishwa na petelori cyangwa mazutu.
Mminisitiri w’Ubuzima, Agnes Binagwaho, yagiriye uruzinduko mu bitaro bya Kinazi ku mugoraba wo kuwa Kane, nyuma yaho ibitaro bya Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi bitangiriye imirimo yabyo tariki ya 28/05/2012.
Ikibazo cy’amazi meza akiri macye mu karere ka Ngororero gikomeje kuza imbere mu biganiro byinshi bitangwa mu nama z’akarere ariko ntikibonerwe umuti, bitewe n’imterere y’akarere kagizwe ahanini n’imisozi ihanamye.
U Rwanda rwiyemeje gushyira mu bikorwa byose byabungabunga amahoro no kuyagarura aho Atari, nk’uko byemejzwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, mu gikorwa cyo gusoza amahugurwa yahuzaga abayobozi b’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, kuri uyu wa Gatanu tariki 01/06/2012.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burimo gutegura igishushanyombonera cyo kuyoborera amazi y’imvura n’akoreshwa mu bishanga, nyuma y’uko ayo mazi agaragaje kuba yangiza byinshi birimo ibikorwaremezo n’imitungo y’abantu.
Minisitiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, arasaba ko umushinga wa Rukarara wo kubaka urugomero rw’amazi azajya atanga ingufu z’amashanyarazi ushyirwamo imbaraga ukarangira kuko amashanyarazi akenewe.
Fondasiyo y’Abanyamerika yitwa Cummings Fondation imaze gutanga amadorali ibihumbi 500 yo gufasha imiryango nyarwanda itishoboye mu kwiteza imbere. Iyo nkunga, Cummings Fondation iyinyuza mu ishami ryawo ryitwa Institut pour la Justice Mondiale.
Inteko Ishingamategeko, umutwe w’Abadepite irasaba Abanyarwanda kutihunza inshingano zo kwita ku bana ndetse n’abasheshe akanguhe, kuko kutabitaho bigaragara nko guta indangaciro ku muryango nyarwanda.
Umusaza Gasigwa Stratton w’imyaka 68 utuye mu mudugudu wa Bienvenu mu kagari ka Gisanga umurenge wa Mbuye mu karere ka Ruhango, yabonye indi miryango igiye gusezerana tariki 31/05/2012 abwira umugore we Nyiransabimana Groliose ngo akarabe vuba bajye gusezera nk’abandi.
Hari impapuro zavumbuwe ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumye (UN), zigaragaza ko mu bubiko bw’ingabo za mbere ya Jenoside harimo intwaro za misile zaturutse mu Bufaransa zishobora kuba zarakoreshejwe mu kurasa indege ya Habyarimana.
Muri shampiyona irangiye ya 2010/2011, imishahara y’abakinnyi mu bwongerza yarazamutse igera kuri miliyari 1,6 z’amapound zivuye kuri miliyoni 201; nk’uko byashyizwe ahagaraga mu bushakashatsi bwakozwe n’ikigo Deloitte.
Erithrea na Maroc ntibarasubiza ubutumire bwo kwitabira isiganwa ry’amagare ryitiriwe kwita izina ingagi rizaba tariki 09-10/6/2012. Ibihugu nka Kenya, Tanzaniya, Burundi, Algeria byo byamaze kwemera ubutumire.
Abantu barindwi batawe muri yombi na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kicukiro bakekweho kwiba imodoka yo mu bwoko bwa FUSO y’umugabo witwa Edouard Rutayisire ucururiza muri karitsiye (quartier) ya Matheus mu mujyi wa Kigali.
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwanze icyifuzo cya Mukandori Odette cyasabaga ko akurikiranwaho icyaha cyo kwihekura ari hanze ya gereza kubera ikibazo cy’abana avuga ko afite akeneye kurera.
Umushinga CREDI-Rwanda wahaye Abanyagatsibo indogobe esheshatu zo kunganira abagore n’abana mu gukora imirimo y’ubwikorezi cyane cyane iyo kuvoma amazi kuko abaturage bafite amazi meza hafi muri ako karere ari 55%.
Umusore wamenyekanye ku izina rya Alain utuye ahitwa ku Rwesero mu karere ka Nyanza tariki 31/05/2012 saa saba z’ijoro yarohamye mu bwogero rusange ( piscine) bwa Dayenu Hotel yasinze ariko ku bw’amahirwe arohorwa akiri muzima.
RWANDAMOTOR Ltd yabonye uburenganzira buyemerera gucuruza imodoka zo mu bwoko bwa TATA zikorerwa mu Buhinde.
Callixte Nzabonimana wahoze ari minisitiri w’urubyiruko muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi mu 1994 kuri uyu wa kane tariki 31/05/2012 yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’urukiko mpamabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Uruganda Inyange rwatangije imashini ishyirwamo amafaranga guhera ku 100 igatanga amata; ndetse rukaba rwazanye amata ashobora kubikwa igihe kirekire n’ubwo nta cyuma gikonjesha yaba abitswemo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 01/06/2012 kuri Sport View hazabera ibirori byo gutora Nyampinga na Rudasumbwa (Miss and Mister) bo muri kaminuza ya KIM bikaba bizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba.
André Munyakaragwe w’imyaka 52 wo mu karere ka Rulindo arwariye mu Bitaro Bikuru bya Nemba kuva tariki 28/05/2012 kubera inkoni yakubiswe n’umusore yatesheje agiye kwambura umusaza wari wasinze.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yamaganye uwo ari we wese washaka kubangamira ubusugire bw’akarere u Rwanda ruherereyemo yaba abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa imiryango mpuzamahanga.
Callixte Mbarushimana wahoze ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’umutwe wa FDLR, yakuwe ku rutonde rw’abantu bazaburanishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rw’i La Haye mu Buholandi.
Entreprise Urwibutso yongeye kwakira igihembo cyitwa ‘International Quality Awards’ kubera guhanga udushya, ubuziranenge ikoranabuhanga n’uko iyobowe.
Amafaranga agenerwa uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda (9YBE) agera ku bagenerwa bikorwa nta kinyuranyo kigaragayemo keretse ubukererwe no kutubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi; nk’uko ubushakashatsi bwa Transperency Rwanda bubigaragaza.
Iryivuze Damien w’imyaka 26 utuye mu kagari ka Tambwe umurenge wa Ruhango akarere ka Ruhango yarashwe n’abagize banabi mu ijoro rishyira tariki 31/05/2012 bashaka gutwara moto ye ariko ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Ibitaro by’akarere ka Ruhango byubatse mu murenge wa Kinazi, tariki 28/05/2012, byatangiye kwakira abarwayi babituriye harimo abo mu murenge wa Kinazi, Ntongwe na Mbuye.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yagoze umumotari witwa Joseph Turahimana nimugoroba tariki 29/05/2012 mu kagali ka Rusagara, umurenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke maze imodoka ihita yigendera.
Nambaje Aphrodis niwe watorewe kuba umuyobozi mushya w’akarere ka Ngoma mu gikorwa cy’amatora cyabaye kuri uyu wa kane tariki 31/05/2012. Aje gusimbura Niyotwagira Francois weguye ku mirimo ye mu mpera z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.
General Bosco Ntaganda arahakana amakuru avugwa n’umuryango w’abibumbye ukorera muri Congo (MONUSCO) avuga ko Leta y’u Rwanda ifasha ingabo ze.
Mukamponga Annociata, umubyeyi w’imyaka 34 wo mu murenge wa Ngarama akarere ka Gatsibo yibarutse abana 3 b’abakobwa tariki 27/05/2012. Aho yabyariye mu bitaro bya Ngarama avuga ko ubuzima bumeze neza uretse kibazo cyo kutabona ibitunga abana bihagije.
Hakizimana Emmanuel, umugabo w’imyaka 32 utuyemu kagari ka Akabuga, umurenge wa Mbazi mu karere ka Huye, yishe uwitwa Nkundwanabake Gaspard amutemye mu mutwe akoresheje umupanga tariki 30/05/2012 ahita yishyira polisi.
Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe arakomereka cyane mu mpanuka eshatu zabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 29/05/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasabwa gucukumbura ikibazo cy’umugabo witwa Urimubayo Felicien utuye mu murenge wa Cyanika, wafunguwe tariki 30/04/2012 ataburanye kandi aregwa kwica umugore we.
Polisi y’u Rwanda irahamagarira buri Munyarwanda waba utunze intwaro mu buryo bunyuranye n’amategeko kuyishyikiriza abashinzwe inzego z’umutekano cyangwa abayobozi b’inzego z’ibanze.
Bamwe mu batuye akagari ka Rugenge, umurenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge barasaba ko ahimuwe abaturage (mu Kiyovu cy’abakene) ubu habaye ibihuru byihishamo abateza umutekano muke byasimbuzwa imyaka yera vuba mu gihe hagitegereje inyubako zahagenewe.
Abakozi batunganyije aharimo gushyirwa ubusitani rusange mu mujyi wa Karongi barashima umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura kuba yarabashije kubishyuriza akarere amafaranga bari bamaze imyaka ibili yose bategereje.
Umuntu umwe muri batatu bari bari muri FUSO yakomeretse byoroheje ubwo bakoraga impanuka mu karere ka Nyagatare munsi gato y’uruganda rw’amakaro ahitwa Rutaraka tariki 30/05/2012.
Nsanzimana w’imyaka 14 wo mu mudugudu wa Mutukura, akagari ka Kibare, umurenge wa Mutendeli, yaguye mu mazi y’umwuzure ubwo yari yagiye kuvoma, tariki 26/05/2012, ahita yitaba Imana.
Arsene Wenger, umutoza w’Arsenal, ngo azandika igitabo ku ba kapiteni Fabregas na Nasri b’ikipe ye yabuze mu 2011. Uyu musaza ashobora kongeramo ipaji ya Robin Van Persie usigaje umwaka umwe muri Arsenal kandi akaba adakozwa kongera amasezerano.
Asezeranya imiryango 16 harimo itanu yabanaga itarasezeranye, umuyobozi w’umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi, Niyonsaba Cyriaque, yabasabye ko batagomba gufata gusezerana nk’umuhango urangirira aho basezeraniye.
Ubushinjacyaha ku rwego rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza tariki 30/05/2012 bwasabiye Mukandori Odette ifungwa ry’agateganyo ry’iminsi 30 ku cyaha akekwaho cyo kwihekura ubwo yabyaraga umwana w’umukobwa akamujugunya munsi y’urugo aho asanzwe amena ibishingwe.
MTN Rwanda, kuri uyu wa gatatu tariki 30/05/2012, yasinyanye na MFS Africa amasezerano azajya atuma abafatabuguzi ba MTN Mobile Money mu Rwanda babasha kwakira amafaranga aturutse hanze y’u Rwanda.
Abajura bafatiwe mu karere ka Rwamagana bemera ko bakorana n’itsinda rinini rifatanya kumenya ahari ibyakwibwa bifite agaciro mu ngo z’abaturage ndetse bakanafatanya kubigeraho bacukuye amazu y’abaturage.
Umulisa Laurence utuye mu karere ka Nyanza yitabye polisi ikorera mu karere ka Nyanza tariki 29/05/2012, nyuma yo kuregwa n’umuvandimwe we amuhora ko yavuze ko yabyaye abana akabihakana ndetse abandi akaba abafata nabi.