Kuwa gatandatu tariki 25/08/2012 habaye umukino w’umupira hagati ya Polisi y’akarere ka Nyabihu b’abakozi b’ako karere wari ugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’urugomo. Umukino warangiye abakozi b’akarere batsinze abapolisi ibitego 5-1.
Ku musozo w’uruzinduko rwayo mu Rwanda, Young Africans (Yanga) irakina umukino wa gicuti ya Police FC ku cyumweru tariki 26/08/2012 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere yo gusubira muri Tanzania.
Abajyanama b’ubuzimba bo mu mirenge yegereye ikigo Nderabuzima cya Rukomo kiri mu karere ka Nyagatare, tariki 25/08/2012, bagaragarije ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ibitaro bya Nyagatare ibyo bakoze maze banahigira imbere yabo ibikorwa bateganya kugeraho muri 2012-2013.
Abanyarwanda 12 barimo umugabo umwe, abagore batatu n’abana umunani bageze mu murenge wa Kamembe tariki 25/08/2012 baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho bari bamaze imyaka myinshi mu buhungiro.
Ndayizeye Mariko, umusore w’imyaka 26 wo mu murenge wa Kamembe akagari ka Gihundwe acumbikiwe kuri sitasiyo ya pilisi ya Kamembe azira guphumura inzu ikorerwamo ubucuruzi mu ijoro.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders yunamiye imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye mu rwibutso rwa Gisozi mu mujyi wa Kigali, aho yatangaje ko amateka agaragara muri urwo rwibutso ateye agahinda kandi yigisha kugira ngo ibyabaye bitazasubira.
Polisi y’igihugu iri mu karere ka Nyamasheke mu gihe cy’iminsi 10 mu gikorwa cyo gupima agakoko ka Sida mu bafatanyabikorwa bayo mu gucunga umutekano, aribo rokodifensi (local defense), inkeragutabara n’urwego rwa community policing n’abaturage.
Bamwe mu bakarani b’ibarura rya Kane ry’abaturage mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, baratangaza ko ikibazo cy’imbwa zo mu ngo no kubura ababaha amakuru nyayo bitangiye kuba imbogamizi kuri bo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere Kirehe, Jean de Dieu Tihabyona, yakoze impanuka imodoka ye igonga ibiti bibiri birarimbuka nawe arakomereka bidakabije, ubwo yajyaga mu muganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/08/2012.
Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi, arasaba Abanyarwanda gukora cyane bakirinda incyuro z’abanyamahanga bacyurira u Rwanda bitwaje imfashanyo baruha.
Chantal Mukeshimana yafatiwe mu Rwanda hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, afite forode y’inzoga ya Host yayikenyeye imbere y’imyenda ariko baramubabarira ntibamufunga.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi akaba n’uwungirije Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, aratangaza ko ababajwe n’ihohoterwa rishingiye kw’ivangura ry’amoko rikorerwa Abakongomani bavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo.
Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority), Tushabe Richard, yavuze ko uburyo bwo kumeneyekanisha no kwishyura imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga butuma abasora babona umwanya uhagije wo gukurikirana neza ibyo bakora.
Abakozi n’abasoramari bo mu karere ka Ngororero bashimishijwe n’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), kigiye kuhafungura ishami. Bakavuga ko bizoroshya imikoranire n’iki kigo, kuko bikazagabanya amande bacibwaga kubera ubukererwe.
Abavuzi gakondo barasabwa kubahiriza amategeko agenga ihuriro ryabo, banihatira kubaha ubuzima bw’ababagana babavura ku buryo bwemewe na Minisiteri y’Ubuzima. Barabisabwa mu gihe bitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ubuvuzi gakondo.
Bamwe mu bashigashigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Kamonyi, bavuga ko badakunze kwitabira amahugurwa, bityo ubumenyi bwabo ntibutere imbere, mu gihe ariyo yabafasha kwiyungura bwenge bwo kwiteza imbere.
Umuhnzikazi Dada Cross usanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu ari kubarizwa mu Rwanda, mu gihe nta gihe gishize ahavuye. Aje kurangiza indirimbo ze yasize muri studio zitarangiye.
Kunywa ibiyobyabwenge biza ku isonga mu bihungabanya umutekano w’akarere ka Gicumbi, nk’uko byagaragaye muri raporo zitangwa n’inzego z’umutekano zikorera muri ako Karere, mu nama mu nama y’umutekano yaguye yahuje uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatanu tariki 24/8/2012.
Abarya umuceri mukeya kandi bawuhinga ni abibumbiye muri Koperative y’Abahinzi b’Igishanga cya Rwasave (COAIRWA), nk’uko babigaragarije umuyobozi w’Akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugène, wari wabagendereye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/08/2012.
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania yatsinze rayon Sport ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wahuje aya makipe, kuri uyu wa Gatanu atriki ya 24/8/2012, kuri stade Amahoro i Remera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro bwafashe icyemezo cyo kuganira n’abakozi bako, mu rwego rwo kurebera hamwe ingamba zigamije kongera kubavana ku mwanya wa nyuma, nyuma y’uko kaje ku mwanya wa nyuma mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2011 – 2012.
Ikipe ya Police FC yafashe icyemezo cyo kuzakinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, bivuze ko abakinnyi bose b’abanyamahanga bayikiniraga batazongererwa amasezerano.
Umuryango w’abagabo baharanira uburinganire n’ubwuzanye bw’ibitsina byombi RWAMREC, usanga ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bwa SIDA bitagabanuka, bitewe n’imyitwarire idahwitse y’abagabo n’umuco wo kudafata icyemezo kuri bamwe mu bagore.
Abantu bafatwa nk’inzererezi 110 bafatiwe mu mukwabu wakozwe na Polisi y’igihugu ifatanyije n’ingabo n’izindi nzego z’umutekano, mu mukwabo udasanzwe wabereye mu murenge wa Kamembe akarere ka Rusizi, kuwa kane tariki 23/08/2012.
Donat Mubangizi ukora ku kigo Nderabuzima cya Kabuga giherereya mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare, kuva ku wa 23 /08/2012 ari mu maboko ya Polisi kuri Sitasiyo ya Gatunda, ashinjwa gufata ku ngufu umubyeyi wari utegereje kubyara.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko inkunga atera irushanwa rya CECAFA atari ukuriteza imbere gusa, ahubwo ari n’uburyo bwo guhuza abatuye aka karere mu rwego rw’iterambere.
Zimwe mu ndaya zikorera mu mujyi wa Muhanga zivuga ko gukoresha agakingirizo atari ngombwa cyane icya mbere baharanira ari amafaranga. Ngo kudakoresha agakingirizo nuko baba bashaka gufata neza abakiliya babagana.
Nsengiyumva Jean w’imyaka 26 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Kibaza, akagali ka Butansinda, umurenge wa Kigoma, akarere ka Nyanza wakekwagaho gukwirakwiza urumogi mu gace avukamo yafatanwe udufunyika 54 twarwo atugemuye ku igare tariki 24/08/2012.
Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel utuye mu kagari ka Rwasa, umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera araregwa gutema, akoresheje isuka, umugore we ndetse n’abandi bagabo batatu bari baje gutabara ubwo yarwanaga n’umugore we.
Kaminuza yitwa Carnegie Mellon University (CMU) yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafunguye ishami ryayo rizigisha icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ikoranabuhanga (Masters in ICT) mu Rwanda.
Abakorera imirimo itandukanye mu mu gice cy’umujyi wa Kigali gikikjwe na UTC, Kwa Rubangura, KCT na Centenary House bagiye kwimurwa kugira ngo naho hashyirwe amazu y’ubucuruzi agendanye n’igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali.
Nsengimana Ladislas utwara abagenzi kuri moto mu karere ka Musanze yibwe ipikipiki yo mu bwoko bwa TVS nshya n’abantu batazwi nyuma yo kumuha imiti isinziriza mu macumbi ya restora Tantum Ergo iri mu mujyi wa Gakenke.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu tariki 24/08/2012, hafashwe abasore babiri bari bamaze gutema no guhungabanya umutekano wa bamwe mu baturage mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Abashinzwe ubuzima mu karere ka Gakenke barasanga mu myaka itanu iri imbere bagiye guhagurukira ikibazo cy’isuku nke n’ingaruka zayo, mu rwego rwo kubungabunga imibereho myiza y’abaturage.
Mu gihe ibarura rusange rya kane ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda rigeze ku munsi waryo wa 10, abakarani baryo bakomeje guhura n’imbogamizi aho berekeza mu ngo zimwe na zimwe z’abaturage ntibabasangeyo.
Umugabo ukomoka mu gihugu cya Nepali yarumwe n’inzoka maze nawe arayishyura arayirumagura kugeza ishizemo umwuka.
U Rwanda rwabaye ahantu ha kabiri ku isi abagore bumva bisanzuye kandi bakizera umutekano ku buryo no mu ijoro abagera kuri 89% bumva bakwitemberera nta mpungenge zo guhohoterwa no kubangamirwa uko ariko kose.
Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yaje imbere ho imyanya 249 yose ku rutonde rwa za kaminuza zo ku isi. Yavuye ku mwanya wa 4407 ikajya kuwa 4158 muri za kaminuza 20745.
Inzego zishinzwe umutekano zifatanyije n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango zakoze umukwabo mu rukerera rwa tariki 23/08/2012 hafatwa inzoga z’inkorano zisaga litiro 300, hanafatwa bimwe mu bikoresho bya gisirikare.
Nyuma y’aho bimaze kugaragara ko mu bigo bitandukanye hakunze kuvuka amakimbirane hagati y’abakozi n’abakoresha, ubu hagiye kwifashishwa imshyikirano rusange n’ibiganiro kugira ngo impande zombi zirangwe no guteza imbere umurimo.
Kuba inyemezabuguzi zidahabwa abaguzi ni kimwe mu bituma imisoro ku nyongeragaciro (TVA) itinjira uko bikwiriye nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba, Kabahizi Celestin, ubwo yagaragazaga uko imisoro yinjiye mu ntara yose mu mwaka ushize.
Biteganyijwe ko Minisitiri w’ububanyu n’amahanga w’Ububiligi, Didier Reynders, azagera mu Rwanda tariki 25/08/2012 agasura inkambi ya Nkamira irimo impunzi z’Abanyekongo bavanywe mu byabo n’intambara ibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Kuwa gatatu tariki 23/08/2012, igihugu cya Senegali gicumbikiye Hissene Habre wabaye Perezida wa TChad cyasinye amasezerano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika azashyiraho urukiko rwihariye ruzamuburanisha.
Abanyeshuri biga mu bigo bya Groupe scolaire ya Masoro, Rukingo na Ntarabana bihererye mu karere ka Rulindo, baravuga ko imyiteguro y’ibizamini bya Leta bisoza ikiciro rusange (tronc commun) bayigeze kure.
Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Muhanga bavuga ko impamvu batitabira kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere ari ugutinya amafaranga y’ibihano bacibwa mu gihe habayeho ubukererwe.
Umukozi wo murugo witwa Elias Habimana acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo kuva tariki 22/08/2012 akurikiranweho kwiba shebuja mudasobwa ngendanwa (laptops) ebyiri n’ibindi bikoresho bitandukanye.
Societe civile y’u Rwanda iravuga ko yakoresheje uburyo bwose bushoboka ngo ihure n’abagenzi babo b’Abanyekongo barebere hamwe uko ikibazo cy’Abanyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Kongo cyakemurwa, ariko byaranze.
Abantu batatu batuye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda batawe muri yombi na Polisi y’igihugu bakekwaho kwica abantu mu bihe bitandukanye.
Iruhande rw’amashuza yo muri Muganza mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi havumbuwe aho abantu bajya kugorora ingingo zabo bagereranya na sawuna yo mu kizungu.
Abagituye agace ka Kimicanga mu mujyi wa Kigali bategereje amafaranga yo kubimura baravuga ko umutekano w’ibintu byabo utifashe neza, kuko ntawe ugitarabuka niyo agiye asanga inzu bayicucuye.