Inzego zifite ubutaka mu nshingano zigaragaza ko mu Rwanda habarirwa ibibanza by’ubutaka miliyoni 12 kandi byinshi mubyo Abanyarwanda batunze biri munsi ya ½ cya hegitari.
Ikipe ya Mukura VS yaregeye FERWAFA umusifuzi Nsengiyumva Jean Paul wakubise umugeri myugariro wayo Mbonyamahoro Serieux mu mukino wa BK Pro League batsindiwe na Rustsiro FC i Huye ibitego 2-1.
Amakipe ya RAC, RBC na CHUB yegukanye ibikombe mu irushanwa ry’imikino y’abakozi ihuzwa no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo.
Umurundi Girumugisha Jean Claude ukinira ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani iri gukina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda 2025-2026 nk’umushyitsi yavuze ko Dauda Yussif ukinira APR FC ari umwe mu bakinnyi beza yabonye mu Rwanda.
Iyo usubije amaso inyuma mu mateka y’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, ukagaruka ku mubano hagati y’u Rwanda na Tanzania umaze imyaka myinshi, usanga waragiye ushingira ku bufatanye n’ubwubahane, gusangira intego yo kubaka amahoro arambye, guteza imbere ubukungu no gushyigikirana mu bihe bikomeye by’amateka byagiye (…)
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu y’umunsi wa 29 wa BK Pro League 2025-2026 Mukura VS itsindirwa mu rugo na Rutsiro FC mu mukino umusifuzi yakubisemo umukinnyi umugeri.
Imvura yaguye mu ma saa saba n’igice z’amanywa mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga mu Kagari ka Bwiyorere, yumvikanyemo inkuba yakubise inka 15 n’intama 18 z’umworozi witwa Mutarambirwa Patrick zari mu rwuri rwe, zose zihita zipfa.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva kuri iki Cyumweru yitabiriye umuhango wayobowe na Perezida wa Gabon wo gutaha ku mugaragaro ingoro y’Inama ya Libreville.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye uruzinduko muri Repubulika ya Tanzaniya, umuturanyi wo mu Burasirazuba bw’u Rwanda.
Perezida wa Tanzania, Dr Suluhu Hassan yavuze ko Igihugu cye n’u Rwanda atari abaturanyi gusa, ahubwo ni abafatanyabikorwa ba hafi bafite umubano ukomeje gutera imbere ku muvuduko mwinshi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rugiye gutegura uburyo bwo gushimira ku mugaragaro abaturage ba Tanzaniya bakoze ibikorwa by’ubumuntu no gutabara Abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026, yageze muri Tanzania mu ruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe agirira muri icyo gihugu. Ni uruzinduko rugamije gishimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ikipe ya Al Ahly SC yo mu Misiri yegukanye igikombe cya shampiyona ya Afurika ya Volleyball iri kuba ku nshuro ya 47 i Kigali itsinze Police VC yo mu Rwanda amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, maze amakipe abiri muri ane yari ahagarariye u Rwanda yandika amateka yo kuza muri atatu ya mbere muri Afurika.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 29 wa BK Pro League 2025-2026 wabereye kuri Stade Amahoro.
Musenyeri Barthazar Ntivuguruzwa, avuga ko Diyosezi ya Kabgayi, izakomeza kunganira Leta mu guhanga imirimo mishya, mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza.
Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru tariki 03 Gicurasi 2026, azagirira uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Tanzania. Ni uruzinduko rugamije gishimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’, ndetse na Al-Wefaq Ajdabiya SC yo muri Libya, Nshuti Innocent avuga ko kuba nk’abakinnyi bagira igiye gito bakiri mu kibuga, bituma batekereza no ku yindi mishinga izabatunga nyuma yo gusoza gukina umupira w’amaguru.
Iwabo mu Karere ka Huye, babyirutse banywa kawa, ariko yari ayizi mu izina rusange, kugeza ubwo yagiye muri Kaminuza akiga siyanze y’ibijyanye n’ibiryo – food Science, maze yagera mu kwimenyereza umwuga iki gihingwa ngengabukungu kiyoboye ibyoherezwa hanze atangira kugikunda bikomeye.
Bagaragaza Daniel utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Gasharu. Yiyita ‘Imbwa Nkuru’ kuko imbwa azifata nk’abavandimwe be akaba mukuru wa zo, kandi yiyemeje kuzitaho, akazigaburira, akazitoza imyitwarire myiza, akanazivuza, by’umwihariko izo muri Kigali.
Ubworozi bw’imbwa buri gufata intera mu Rwanda. Imyumvire y’uko imbwa ari itungo risuzuguritse, ridafite agaciro, iragenda ihinduka bigatuma uko imbwa zafatwaga kera ubu atari ko zifatwa. Ubu hari abazorora kinyamwuga nk’umushinga ku buryo imbwa ishobora kugurishwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni eshatu.
Umukinnyi Clenia Dusenge uzwi cyane nka Madederi muri filimi zitandukanye zirimo Papa Sava, Inkomoko n’izindi, burya ngo atangira yumvaga bitazagera kure, nyuma aza gutungurwa n’uko ubu aho bigeze, atashobora kurenga metero ebyiri atabonye umuntu umuzi muri filime.
Byari ibyishimo bidasanzwe, amarangamutima yuzuye ishema n’akanyamuneza mu mitima y’Abanyarwanda, ubwo amakipe ane akomeye ku Mugabane w’i Burayi yamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda, yose yageraga muri 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League, irushanwa rikomeye ku Mugabane w’i Burayi.
Umuhanzi ukomeye w’Umunya-Nigeria, Paul Okoye wamamaye nka Rudeboy mu itsinda rya P-Square, yahanutse ku rubyiniro, ubwo yari mu gitaramo mu gihugu cya Australia, ngo akaba yazize indorerwamo z’izuba (lunettes fumées) yari yambaye kandi ari nijoro.
Abiyise ’Abatowe’ bafite amatwara ashamikiye kuri Kiliziya Gatolika bongeye kwaduka, bavuga ko bafite ubutumwa bwo kubwira abantu ko hari ubukwe bugiye kuba bwa Ntama w’Imana, bujyanye no kubwira abantu kwihana, akazi ngo Kiliziya itari gukora.
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Police VC yageze ku mukino wa nyuma wa Shampiyona ya Afurika ya Volleyball 2026 nyuma yo gusezerera REG VC muri 1/2 iyitsinze amaseti 3-1.
Nyuma y’uko abakoresha Gas bari basanzwe bajyana amacupa ku bacuruzi ba Gas, cyangwa se bagahamagara abayicuruza bakayibazanira, kuri ubu hakozwe porogaramu yo muri telefone yitwa ‘tekereheza app’ ukeneye Gas akoresha akayitumiza, abatanga Gas bagahita babona ubusabe bw’uyikeneye bagahita bayimugezaho.
Abafite imishinga ifite udushya yifashisha ubwenge buhangano (AI) n’Ikoranabuhanga rigezweho mu guteza imbere uburezi bushingiye ku makuru (data-driven education), bashyiriweho amahirwe yo guhabwa ibihumbi 50 by’Amadolari ya Amerika (angana na miliyoni zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda), bakazanafashwa mu ishyirwa mu (…)
Nyuma y’uko kwerekeza muri Al Hilal SC kwa myugariro wa APR FC Niyigena Clement byanze muri Mutarama 2026, uyu musore yavuze ko bakimukeneye bavugana kandi ko nta biganiro byo kongera amasezerano arimo na APR FC.
Itangazamakuru ni akazi dukora umunsi ku wundi kabyara amafaranga muri rusange, ariko jyewe ntekereza ko nta muntu ukwiye gukora akazi kamwe, kereka iyo nta yandi mahitamo afite.
Biragoye kumva ko waba mu Rwanda utunzwe n’umushahara gusa, kuko umushahara iyo uwutanzeho ingwate, ni nk’aho baba bawumazeho. Bisaba rero buri gihe ko ushaka utundi tuntu ukora, cyangwa se ugashaka n’iyo nguzanyo ukayishora mu tundi, uretse ko na byo atari byiza.
Business ndi gukoraho ni ijyanye n’uburyo bw’imyishyuranire bw’ikoranabuhanga (blockchain) ndetse n’ibijyanye no guha agaciro igicuruzwa cyangwa imitungo, ikagurishwa ihagarariwe n’ikimenyetso gifatika(tokenization).
Ubushomeri buracyahagaze kuri 14 ku ijana mu rubyiruko rw’u Rwanda, ariko Clenia Dusenge uzwi nka Madederi mu izina ry’ubuhanzi, yaburwanyije akigera mu mwaka wa kane w’ayisumbuye, arabutsinda.
Abakunzi b’imyidagaduro muri Kigali bashyizwe igorora binyuze mu gitaramo kidasanzwe cyiswe The Long Weekend Affair, bakazataramirwa na Success SA, DJ uri mu bagezweho mu kuvangavanga umuziki muri Afurika y’Epfo, cyane cyane mu njyana y’Amapiano irimo gukundwa cyane muri iki gihe.
Amakipe ane aturuka mu Rwanda no mu Misiri niyo azakina imikino ya 1/2 cya Shampiyona ya Afurika ya Volleyball iri kubera mu Rwanda giteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.
Mu isi y’udusimba duto, urushishi ni kimwe mu biremwa bitangaje cyane. Nubwo buri rushishi rugira ubwonko ariko buto cyane, ikintu gitangaje ni uko iyo rukoranye n’izindi mu itsinda (wa murongo zikora) bituma rugaragara nk’aho rufite ubwenge buhambaye ndetse abahanga bo babyita ’superorganism’, aho ikinyabuzima kimwe iyo (…)
Bizimungu Pierre Célestin warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko ibyabereye mu rufunzo rwiswe CND mu Murenge wa Ntarama biteye agahinda gakomeye, kuko mu bahahungiye imihoro y’interahamwe, benshi barigise mu gishanga barabura kugeza n’ubu.
Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yihanganishije abarokokeye mu rufunzo rwa Cyugaro mu Murenge wa Ntarama no ku misozi ihakikije, agaruka ku mateka y’urwo rufunzo rwiswe CND mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Myugariro wo mutima w’u bwugarizi wa APR FC Niyigena Clement yavuze ko imvune atari yamera neza 100% ku buryo yakina umukino wa BK Pro League uzabahuza na Rayon Sports ku wa 2 Gicurasi 2026.
“Rupert, kubera ibikorwa byawe by’ubutwari, akira iri shimwe”, ngayo amagambo yabwiwe imbwa ikora imirimo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yatambukaga ku itapi itukura, ije kwakira igihembo cyayo.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze Hategekimana Silas, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere mu Karere ka Nyarugenge, akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kumena ibanga ry’akazi.
I Kigali ku wa Kane tariki 30 Mata 2026 habereye igikorwa cya nyuma cy’irushanwa rya AYuTe Africa Challenge Rwanda 2026, ritegurwa na Heifer International Rwanda, rigamije guteza imbere udushya tw’urubyiruko mu buhinzi hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ku nshuro ya mbere mu mateka ikipe yo mu Rwanda izakina umukino wa nyuma Shampiyona ya Afurika y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, aho ku nshuro ya 47 iri kubera mu Rwanda kuva tariki 20 Mata 2026.
Amakipe ahagarariye u Rwanda muri Shampiyona ya Afurika ya Volleyball 2026 iri kubera i Kigali arimo Police VC, REG VC na Kepler VC zageze muri 1/4 nyuma yo gutsinda imikino yazo maze mu gihe APR VC yakiriye imikino yo yasezerewe itarenze 1/8.
Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bugaruka ku nshingano zo Kwibuka, ubutwari bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwo gukomeza guharanira kubaho ndetse n’inshingano buri munyarwanda afite zo gukunda Igihugu, kurinda ukuri kw’amateka y’u Rwanda, no gukomeza kwimana u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatatu, ikipe Atletico Madrid yanganyirije mu rugo na Arsenal igitego 1-1 mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions wabereye muri Espagne.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Paul Kagame yitabiriye umukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza cya UEFA Champions League Atletico Madrid yakiriyemo Arsenal mu gihugu cya Espagne.
Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Kane tariki 29 Mata 2026 yatangaje ko Leta yatsinzwe imanza 9 bituma yishyura 46,438,529 Frw harimo n’indishyi z’akababaro kubera imanza yarezwemo zirebana no kuba zimwe mu nzego za Leta zitubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta.