André Gasambongo yabonye amanota atatu ye ya mbere kuva yatangira gutoza AS Kigali muri Mutarama uyu mwaka. Yabigezeho atsinze Marine FC igitego 1 ku busa mu mukino wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa kabiri tariki ya 6 Werurwe.
Nkurikiyinka Jean Marie wahoze ari umuforomo mu bitaro bya Nyanza kuva tariki 02/03/2012 yaratorotse nyuma yo kurangarana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana atwite bose bakahasiga ubuzima.
Amakimbirane ashingiye ku micungire mibi y’umutungo w’Umuryango uharanira Imibereho myiza y’Umuryango (ARBEF) akomeje gufata indi ntera kuko ibice bibiri birwanira ubuyobozi bikomeje kwitana ba mwana.
Hakenewe ibikoresho bihagije bya gisirikare, abasirikare bajijutse kandi bafite imibereho myiza kugira ngo barinde umutekano w’akarere; nk’uko byatangajwe n’impuguke mu bya gisirikare ziteraniye i Kigali mu nama ihuje ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Abanyeshuri bagera kuri batandatu bo mu ishuri ryisumbuye rya Don Bosco ry’i Kabarondo bamaze gufatwa n’indwara yayoberanye. Abo banyeshuri bafashwe n’iyo ndwara bagaragaza ibimenyetso bimeze nk’ihungabana bikajyana no kugaragaza imyitwarire idasanzwe.
Umugabo witwa Ndayisaba Oreste afungiye kuri station ya polisi ya Ruhuha mu karere ka Bugesera akekwaho icyaha cyo kuvogera urugo rwa Murigande Alexis no kumusambanyiriza umugore. Murigande nawe arafunze kubera icyaha cyo kwihanira.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwategetse ko Tharcisse Muvunyi afungurwa kuko yari amaze kurangiza ¾ by’imyaka 15 yakatiwe ; nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na perezida w’urukiko tariki 06/03/2012 ribivuga.
Ubushinjacyaha bw’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) bukomeje kugaragaza uburyo uwahoze ari minisitiri w’imigambi ya Leta, Augustin Ngirabatware, yabeshye mu buhamya yatanze yiregura.
Uretse gucunga umutekano, ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Darfur zirashimirwa ibindi bikorwa by’iterambere birimo amashuri zimaze kugeza ku baturage batuye mu gace zikoreramo.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere ku isi abagore bakoramo politiki nta mbogamizi zishingiye ku gitsina bakorewe.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasoje umwiherero wa 9 w’abayobozi bakuru b’igihugu waberaga i Gako mu karere ka Bugesera abasaba kumenya inshingano zabo kugira ngo babashe kwesa imihigo.
Ubwo hasozwaga umwiherero wa 9 w’abayobozi bakuru b’igihugu tariki 06/03/2012, abaminisitiri ndetse n’abahagarariye u Rwanda mu bihugu by’amahanga basinye amasezerano y’imihigo na Perezida wa Repubulika y’ibyo bazageraho bitarenze umwaka wa 2012.
Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Sgt/Major Nzirasanabo Gilbert na Caporal Ngabonziza Ramazan gufungwa burundu no gusubiza amafaranga miliyoni enye n’ibihumbi 641 bafatanwe nyuma yo kwiba kwa Munsasire Celestin utuye mu gasantere ka Gihengeri mu murenge wa Mukama mu karere ka Nyagatare tariki 28/02/2012.
Umunyarwandakazi Akamanzi Clare ushinzwe ibikorwa mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yahawe igihembo nk’umwe mu bayobozi bakiri bato bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu guhindura isi (Young Global Leaders).
Abaturage batuye mu misozi ihanamye mu karere ka Muhanga batangaza ko bahangayikishijwe n’imvura imaze iminsi igwa kuko ishobora gutera inkangu zigahitana ubuzima bw’abantu.
Abanyarwanda 20% gusa nibo batuye mu mijyi mu gihe u Rwanda ruteganya ko muri 2020 bazaba bageze kuri 30%.
Imodoka y’ikamyo ntoya ifite numero RAB 226 I yahirimye nta kiyigushije kigaragara ahitwa kuri station ya AVEGA muri Rwamagana igwira umuntu ahita ajyanwa ku bitaro bya Rwamagana.
Ibiganiro byo ku munsi wa gatatu w’umwiherero uhuriwemo n’abayobozi bakuru b’igihugu ubera mu karere ka Bugesera byibanze ku guhanga umurimomu Rwanda. Abayobozi basanze hacyenewe nibura guhangwa imirimo ibihumbi 200 buri mwaka, kongera ubumenyi n’ingufu z’amashanyarazi kugira ngo ishoramari ryiyongere.
Abantu bakuru n’abana bavukanye ubumuga bw’ibibari bagiye kuvurirwa ubuntu, muri gahunda yatangijwe n’umuryango Operation Smile wo muri Afurika y’Epfo (OSSA) ufatanyije na Minisiteri y’Ubuzima. Iki gikorwa kizababa tariki 15-25/03/2012.
Umuryango wa Makombe wo mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, urashinja komite nyobozi y’aka karere kudashyira mu bikorwa umwanzuro inama njyanama y’aka karere iherutse gufata ku bijyanye n’amasambu uyu muryango uburanira.
Umwana w’imyaka 13 y’amavuko witwa Mbarushubukeye Claude ubu aba mu muhanda nyuma yo kwirukanwa mu rugo n’umugabo witwa Nyandwi winjiye nyina.
Ubuyobozi b’ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) buratangaza ko zimwe mu ngamba zafashwe zo gukumira umuco wo gukopera mu bizamini ari ukubuza abanyeshuri kwinjirana amaterefone mu bizamini.
Sindibana Venuste utuye mu kagali ka Gasiza umurenge wa Bushoki mu karere ka Rulindo yatawe muri yombi n’abacuruzi bo mu isoko rya Gasiza mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 06/03/2012, bamurega kwiba inkwavu zigera kuri 20 za nyinawabo, ariko we akabihakana.
Umugabo witwa Ildephonse Nkundiliza w’imyaka 29 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya Muhoza mu karere ka Musanze azira kwiba ibijumba no gukomeretsa ba nyirabyo bagacika intoki.
Urukiko rw’Ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda(ICTR) ruzasoma urubanza rw’abasirikare mu ngabo zatsinzwe ari bo Major Aloys Ntabakuze na Lit. Ildephonse Hategekimana tariki 08/05/2012.
Umugabo witwa Ntamabyariro Damascene w’imyaka 58 wo mu kagari ka Nyarwungo ko murenge wa Nkomane yaguye mu mugezi wa Ngororero mu ijoro rishyira tariki 05/03/2012 ahita ashiramo umwuka.
Abantu babiri bamaze gupfa bahitanwe n’imvura nyinshi irimo inkuba imaze iminsi igwa mu karere ka Nyamagabe.
Umugabo ukomoka muri Uganda acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Gahunga mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera aregwa kwiba ivarisi yuzuye imyenda muri Uganda maze akaza kuyigurisha mu Rwanda.
Ku munsi wa kabiri w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu ubera i Gako mu karere ka Bugesera, abawuteraniyemo bunguranye ibitekerezo ku ivugururwa z’intego y’icyerekezo 2020, gutanga serivise mu kazi no kuvugurura ubuhinzi.
Abasilikare bari mu rwego rw’aba-officier baturutse mu bihugu by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) bateraniye mu kigo cya gisirikare cy’i Nyakinama (Rwanda Military Academy) mu karere ka Musanze mu mahugurwa ku mategeko mpuzamahanga agenga umwuga wa gisirikare ndetse n’imyifatire awugenga.
Amafaranga u Rwanda rwakuye mu byo rwohereza hanze mu gihembwe cya kane cy’umwaka ushize yiyongereye ku kigero cya 87.5 % ugereranije n’igihembwe cya kane cy’umwaka wa 2010; nk’uko bigaragazwa n’ ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (National Institute of Statistics of Rwanda).
Umugore w’umuvugabutumwa ufite imyaka 66 y’amavuko akaba ari no mu kiruhuko cy’izabukuru, kuri uyu wa 4 Werurwe 2012, yabyariye impanga ku bitaro byo muri komini ya Grisons mu mujyi wa Croire mu gihugu cy’Ubusuwisi.
Polisi yo mu murenge wa Muhoza akarere ka Musanze yataye muri yombi umusore witwa Robert Mugabe akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa wiga mu mashuri y’isumbuye uri mu kigero cy’imyaka 19.
Urukiko rw’ikirenga rwasubitse isomwa ry’ibyemezo rwafashe ku bujurire bwa Bernard Ntangada wari wajuririye igifungo cy’imyaka ine n’ihazabu y’amafaranga 100 000 yakatiwe. Isomwa ry’imyanzuro kuri uru rubanza ryimuriwe tariki 20/04/2012.
Akarere ka Nyamasheke karasaba abakoresha kwita ku mibereho myiza y’abakozi babo, baharanira kurengera ubuzima bwabo ndetse no kwita ku mutekano wabo mu kazi bakora ka buri munsi; nk’uko bitangazwa n’ umugenzuzi w’umurimo mu karere ka Nyamasheke, Nyirabambanza Clémentine.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera bavuga ko amafaranga 10000 acibwa ushaka kwisiramuza ari menshi bagasaba ko bakwemererwa gusiramurwa bishyuriye ku bwisungane mu kwivuza (mutuel de santé).
Akarere ka kayonza kihaye umuhigo wo kubakira biogaz ingo 100 bitarenze ukwezi kwa kamena 2012 ariko bishobora kutagerwaho kubera ko amafaranga abaturage basabwa nta bushobozi bafite bwo kuyabona.
François Hollande na Nicolas Sarkozy, bahanganiye kuyobora igihugu cy’Ubufaransa ni ababyara kuko bafitanye amasano akomoka kuri nyirakuruza wo mu bwoko bw’abasavoyard bwo mu kinyejana cya XVII; nk’uko bigaragara mu gitabo cy’umuhanga mu byo gucukumbura amasano y’abantu (généalogie), Jean-Louis Beaucarnot.
Umwe mu Banyarwanda bakomeye mu mukino wo gusiganwa ku magare, Niyonshuti Adrien yarangije amarushanwa yari yaritabiriye muri Malaysia ari ku mwanya wa 54 mu bakinnyi 130 bari baritabiriye aya marushanwa. Ikipe akinamo ya MTN Qhubeka yegukanye umwanya wa 3.
Uwatozaga Chelsea, Andre Villas Boas, yasezerewe ku kazi ke nyuma y’amezi umunani yari amaze atoza iyo kipe ariko akagaragaza umusaruro mubi ndetse no gushwana na bamwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba b’iyo kipe.
Abayobozi bakuru b’igihugu bari mu mwiherero mu karere ka Bugesera mu murenge wa Gashora baraganira ku kwihutisha iterambere, kongera iterambere ry’umuturage hamwe no gutanga serivice nziza no gukoresha igihe neza.
Urugendo rwa Kiyovu Sport mu mukino mpuzamahanga rwarangiye itarenze umutaru, ubwo yatsindwaga na Simba yo muri Tanzania ibitego 2 kuri 1 mu mukino wo kwishyura wabereye i Dar Es Salaam muri Tanzania ku cyumeru tariki ya 4 Werurwe.
Ishoti riremereye umusore w’i Burundi, Pappy Faty, yateye mu izamu ku munota wa 62, niryo ryahesheje APR FC gukomeza mu mikino ya Champions League, ubwo yasezereraga Tusker yo muri Kenya iyitsinze igitego kimwe ku busa kuri stade Amahoro ku cyumweru tariki 04/03/2012.
Kubera ubuzima bubi babayemo bwo mu mashyamba, impunzi z’Abanyarwanda akenshi zirira ibyo zibonye hafi aho ubundi bitamenyerewe kuribwa haba iyo muri Kongo cyangwa hano mu Rwanda.
Kamanyana Yvonne yagonzwe n’imodoka yari imutwaye, tariki 01/03/2012, nyuma y’impaka z’amafaranga ijana convoyeur (kigingi) yamwishyuzaga maze akayamwima. Kamanyana yagonzwe mu ma saa moya z’umugoroba avuye Nyabugogo atashye Bishenyi mu karere ka Kamonyi.
Ikipe ya APR Basketball Club y’abagore yegukanye igikombe gihuza amakipe ane yabaye aya mbere muri shampiyona (Play Offs), nyuma yo gutsinda Kamunuza y’u Rwanda amanota 79 kuri 45 ku mukino wa nyuma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa gatandatu tariki 03/03/2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango burasaba ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro kongera amande acibwa abantu bafatirwa mu bucuruzi butemewe kuko ayo babaca adahwanye n’agaciro k’ibyo baba batanzeho kugira ngo batabwe muri yombi.