Ku mugoroba wo kuwa Kane tariki 28/06/2012 mu masaha ya Saa Mbiri, abantu batatu bo mu muryango umwe batuye mu karere ka Gakenke bakomerekeye bikomeye mu gitero cy’igisasu cyo mu bwoko bwa gerenade bateweho.
Iminsi ibiri mbere y’uko icyumweru cy’ingabo z’igihugu cyahariwe gutanga ubufasha mu buvuzi, yageze imibare y’abaturage bahawe ubwo buvuzi ugeze ku 12.232. umubare urenze intego y’ibihumbi 10 bari bihaye ubwo batangiraga.
Guverineri w’Intara y’u Burengerazuba yiseguye kuri komisiyo y’abakozi ba Leta avuga ko amakosa mu micungire y’abakozi yagaragaye mu turere twa Rutsiro, Rubavu na Nyabihu atabaye ku bushake ahubwo byatewe no kutamenya kubahiriza amategeko agenga imicungire y’abakozi.
Kwizigamira biguha icyizere ko witeguye guhangana n’ibyo utateganyije nko kwibwa, inkongi y’umuriro cyangwa impanuka. Ibyo ni ibikubiye mu butumwa isosiyete ya Legacy XP igenda itanga ku baturage ibakangurira umuco wo kwizigamira.
Umunyarwanda Emmanuel Mbarushimana uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare agiye koherezwa mu Rwanda ; nkuko byemejwe na Minisiteri y’Ubutabera ya Danemark tariki 29/6/2012.
Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, aravuga ko Abanyarwanda bakwiye gukomeza gufatana urunana mu bikorwa byose bakora kuko aribwo bazabasha gutera imbere kandi mu gihe gito.
Leta ifite gahunda yo kwegurira abaturage bahawe amazu mu midugudu ubutata bwubatseho ayo mazu. Minisiteri ishinzwe Ubutaka n’Umutungo Kamere (MINIRENA) yamaze kugeza umushinga w’itegeko ry’iyi gahunda ku Nama y’Abaminisitiri iheruka guterana ikawemeza.
Abasheshakanguhe bafata amafaranga y’ubwishingizi bw’izabukuru bo mu karere ka Ngororero barasaba ko Leta ndetse n’ikigo cy’ubwitegenyirize bw’abakozi babarenganura kuko hari bamwe muri bo bagifite ibirarane by’imisanzu yabo.
Nyuma y’igihe gito hirya no hino mu gihugu humvikana inkuru y’uko Bralirwa igiye kugabanya ibiciro by’inzoga, Bralirawa yateye utwatsi abakunzi b’agatama ko nta na rimwe yigeze itangaza ibiciro bizagabanuka.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga n’abakora umwuga wo gucukura amabuye y’agaciro muri aka karere bakomeje kutumvikana ku buryo bwo gucukura aya mabuye n’imisoro aka karere kari kubashyiraho.
Isomwa ry’urubanza rwa Ingabire Victoire ryari riteganyijwe kuri uyu wa gatanu ryimuriwe tariki 07/09/2012, nyuma y’uko urukiko rutangaje ku rutararangiza gusuzuma neza urubanza rwe.
Polisi ikorera mu karere ka Rusizi yataye muri yombi abantu babiri batunze amakamyo yo mu bwoko bwa FUSO afite puraki RAA 918 x na RAA 685 Y bazira gucura ibyangombwa mpimbano by’ikigo cya Polisi gishinzwe kugenzura ibinyabiziga.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba ko amasezerano y’akazi ndetse n’amatego agenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byubahirizwa kugira ngo abo bakozi nabo bakore ntacyo bishisha.
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na sosiyete y’itumanaho Airtel Africa, tariki 28/06/2012, byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’imyaka itatu azafasha Airtel kwamamaza ibikorwa byayo mu bihugu bitanu Airtel ikoreramo ari byo Nigeria, Zambia, Ghana, Uganda n’u Rwanda.
Abanyeshuri n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga ruri mu karere ka Kamonyi, tariki 28/6/2012, bibutse abanyeshuri 31 n’abarezi 5 bo ku Ishuri ribanza rya Runda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abana babiri bo mu kagali ka Gituza, umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma bitabye Imana tariki 27/06/2012 bariwe n’inzuki.
Imiryango 39 y’abasigajwe inyuma n’amateka yo mu murenge wa Butaro, mu karere ka Burera yasezeranye imbere y’amategeko, tariki 28/06/2012, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho yabo mu miryango.
Polisi ikorera mu karere ka Karongi yakoze umukwabu utunguranye wo guta muri yombi abacuruza ibihangano by’abahanzi batabifiye uburenganzira maze amasitidiyo atatu arafungwa ndetse n’umuntu umwe atabwa muri yombi.
PHILIPS, Sosiyete y’Abahorandi ikora ibikoresho binyuranye by’ubuvuzi n’ibyo mu rugo, irasaba Ministeri y’Ubuzima kwemera ibikoresho byayo bigakoreshwa mu buvuzi kuko ngo bishobora kurokora ubuzima bwa benshi.
Abantu barindwi barimo n’umushoferi wari utwaye imodoka ifite purake RAA 485 T ikora akazi ka taxi voiture yavaga mu Bugarama yerekeza i Kamembe bitabye imana, tariki 28/06/2012, ubwo iyo modoka yagonganaga n’igikamyo gifite purake RAB 825B.
Ikamyo yo mu bwoko bwa Fuso yagonze abanyegari babiri umwe ahita yitaba Imana, undi arakomereka bikomeye ku gicamutsi cyo kuwa kabiri, tariki 26/06/2012 mu kagali ka Taba, umurenge wa Gashenyi mu karere ka Gakenke.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), kuri uyu wa 28 Kamena rwemeje ko urubanza rwa Phénéas Munyarugarama rwoherezwa mu Rwanda mu gihe kitarenze iminsi 30. Uru ni urubanza rwa munani ari narwo rwa nyuma uru rukiko rwohereje mu Rwanda.
Raporo y’igenzura yakozwe na banki y’isi ku iterambere rya gahunda za Leta muri 2011 yahaye u Rwanda amanota 3.8 mu bihugu by’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Iki gipimo u Rwanda ruriho ni cyiza nk’uko byari bimeze muri 2010.
Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango buravuga ko bumaze gufata ingamba zo gukumira abana bava mi miryango yabo bagahitamo kwandagara mu mihanda.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ifite gahunda yo kongera umusaruro w’amafi, ku buryo umubare w’Abanyarwanda barya amafi mu 2017 uzaba urenze ikigero cy’ifatizo cy’Ikigo mpuzamahanga kita ku mirire (FAO).
Ikirombe cyo mu murenge wa Kabacuzi mu karere ka Muhanga cyagwiriye abantu bane bacukuraga amabuye y’agaciro, mu gitondo cya tariki 28/06/2012, umwe muri bo ahita ahasiga ubuzima.
Abakiriya na barwiyemezamirimo ntibabona kimwe umuco wo kwaka avance mbere yo gukorerwa serivise kuko bikunda kuvamo guhemukirana.
Ikigega gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye (FARG) kiratangaza ko kizunguka amafaranga agera kuri miliyari eshanu kibikesheje ibikorwa bya Army week aho abaganga baturutse mu bitaro bya Gisirikari by’u Rwanda bari kuvura abaturage bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke.
Ikipe z’u Rwanda za Basketball y’abahungu n’abakobwa batarengeje imyaka 18 irerekeza i Burundi kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012, mu irushanwa rihuza amakipe yo mu karere k’ibiyaga bigari izakinwa kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru tariki 01/7/2012.
Inama nkuru y’abagore bo mu Ntara y’Uburasirazuba bateraniye mu nama nkuru (congres) mu karere ka Rwamagana aho bagiye gusuzuma aho bageze mu kwiteza imbere no kuzahura imibereho myiza yabo n’iy’igihugu muri rusange.
Byiringiro Samuel w’imyaka 28 utuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi tariki 27/06/2012 akurikiranyweho kwica umuturanyi we witwa Mukamana Emertha w’imyaka 48.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe, hamwe n’umugaba w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen. Charles Kayonga, kuri uyu wa kane barahurira n’abayobozi b’ingabo za Kongo mu mujyi wa Goma kugira ngo baganire ku mutekano mucye urangwa mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Abaturage bo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru bakora mu mushinga wa LWH ucukura amaterasi y’indinganire mu karere ka Nyanza bahisemo gukora bataha ahantu haciriritse kugira ngo bizigamire amafaranga bazajyana iwabo umushinga nirangira.
Nyuma yuko abatuye umujyi wa Kibungo bakomeje gutaka ko bibwa ndetse abandi bakanahohoterwa n’isoresore ziba zanweye urumogi, tariki 27/06/2012 habaye umukwabu wafatiwemo insoresore 20 zifite utubure 13 tw’urumogi.
Umuryango w’Abibumbye washyikirije u Rwanda igihembo rwahawe mu kwezi gushize kuko rwitaye by’umwihariko ku bibazo by’ihohoterwa rikorerwa abagore bakabona serivisi nziza.
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO ifite purake RAB 137 B yageze mu gasantire ka Rebero mu rugabano rw’umurenge wa Ntongwe n’uwa Ruhango mu karere ka Ruhango ibura feri igonga abantu 8 barapfa abandi 16 barakomereka bikabije inahitana amazu 2.
Mu rwego rwo kwegereza Abanyarwanda ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, umukino uzayihuza n’iya Mali mu mpera z’ukwezi gutaha ushobora kuzakinirwa kuri Stade Umuganda i Rubavu; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amahuru mu Rwanda (FERWAFA).
Espagne yabonye itike yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Uburayi imaze gutsinda Portugal penaliti 4 kuri 2 mu mukino w’iminota iminota 120 wabereye kuri Donbass Arena stadium I Donetsk muri Ukraine kuwa gatatu tariki 27/6/2012.
APR FC yatwaye Igikombe cy’Amahoro giheruka, igiye guhura na mukeba wayo Rayon Sport inshuro ebyiri mu cyumweru mu mikino ibiri y’igikombe cy’Amahoro ya ½ cy’irangiza. Umukino ubanza urakinwa kuri uyu wa kane tariki 28/6/2012 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Senateri Tito Rutaremara atangaza ko nubwo ubukoroni bwavuyeho muri Afurika, ibitekerezo bya benshi mu baturage b’uyu mugabane bitarabaha ubwigenge busesuye, bityo hakaba hakenewe kuvuka bundi bushya kw’imyumvire yabo (renaissance).
Nubwo ibikorwa byazo bikomeje gukemangwa, ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (MONUSCO) zongerewe indi manda y’umwaka umwe.
Imiryango itagengwa ba Leta (sosiyete sivile) 22 muri 84 ikorera mu karere ka Rulindo izongera amafaranga miliyari imwe na miliyoni 700 mu ngengo y’imari y’ako karere y’umwaka 2012/2013.
Ubushakashatsi bushya bwa Transperency Rwanda buratunga agatoki abayobozi bakuru b’uturere na ba rwiyemezamirimo, buvuga ko amasoko menshi atangwa mu buryo bugaragaramo ruswa ku mpande zombi.
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu ijoro rya tariki 26/06/2012 maze inkuba ikubita insinga z’amashanyarazi yo ku nzu y’umuturage irashya ariko ku bw’amahirwe ntibyagira uwo bihitana.
Inyeshyamba za FDLR zishe abantu 20, abandi benshi barakomereka mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 24/06/2012 mu birometero 80 by’akarere ka Walikale muri Kivu y’Amajyarugu.
Abambasaderi bahagarariye ibihugu byo muri Afurikamu Rwanda, tariki 27/06/2012, basuye impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi ya Nkamira, bagendereye kubahumuriza no kubereka ko bari kumwe.
Mukamana Siphora w’imyaka 30, tariki 27/06/2012 saa tatu za mu gitondo, yakuyemo inda y’amezi ane yari atwite ubwo yacukuraga amaterasi y’indinganire mu mudugudu wa Munyinya, akagali ka Mushirarungu, umurenge wa Rwabicuma, Akarere ka Nyanza.
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu karere ka Rusizi babajwe n’imibiri 64 y’ababo biciwe mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Gihundwe batarashyingurwa mu cyubahiro.
Niyomugabo wo mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo yatwikiye muri matela umugore we, Muningisa Aliya, bari bamaranye amezi ane amushinja ko amuca inyuma.