Abanyamakuru bahuguwe ku gutara inkuru zijyanye n’ubukungu

Abanyamakuru 52 bakorera ibitangazamakuru bitandukanye barahabwa amahugurwa agendanye no gutara no gukora inkuru zerekeranye n’ubukungu, nyuma y’aho bigaragariye ko hari amakosa agenda akorwa bitewe no kudasobanukirwa n’amagambo y’umwimerere akoreshwa mu bukungu.

Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kane tariki 31/10/2013, abanyamakuru barahugurwa ku bijyanye no kumenya uko ifaranga rihagaze (inflation), kugenzura isoko mpuzamahanga, amasosiyete y’ubwishingizi n’ibindi bijyanye no guhererekanya amafaranga ku buryo bugezweho.

Dr. Thomas Kigabo, umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki y’igihugu (BNR), yatangaje ko ari ingenzi guhugura abanyamakuru ku bukungu. Ati: “Ni ingenzi ku bahugura abakora inkuru z’ubukungu nko kumenya uko ifaranga rita agaciro mbere y’uko bakora izo nkuru.”

Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku bukungu.
Abanyamakuru bitabiriye amahugurwa ku bukungu.

Aya mahugurwa yatekerejwe nyuma y’ibihembo ku banyamakuru bitwaye neza umwaka ushize mu bice bitandukanye, yitezweho kubafasha kumenya gukora ubushakashatsi no gukora inkuru zabo neza, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bahuguraga ufite ubunararibonye mu itangazamakuru ry’ubukungu, Edward Ojulu.

Ati: “Aya mahugurwa yari ategerejwe igihe kirekire ndetse no gushyiraho ihuriro ryabo ni ibintu byiza. Bizafasha mu gushyiraho ubunyamwuga mu itangazamakuru ryo mu Rwanda.”

Biteganyijwe ko abahuguwe bazishyiriraho n’ihuriro ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubukungu. Iryo huriro rikazajya rinabafasha mu kubona uburyo bwo gukora inkuru ahantu hatandukanye mu gihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka