Rwamagana: Imodoka itwaye inzoga yakoze impanuka, abahegereye baziraramo benshi barasinda

Ku isoko rikuru rya Rwamagana kuri uyu wa 01/11/2013 habereye impanuka yateye bamwe mu baryegereye gusinda kuko iyo modoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yari yuzuye inzoga yahakoreye impanuka, inzoga nyinshi yari itwaye zikameneka mu muhanda ariko bamwe bakaziyora mu miferege bakazinywa bagasinda.

Umushiferi wari utwaye iyi modoka yavuyemo atakomeretse ariko bigaragara ko yagize ihungabana kuko yasohotse ngo yiruka agenda avuga ngo nibahunge atagonga umugore w’amabuno manini.

Ibimene by'amacupa n'umuvu w'inzoga byari byuzuye mu muhanda.
Ibimene by’amacupa n’umuvu w’inzoga byari byuzuye mu muhanda.

Abaturage bari aho ku isoko ngo bamufashe bamushyira ahantu hatuje, ariko ngo agakomeza kuvuga ko ku isoko habereye impanuka itewe n’imodoka yari igonze umugore w’amabuno manini.

Abandi baturage ariko babwiye Kigali Today ko impanuka yatewe n’umuvuduko munini uwo mushoferi yari afite, yajya gukara mu ikorosi riri ahitwa kuri station Merez imbere y’isoko imodoka ikabirinduka.

Umuvu w'inzoga watembye ukagirango ni imvura yaguye.
Umuvu w’inzoga watembye ukagirango ni imvura yaguye.

Aho kuri Merez hari huzuye amacupa menshi yamenetse, hari n’impumuro y’inzoga yageraga kuri buri wese, ndetse ngo abana n’insoresore zimwe zari zasinze kuko bashatse ibikombe bakayora izo nzoga bakinywera.

Hari abaturage bamwe bavugaga ko hari n’abagiye mu miferege bakiyicariramo bakajya banywesha ibiganza kuko inzoga zashokaga nk’umuvu w’imvura.

Inzoga zamenetse ari nyinshi zigera no mu miferege.
Inzoga zamenetse ari nyinshi zigera no mu miferege.

Polisi y’u Rwanda muri Rwamagana yatabaye bwangu, ifunga umuhanda umwanya muto mu gihe bakusanyaga ibimene by’amacupa n’ibyo bayatwaramo ngo bitagira indi mpanuka biteza n’abo bikomeretsa.

Umushoferi w’iyi modoka yaje kurekurwa amaze kugarura ihumure, imodoka nayo ihabwa nyirayo kuko ngo yari impanuka isanzwe itagize abantu ikomeretsa cyangwa yambura ubuzima.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Imana ishimwe kuba dufite police ikora neza nizereko babashije kumenya icyateye iyo mpanuka

Mugabe Angelo Gilbert yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Nukuri Nanjye Nari Ngeze Irwamagana Aho Iyimpanuka Yabereye Gusa Imana Ninziza Kuko Iyimodoka Yankatiye Kukirenge Gusa Imana Yakinze Ukuboko Kwayo Ndayishima Cyane! ! Nokuba Ntawe Yishe Cyangwango Akomereke!

Master Joungra yanditse ku itariki ya: 1-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka