Ku gicamunsi cyo ku wa mbere tariki 12/11/2012, imvura ivanzemo umuyaga n’urubura yasenye amazu 37 mu tugari twa Gihara na Kagina mu murenge wa Runda. Abasenyewe bacumbikiwe n’abaturanyi mu gihe ubuyobozi bukibasabira inkunga y’amabati ku karere.
Umusore witwa Nteziyaremye wo mu kagari ka Rusave mu murenge wa Murama mu karere ka Kayonza, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kabarondo, akurikiranyweho icyaha cyo kwica umuntu akoresheje ifuni.
Polisi yataye muri yombi abantu babatu bakomoka mu Karere ka Gakenke bakekwaho gukora amafaranga mpimbano y’amadolari bakanagerageza kuyakwirakwiza mu baturage.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buremeza ko bizagera muri Nyakanga 2013 abaturage 8540 bagejejweho amazi meza nubwo kugeza ubu abamaze kuyabona ari 85 gusa. Icyi kizere ngo kiraterwa nuko imishinga izageza aya mazi meza ku baturage iri gukurikiranwa.
Abanyeshuri bo muri College ya Karambi mu murenge wa Kabagari mu karere ka Ruhango bamaze kubakirwa ivomo ry’amazi meza kandi na gahunda yo kuyabagezaho ikaba iri hafi. Ikibazo cy’amazi kuri iryo shuri cyatangiye kugaragazwa kuva muri Mata 2012.
Abanyamuryango ba koperative KOZIMU (Koperative Zigama Ibicanwa Munyarwanda) ikorera mu murenge wa Kinihira, akarere ka Rulindo, bahisemo gukoresha icyo bise PISIMEKA mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibicanwa cyatumaga bangiza ibidukikije.
Umukinnyi w’umunya-Kameroni, Samuel Eto’o Fils, yaba ahabwa ibihumbi 15 by’ama euro uko atsinze igitego, ndetse n’ibihumbi 7.8 by’amaeuros uko atanze umupira mwiza maze udi agahita atsinda.
Ikipe ya Police Handball Club yerekeje muri Maroc tariki 12/11/2012 aho igiye kwitabira imikino y’igikombe cya 34 gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, izatangira tariki 14-25/11/2012.
Abikorera biganjemo abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke bakoreye urugendoshuli mu ka karere ka Karongi birebera iterambere abikorera bagejeje ku mujyi wa Karongi kubera kwibumbira mu makoperative.
Abagore n’abagabo 20 baturuka mu bihugu birindwi bya Afurika bateraniye mu Kigo cya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi (CGIS) biga uko ikoranabuhanga rishingiye ku bumenyi bw’isi ryifashishwa mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubuzima.
Samuel Bugingo w’imyaka 24 yatawe muri yombi na Polisi y’Igihugu mu Karere ka Nyagatare tariki 11/11/2012 agerageza kwambuka ngo ajye mu gihugu cya Uganda nyuma yo kwiba shebuja amafaranga asaga miliyoni umunani.
Perezida Paul Kagame, yagiriye inama ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos muri Nigeria ko bwashyiraho amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa n’abakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto aho kuzica burundu muri uwo mujyi.
Ku mugoroba wo kuwa 12/11/2012, inkubi y’umuyaga ukaze yasenye amazu 300 inangiza intoki z’abaturage ziri ku buso bwa hegitari 50 mu mirenge ya Mwogo na Ntarama mu karere ka Bugesera, iyo mibare ariko ni iy’agateganyo.
Hari bamwe mu bashakanye bo mu karere ka Burera batangaza ko kuboneza urubyaro bishobora kuba intandaro yo gutandukana kw’abashakanye kubera kutabyumvikanaho ndetse no kudasobanukirwa n’akamaro kabyo.
Ikipe ya KIE handball Club niyo yegukanye igikombe cya Handball ikinirwa ku mucanga (Beach Handball) nyuma yo gutsinda ikipe ya Police ya Rubavu ku cyumweru tariki 11/11/2012 ku mucanga w’ikiyaga cya Kivu i Rubavu.
Ministiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, yavuze ko kubura kw’imirimo ku baturarwanda byakemuka buri wese agize umwihariko mu kwishakira umurimo, ahereye kuri duke afite cyangwa amaboko ye n’ibitekerezo.
Uzamukunda Elias ‘Baby’, Salomon Nirisarike bakina ku mugabane w’uburayi na Stevens Kunduma ukina muri Aziya bageze mu Rwanda mu mpera z’icyumweu gishize aho baje gufasha baganzi babo gutegura umukino wa gicuti uzahuza u Rwanda na Namibia tariki 14/11/2012.
Muri Tombola yabereye i Kampala muri Uganda kuri uyu wa mbere tariki 12/11/2012 igaragaza uko amakipe y’ibihugu azahura muri CECAFA izatangira tariki 24/11/2012, U Rwanda rwashyizwe mu itsinda rimwe na Malawi, Zanzibar and Eritrea.
Itsinda ryitwa Joint verification Mechanisms ryashyizweho mu rwego rwo kugaragaza ukuri hagati y’ibivugwa ku Rwanda na Congo, ryatangiye akazi kary ko kugaragaza ukuri kuri ibyo birego bishinja impande zombi, rikazanagenzura uyubahirizwa ry’imipaka ihuza u Rwanda na Congo.
Abashakashatsi b’urubuga YouTube/Vsauce rushyira ahagaragara amashusho y’ingingo zakozweho ubushakashatsi mu bya siyansi bavuga ko kwayura bidaterwa n’uko umwuka uba wabaye muke ahantu umuntu wayura aherereye, nk’uko bamwe babikeka.
Saa tanu z’amanywa tariki 12/11/2012 umumotari witwa Munyaneza Cyprien ukorera mu mujyi wa Nyanza yibwe moto ye ifite purake RAB 249 U iburirwa irengero ubwo yari iparitse ku irembo ry’urugo rw’ahantu yari agiye kubaramutsa n’uko agarutse asanga umujura yayirukankanye.
Umuvunyi mukuru, Madame Aloysie Cyanzayire, kuri uyu wa 12/11/2012, yakiriye ibibazo by’abaturage bo mu karere ka Kayonza byaburiwe ibisubizo. Byinshi muri byo bishingiye ku kuri gahunda y’isaranganya ry’ubutaka ryakozwe mu ntara y’Uburasirazuba.
Abakozi benshi baratungwa agatoki ko bibuka kubaza iby’amasezerano ari uko bagiranye ibibazo n’umukoresha wabo, mu gihe ari uburenganzira bwabo, bikaba n’inshingano z’umukoresha kugena inyandiko ikubiyemo ibyo agomba umukozi mbere y’uko atangira akazi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko hari gukorwa inyigo y’isoko rya kijyambere rizubakwa mu mujyi wa Nyamagabe ahasanzwe haremerwa isoko, abatsindiye isoko ryo gukora iyi nyigo bakazaba bayirangije mu kwezi kwa 12 uyu mwaka.
Umuntu umwe yitabye Imana abandi 27 barakomereka mu mpanuka y’imodoka ya KBS yaguye mu mu ikorosi ryo mu Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge mu karere ka Kamonyi mu ma saa yine zo kuri uyu wa kabiri tariki 12/11/2012.
Kuwa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, umuryango w’abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) wijihije isabukuru y’imyaka 16 umaze uvutse.
Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 27 yashyingiranywe n’umukecuru w’imyaka 83 y’amavuko. Nibwo amazina yabo atatangajwe, benshi bemeje ko wabonaga uyu musore asa nk’aho yakoranye ubukwe na nyirakuru.
Mu rwego rwo gukomeza gukangurira abatuye akarere ka Ngororero kugira akarima k’igikoni muri buri rugo, ibikorwa byo gufasha abatishoboye byakoze uturima tw’igikoni 2900 mu kwezi kwahariwe umuryango.
Ibarura ryakozwe mu karere ka Nyamagabe rigaragaza ko ingo 5052 zituye ahantu habi hashobora kwibasirwa n’ibiza (high risk zones) ; izi ngo ni zo zigomba guherwaho zituzwa ku midugudu.
Nk’uko bimaze iminsi bigaragara mu ndirimbo zimwe na zimwe, imyambarire ndetse n’ubutumwa bidasanzwe birarushaho kwiyongera mu bahanzi nyarwanda ku buryo benshi mu bakurikiranira hafi umuziki usanga babyibazaho cyane.
Ubwo hasozwaga isiganwa nyafurika ry’amagare ryari rimaze iminsi ribera i Ouagadougou muri Burikina Faso, kuri icyi cyumweru tarki 11/11/2012 Umunyarwanda wari witezweho kwitwara neza Adiren Niyonshuti yegukanye umwanya wa 10 mu bakinnyi 87 basiganwaga.
Uwiringiyimana Theogene benshi cyane bazi ku izina rya Bosebabireba azanye agashya katigeze gakorwa n’undi muhanzi kuko yatangangaje ko agiye kumurika alubumu ze zose uko ari umunani kandi akazazimurikira icyarimwe.
Nyuma y’uzinduko rw’akazi Perezida Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Nigeria mu mpera z’icyumweru gishize, abashoramari bo muri icyo gihugu ndetse n’injijuke zigize itsinda Oxbridge biyemeje kuza gushora imari yabo mu Rwanda ari benshi.
Hari imishinga cyangwa amatorero afasha abatishoboye kwiga imyuga ngo bikure mu bukene ariko hari ikibazo ku barangiza kwiga bakabura ibikoresho bityo ntibagire icyo bunguka.
Hashize amezi arenga abiri bamwe mu bari bagize orchestre Impala n’Imparage bakiriho biyemeje kuyigarura mu ruhando rw’abanyamuzika banezeza Abanyarwanda. Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Ugushyingo, abari batahiwe ni Abanyehuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Jean de Dieu Mucyo, yemeza ko nubwo bisaba amikoro menshi, ubushakashatsi ku buryo bwo kubika imibiri y’abazize Jenoside mu buryo burambye ari kimwe mu bizafasha kumenya byinshi byimbitse kuri iyo Jenoside.
Abasore batatu bakomoka mu murenge wa Murunda mu karere ka Rutsiro biyemerera ko mu cyumweru gishize bibye ibicuruzwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye mu iduka no mu nzu itunganya umusatsi iherereye mu isanteri ya Gisiza.
Abaturage bo mu murenge wa Kigembe, akarere ka Gisagara bavuga ko mu bikunze gutuma mu ngo havuka ibibazo ndetse hakanavamogucana inyuma harimo n’isuku nke ishobora kuranga ababana.
Ikamyo yari itwaye ifu y’ibigori iyijyanye i Bukavu muri Kongo iturutse muri Tanzaniya yakoze impanuka mu gitondo cyo ku cyumweru tariki 11/11/2012 mu murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo abantu babiri barimo barakomereka byoroheje.
Amadini ya Gikiristu na Islam mu Rwanda atewe impungenge n’uko umuryango w’abibumbye (UN) utitaye ku baturage b’Abanyekongo n’Abanyarwanda, ahubwo watumye abaterankunga b’u Rwanda bahagarika ubufasha barugeneraga, kandi ngo bigaragara ko ibibazo bya Kongo bitatewe n’u Rwanda.
Komezusenge Emmanuel w’imyaka 30 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Gasharu, akagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yatemye umusaza w’imyaka 62 witwa Shirubwiko Pianus akoresheje umupanga yari yambuye umwana wajyaga kwahira ubwatsi bw’amatungo tariki 11/11/2012.
Bamwe mu bubatse amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 mu karere ka Ruhango, bavuga ko bishyuwe amafaranga make mu gihe ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bazishyurwa n’imirenge yabakoresheje.
Mu mukino wa 1/4 cy’amarushanwa yo kwitegura isabukuru y’imyaka 25 FPR-Inkotanyi imaze ushinzwe wabaye tariki 10/11/2012 ikipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa y’akarere ka Rutsiro yatsinze iya Karongi ibitego 4-3.
Ikibazo cy’abantu bagwa mu kiyaga cya Kivu baje koga no kuharuhukira kimaze gutera impungenge ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu ku buryo bateganya gushyiraho ingamba zituma abagisohokeraho badatwarwa n’amazi baba baje kureba no kwishimishamo.
Abatuye akarere ka Musanze barasabwa kurushaho kurangwa n’ibikorwa bigaragaza ko ari umusemburo w’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bose.
Umugabo witwa Nyawera Céléstin w’imyaka 57 y’amavuko ari mu maboko ya police kuri station ya Karongi ashinjwa kwica umugore n’abana babili b’abahungu ba mukuru we.
Urubyiruko rw’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Kamonyi, rwubakiye umukecuru utishoboye witwa Kankundiye Marie Josee, inzu ifite agaciro ka miliyoni 6, rumugabira inka yo korora n’ibikoresho byo mu nzu.
Ubwo mu Ntara y’Amajyaruguru hasozwaga amarushanwa yo kwizihiza imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, tariki 10/11/2012, Minisitiri w’Intebe yifatanyije n’Abanyagicumbi muri uwo muhango.