Ntabwo nkora umuziki kugirango nshimishe abahanzi – Ama G the Black

Ama G the Black, umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Hip Hop, aravuga ko adakora umuziki agamije gushimisha abahanzi bagenzi be, ahubwo ngo akora agirango anezeze abakunzi be, bityo akagira inama abandi bahanzi guhanga ijisho ku cyo abakunzi babo babifuzaho.

Ibi umuhanzi Ama G the Black arabivuga, mu gihe hamaze iminsi humvikana bamwe mu bahanzi bagenzi be bagaya ibyo akora, bavuga ko agoreka umwimerere w’injyana ya Hiphop, akibwira ko yageze ku rwego rwo hejuru kandi agifite byinshi byo kwiga.

Ku bw’uyu muhanzi, ngo abaye akora neza cyangwa se nabi ntabwo ari abahanzi bagenzi be babigaragaza kuko si abacamanza mu bya muzika.

Ati: “Ubundi njyewe nkora umuziki kugirango nshimishe abafana banjye, ntabwo nkora umuziki kugirango nshimishe abahanzi. Iyo bamvuga baba biyambuye isura y’ubuhanzi, bakajya mu mwanya w’abacamanza. Umuhanzi wabaye umucamanza akiha amanota ntabwo naterana amagambo nawe”.

Ama G muri studio i Musanze, ari gukora indirimbo yanyuma kuri album ye na Producer uri kubimufasha mo.
Ama G muri studio i Musanze, ari gukora indirimbo yanyuma kuri album ye na Producer uri kubimufasha mo.

Uyu muhanzi, avuga ko iyo hari abahanzi bamuvuga, biba bigaragaza ko batega amatwi ibihangano bye, bityo ngo agasanga ari ikintu kiza, ndetse kinamuha imbaraga zo gukora cyane ngo arusheho gukora ibihangano byinshi kandi bishimisha abamukunda.

Ati: “Ntabwo naterana amagambo nabo, ngo njye muri studio gukora indirimbo mbabwira. Njyewe nkorera abafana banjye kandi u Rwanda rwose si abafana banjye. Nabo baba bafite abafana babo.

Nibashimishe ababo nanjye abanjye nkomeje kubashimisha. Sinzatandukira ngo bankure mu bintu ndirimba njya mu bintu by’amatiku”.

Ama G ngo ari gukora indi nka Care ariko ivuga ku bagabo

Ubwo yari ari muri studio Top 5 SAI ikorera mu karere ka Musanze kuri uyu wa gatatu tariki 30/10/2013, ngo yarimo akora indirimbo ataramenyera izina kuko azita igihe azirangije, gusa ngo igitekerezo ni nk’icyumvikanye mu ndirimbo Care gusa yo ngo ikaba ivuga ku bagabo, mu gihe iyambere yavugaga ku bakobwa.

Ati: “Abanyarwanda baravuga ngo nukoma urusyo ukome n’ingasire. Bakongera bati uvuze ko nyir’urugo yapfuye siwe uba umwishe. Ntabwo iyi ari contre care ndi gukora. Ni ibintu bihari. Bamwe mu bakobwa ntibakinyumva kubera iriya ndirimbo. Ndashaka kwigarurira isura yanjye kuri bariya bantu binyuze mu bintu bibaho”.

Yongeraho ati: “Muri iyi ndi gukora hari aho nyuzamo nti, ‘abenshi mu bagabo bakunda abakobwa bafite icyo babashaka ho, bamara kukibakuraho bakaba babyaranye abo’ ibi ni ibintu biriho”.

Uyu muhanzi ngo arenda gusohora album mu gihe cya vuba, album izaba yitwa ‘Turi ku ishuri’, indirimbo yanyuma izaba iyigize akaba ariyo ari gukora. Avuga kandi ko yatangiye kwagurira umuziki we mu bindi bihugu byo mu karere.

Ati: “Hari indirimbo nakoranye na G N L Zamba wo muri Uganda. Yararangiye n’amashusho yararangiye. Igihe cyo kuyishyira hanze nicyo kitaragera. Gahunda yo kwagura umuziki wanjye ukarenga imbibi z’u Rwanda nyirimo”.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Amag ni umusaza kabs gusa ntacike intege tumurinyuma

Samuer holyman yanditse ku itariki ya: 20-11-2013  →  Musubize

ngewe ndasaba ko abantu baha Amaj umwanya agakora ibimurimo kandi bikagenda neza nkuko tubyifuza.

winnie laxy yanditse ku itariki ya: 19-11-2013  →  Musubize

ubutumwa AMA Garabutanga pe ariko azige kwambara nk’umu star reba iyo pantaro vraiment

ISHIMWE J.D yanditse ku itariki ya: 18-11-2013  →  Musubize

Umuhanzi mwiza ni uha abantu bose ubutumwa nka ama G the Black. Ni umuntu w’umugabo. Wikangwa n’abo bana inganzo yabo iba mu bagore gusa( ndavuga ko baririmba urukundo gusa nk’aho wagira ngo rufite ibibazo bidasnzwe!!!). Abasaza, Abasore, abana, bose bemera uyu musore the black atari ukubera injyana gusa, ahubwo no kubera ubutumwa atanga. Imana rwose ikomeze imushoboze, turamushyigikiye..

Innocent yanditse ku itariki ya: 12-11-2013  →  Musubize

Amaroy’imana Abanenawe

Alain yanditse ku itariki ya: 2-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka