Mu ruzinduko Minisitiri w’ubuzima, Dr. Agnes Binagwaho, yagiriye ku bitaro bikuru bya Nemba mu Karere ka Gakenke tariki 30/08/2012, yahamagariye abikorera cyane cyane koperative z’abajyanama b’ubuzima kubaka amacumbi y’abaganga.
Ubwo yasuraga amwe mu makoperative y’urubyiruko mu karere ka Gatsibo, Minisitiri w’Urubyiruko, Nsengiyumva Philbert, yavuze ko urubyiruko rukwiye gutinyuka kwaka inguzanyo ama banki, rugashyira ingufu mu guhanga imishinga iruteza imbere.
Ubwo Minisitiri w’Intebe yafunguraga ku mugaragaro ishami ry’ishuli rikuru ry’abadivantiste rya Kigali (INILAK) riri i Nyanza yatangaje ko amashuli makuru na za kaminuza zo mu Rwanda agiye kujya akorerwa isuzuma kugira ngo harebwe ubuhanga bw’abanyeshuli zishyira ku isoko ry’umurimo.
Kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, hatangijwe icyumweru cyahariwe gushishikariza abaturarwanda kwita ku mutekano wabo. Iki gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Intebe aherekejwe na minisitiri w’umutekano mu karere ka Gisagara umurenge wa Nyanza.
Mu rwego rwo kwihesha agaciro bagahesha n’igihugu banga agasuzuguro k’abaterankunga, abakozi bakora mu ngo bo mu karere ka Ngoma baratangaza ko batanze ibihumbi 200 mu "Agaciro Development Fund".
Hagiye gushyirwaho akanama kazaba gashinzwe gukurikirana ba Nyampinga mu buzima bwa buri munsi; nk’uko byatangajwe na Makuza Lauren ushizwe guteza imbere umuco muri Minisiter y’umuco na Siporo.
Ministeri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN) yatangije gahunda yo gutanga umusanzu mu kigega “Agaciro Development Fund ” ku rwego mpuzamahanga, hakoreshejwe ikarita ya VISA.
Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamagabe bamaze guhabwa uburenganzira bwo kujya batanga zimwe muri serivisi zo kuboneza urubyaro zari zisanzwe zitangirwa ku mavuriro.
Ubwo hatangizwaga ikigega Agaciro Development Fund mu karere ka Rusizi kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012, byagaragaye ko n’abana bato ndetse n’abategarugori bamaze kumva akamaro k’icyo gikorwa kuko bitanze ku bwinshi.
Minisiteri y’ibikorwa remezo yashyizeho gahunda izagena uburyo abanamuryango ba koperative itwara abagenzi (Rwanda Federation of Transport Cooperatives (RFTC), bazajya bakorera mu nyungu imwe bakagabana ayo bakoreye.
Abatuye akarere ka Ngoma kuri uyu wa 30 Kanama 2012 ntibakanzwe n’ imvura yaramukiye ku muryango maze bayigendamo bajya kwihesha agaciro bashyigikira ikigega “Agaciro Development Fund”.
Ahitwa Ahmedabad mu gihugu cy’Ubuhinde hari iduka ricuruza imyenda ryitwa Hitler ndetse rinafite ikimenyetso cy’umusaraba (croix gammée) cyarangaga Abanazi (Nazis). Nyir’ iryo duka arasabwa guhindura iri zina kuko ritavugwaho rumwe n’abaturage b’aka gace ndetse n’abayahudi bagatuye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga n’inzego zishinzwe umutekano zongeye kwihanangiriza ba local defense bitwaza umwambaro w’akazi maze bakarya amafaranga y’abaturage.
Ikibazo cy’inyama za koperative “Terimbere Muhinzi-Mworozi” zatwitswe n’umukozi w’akarere ka Gakenke kimaze umwaka hafi n’igice kitarakemuka cyahagurukije komisiyo y’iterambere ry’ubukungu mu nama njyanama y’akarere kugira ngo gishakirwe umuti.
Ikipe y’abamugaye ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Paralempike iri kubera mu Bwongereza yaserukanye umucyo mu birori byo gutangiza iyi mikino byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abatarengeje imyaka 17 (U17) igiye gukina imikino ya gicuti n’ikipe y’abatarengeje imyaka 17 yo muri Nigeria mu rwego rwo kwitegura imikino y’amajonjora yo guhatanira itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Afurika.
Abantu umunani bakurikiranweho gukora ibikorwa by’ubujura bihunganya umutekano batawe muri yombi na Polisi mu mukwabu yakoze i Nyabugogo mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge tariki 27/08/2012.
Nyiramariba Aimée Marie Rosine wigisha kuri Groupe Scolaire Gihira mu karere ka Nyabihu yatawe muro yombi tariki 24/08/2012 nyuma y’aho byakekwaga ko ibyangombwa bisimbura impamyabushobozi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) akoresha byaba ari ibihimbano.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe iterambere (UNDP) riratangaza ko u Rwanda ruri mu bihugu byashoboye guhangana n’ibiza kubera ibikorwa rukora mu guhangana n’imikoreshereje mibi y’ibidukikije, ndetse no kongerera abaturage ubushobozi bwo gufata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije.
Mu nteko y’akarere ka Kirehe yateranye tariki 29/08/2012 bakusanyije amafaranga miliyoni 180 n’ibihumbi 963 n’amadorali 700 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund. Ayishyuwe ako kanya ni miliyoni ebyiri n’ibihumbi 30.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) rwongeye gusaba igihugu cya Kongo guta muri yombi umuyobozi wa FDLR, Gen. Sylvestre Mudacumura, uregwa gukora ibikorwa byo guhohotera abaturage muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye ku kigo cy’amashuri Collège de la Paix, mu karere ka Rutsiro yajyanywe kwa muganga kubera ingaruka zaturutse ku nkuba ikomeye yakubitiye aho uwo munyeshuri yari aherereye.
Inzego z’umutekano ku bufatanye n’akarere ka Rusizi bafashe abantu 53 biganjemo abajura, indaya ,inzererezi, abakoresha ibiyobyabwenge, n’abandi bose badafite imirimo bakora igaragara mu mujyi wa Kamembe mu karere ka Rusizi.
Abarobyi bo mu kiyaga cya Kivu bafite impungenge ko amato yabo azangirika kubera ko agiye kumara amezi abiri ahagaze mu mazi adakora. Ayo mato ngo ntibayakura mu mazi ngo bazongere bayasubizemo kubera ko kuyakuramo bisaba kuyasenya.
Musabyimana Innocent wo mu mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga warindaga ibutike mu mudugudu yari atuyemo wa Murambi mu kagali ka Ruli yishwe mu ijoro rishyira tariki 29/08/2012 n’abantu bataramenyekana.
U Rwanda rumaze kwegukana igihembo cyiswe 2012 Commonwealth Education Good Practice Awards cya Commonwealth gihabwa igihugu gifite ingamba nziza mu guteza imbere uburezi hagati y’ibihugu 54 bigize uwo muryango.
Pasteri Uwinkingi Jean, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012, yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo n’urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge. Nyuma y’urubanza, Uwinkingi yahise ajuririra icyo cyemezo ndetse n’urukiko rurabyemera.
Abanyeshuri babiri biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kirabo giherereye mu Murenge wa Busengo mu Karere ka Gakenke bakubiswe n’inkuba kuwa mbere tariki 27/08/2012, umwe ahita yitaba Imana.
Sosiyete Sivile nyarwanda iremeza ko politiki idakwiye kuvangwa n’ihagarikwa ry’inkunga igamije guteza imbere abaturage ahubwo hakwiye kurebwa uburyo iyo nkunga ikoreshwa.
Umutwe uri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Somaliya (AMISOM) urifuza ko itangazamakuru rigira uruhare mu gutanga isura y’ibibera muri icyo gihugu, kugira ngo abaturage bari hirya no hino ku isi bumve impamvu, banatange umusanzu mu kubaka Somaliya nshya.
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko u Rwanda rutemera ibyandikwa n’imwe mu miryango mpuzamahanga ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu nyamara ibyo ikora bigaragaza ko bakorera mu kwaha kw’abayitera inkunga.
Mu kwizihiza ibirori by’umunsi w’abasora, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyahaye inkunga ya mudasobwa 10, Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Rose Mystica ryo ku Kamonyi.
Imodoka yo mu bwoko bwa mini bus ifite ikirango cyo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (CGO 4453AA 22) yakoze impanuka mu karere ka Rusizi umuntu umwe yitaba Imana abandi barakomereka.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29/08/2012, imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace, yakoze impanuka ikomeye igeze muri metero nkeya uvuye muri santere ya Tyazo mu murenge wa Kanjongo, abantu barakomereka ariko nta witabye Imana.
Bamwe mu bavuzi gakondo bo mu karere ka Burera batswe amafaranga n’abari abayobozi babo kugira ngo bazahabwe ibyangombwa bibemerera gukora umwuga wabo mu Rwanda ariko nta byo bigeze bahabwa ahubwo bahabwa inyemezabwishyu y’impimbano.
Nyuma y’uko bigaragaye ko mu turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Uburengerazuba abahinzi batitabiriye cyane gahunda yo gukoresha ifumbire mvaruganda, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi (RAB) cyiyemeje gutangira gahunda y’amahugurwa y’abahinzi n’abakangurambaga ku ikoreshwa ry’ifumbire.
Besse Cooper, umugore wo muri Leta ya Géorgie muri Leta Zunze Ubimwe z’Amerika, niwe muntu ushaje kurusha abandi ku isi. Kuri uyu wa 28/08/2012 yizihije isabukuru y’imyaka 116.
Munyemana w’imyaka 25 utuye mu Murenge wa Musha mu Karere ka Rwamagana yaraye yishe umwana we w’amezi atanu ubwo uwo bamubyaranye yari agiye kubwira abaturanyi ko mu rugo rwe bitameze neza.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’imibereho myiza y’abaturage n’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, azatangiza ku mugaragaro ikigega “Agaciro Development Fund” mu karere ka Ruhango tariki 30/08/2012.
Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu batangaza ko bakomeje gukorerwa ibikorwa by’urugomo birimo n’ubujura igihe bagiye kurangura ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda.
Minisititiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Habumuremyi Pierre Damien, arataha ku mugaragaro ishuli rikuru ryigenga ry’abalayiki b’abadivantiste rya Kigali, ishami rya Nyanza mu muhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki 30/08/2012.
Nyirarugwiro Joselyne wari ufite imyaka 18 y’amavuko wari utuye mu kagari ka Gatare, umurenge wa Ruhunde mu karere ka Burera yiyahuye mu gishanga cy’Urugezi ahita yitaba Imana mu gitondo cya tariki 28/08/2012.
Ndorimana Emmanuel na mugenzi we Kayishema bo mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi bari mu maboko ya polisi kuri sitasiyo ya Kamembe bashinjwa kugabiza ishyamba ry’ibiti bakaritema nta burenganzira babifitiye.
Nyuma y’amezi hafi abiri yongeye kumvikana ku murongo wa FM, radiyo Salus yongeye gupfa. Kuva tariki 26/08/2012, iyi radiyo ntabwo icyumvikana ndetse n’abakozi bayo ubu ntibarimo gukora.
RURA yemeranyijwe n’abatwara abagenzi mu modoka nto (taxi voiture), ko igiciro ntarengwa kuri kilometero imwe ari amafaranga y’u Rwanda 433 kuri tagisi zisanzwe, na RwF509 kuri tagisi zikorera ku kibuga cy’indege cya Kigali.
Perezida wa Mozambique, Armando Guebuza, ari mu ruzinduko mu Rwanda aho yaje kuganira na mugezi we, Paul Kagame, icyakorwa ngo amakimbirane yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ahoshe.
Mu kumurika alubumu yabo ya gatatu bise “Ku rugamba”, itsinda Urban Boys izazana abahanzi bose bagiye bakorana indirimbo (collabo) harimo Jackie Chandiru na Washington bo mu gihugu cya Uganda.
Nyuma yo kwerekana ubuhanga afite mu gukina umupira w’amaguru, umwana w’imyaka 11 wavutse atagira ibirenge ubu ari gukora imyitozo mu ikipe y’abana ya Barcelona FC.
Umukobwa w’imyaka 44 y’amavuko ukora umwuga w’ubuforomokazi muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arwaye indwara yitwa (Persistent Genital Arousal Disorder) ituma yifuza gukora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 100 ku munsi.