Umujyi wa Goma muri Kongo watangiranye umwaka wa 2013 inkuru idasanzwe y’umubyeyi wabyaye abana barindwi icyarimwe.
Abarwanyi 3500 bo mu mutwe wa FDLR, tariki 01/01/2013, bavuye mu mashamba babagamo n’imiryango yabo berekeza i Luhago mu gace ka Kabare (muri Kivu y’Amajyepfokandi ngo bafite ubushake bwo gushyira intwaro hasi bagatahuka mu Rwanda.
Mu gihe byari byaravuzwe ko umutoza wa Manchester United, Sir Alex Ferguson, azahagarika gutoza iyo kipe mu mpera za shampiyona y’uyu mwaka ndetse na we akabyivugira, yamaze gutangaza ko agifite indi myaka nibura abiri yo gutoza iyo kipe.
Ku bitaro bikuru bya Kibuye mu karere ka Karongi harwariye abagabo babili bo mu murenge wa Bwishyura batewe ibyuma saa sita n’igice z’ijoro tariki 01/01/2013 bivuye ku mvururu zatewe nuko umwe muri bo yinjiye umugore w’undi.
Abadozi badodera iruhande rw’abacuruzi b’ubuconsho ndetse n’iruhande rw’abacuruza imyenda mu isoko ryo ku Karambi ryo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, ngo babangamira aba bacuruzi kandi aribo barishye ibibanza ndetse ngo banabateza abajura.
Urubyiruko rwo mu karere ka Nyabihu rurashishikarizwa kwirinda kwiyandarika, ibiyobyabwenge n’ibindi byarwangiriza ubuzima; ku buryo umwaka wa 2013 uzasiga rugeze ku ntambwe nziza y’iterambere isumbye iyo rwagezeho muri 2012.
Ishuri rikuru ryigisha ubuforomo ry’i Gitwe (ISPG) rigiye kujya rifatanya na Kaminuza ya Stanford yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu rwego rw’uburezi. Ibi byemejwe n’amashuri yombi nyuma yuko Stanford University isuye ISPG tariki 31/12/2012.
Nyuma y’aho itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi rifatiye ikemezo cyo guhagarika agasoko kakoreraga mu isambu y’iri torero, abahakoreraga baratakambira Leta ngo ibashakire aho bakorera kugirango bashobore gutera imbere.
Umukozi ushinzwe ubuzima mu karere ka Nyabihu, Dusenge Pierre, aremeza ko ikibazo cy’imirire mibi cyagaragaye kuri bamwe mu bana bari munsi y’imyaka itanu mu myaka yashize cyahagurukiwe ngo bagishakire umuti urambye kandi mu buryo bwihuse.
Nyuma yo kumena inzoga z’inkorano mu murenge wa Save mu cyumweru cyabanje, tariki 31/12/2012 hamenwe izindi mu murenge wa Mamba mu rwego rwo kurwanya urugomo n’izindi ngeso mbi zituruka ku businzi bikunze kugaragara mu minsi mikuru isoza umwaka.
Umuhanzi Tuyisenge Jean de Dieu umenyerewe mu ndirimbo gakondo zivuga ku iterambere na politiki yahaye akarere ka Rutsiro impano y’indirimbo yitwa “Iteme ry’iterambere” igaragaza ibyiza nyaburanga biboneka muri ako karere.
Umuhanzi Elion Victory aratangaza ko amagambo agize indirimbo y’urukundo yise “ubyumva ute?” aherutse gushyira ahagaragara ashingiye ku nkuru y’impamo (true story) kandi y’ibyamubayeho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe buratangaza ko umwaka wa 2012 utazibagirana kuko usize ubufatanye hagati y’abikorera n’ubuyobozi bw’akarere bwararushijeho kunozwa, ukaba urangiye biyemeje gukora imishinga minini izarushaho guhindura isura y’umujyi wa Nyamagabe.
Abaturage barema isoko ryo ku Karambi mu Murenge wa Kigoma mu karere ka Huye bavuga ko bataryohewe n’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani kubera ahanini ubukene batewe no kuba ibiciro by’ikawa byaraguye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Supt. Theos Badege, atangaza ko ibyaha byaragabanutse cyane mu minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ugereranyije n’indi minsi isanzwe.
Mu gihe ku isi yose hizihizwa iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, usanga abantu batandukanye babyizihiza mu buryo butandukanye bitewe n’uko babyemera, imico ndetse n’amikoro.
Umuhanda umanukira kuri Hoteli Faucon ukanyura ku ishuri ryitwa Elena Guerra hanyuma ugatunguka aho bita mu Rwabuye uzatuma haboneka indi nzira imodoka zanyuramo zisohoka mu mujyi wa Butare, igihe hagira igituma zidatambuka zigeze ku bwinjiro bw’Ingoro y’Umurage w’u Rwanda y’i Huye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abaturage bako barishimira ko umwaka wa 2012 urangiye usize umuhanda wa kaburimbo ari nyabagendwa kandi muri aka karere hakaba haruzuye ibitaro bya Bushenge bizatuma ubuzima bw’abatuye aka karere bwitabwaho uko bikwiye.
Mukeshimana Pascal wo mu murenge wa Kamembe yafashwe ahagana saa cyenda z’ijoro tariki 31/12/2012 arangije kubaga inka ebyiri mu rugo iwe kandi bitemewe.
Mu rwego rwo kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka wa 2012 no gutangira umwaka wa 2013, abaturage batuye umurenge wa Mudende mu karere ka Rubavu bakoze ubusabane babaga inka 50.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban-Ki-Moon yashyizeho Ramos Horta wabaye Perezida wa Timor y’Iburasizuba kuba intumwa ye yihariye mu gihugu cya Guneya Bissau . Uyu mwanya awusimbuyeho Umunyarwanda Joseph Mutaboba.
Polisi y’u Rwanda irizeza umutekano Abaturarwanda bose bitehuye kujya mu birori n’ibitaramo byo gusoza umwaka wa 2012 no gutangira 2013 ariko kandi ngo n’ibihano bikarishye bitegereje umuntu uwo ariwe wese uri buhungabanye umutekano.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana aravuga ko umwaka wa 2012 wagenze neza ku batuye akarere ayobora, agahamya ko 2013 izaba nziza ku batuye Rwamagana bose niba abahinzi bahinduye imyumvire bagakoresha ifumbire kuko ubuhinzi aribwo shingiro y’ubukungu n’imibereho myiza muri Rwamagana.
Ku baturage ndetse n’akarere ka Nyagatare muri rusange, umwaka wa 2012 bawufata nkutazibagirana cyane mu iterambere ry’akarere kabo bitewe ahanini n’ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu byakozwe muri ako karere.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamenyesheje Abanyarwanda ko umwaka mushya wa 2013 ugiye kuba umwaka w’ibikorwa byinshi, birimo kuziba icyuho cy’inkunga zatangwaga n’amahanga, hifashishijwe guteza imbere ishoramari rikozwe n’abenegihugu ndetse n’abanyamahanga.
Abacuruzi bakorera mu isoko rya Gakenke mu karere ka Gakenke batangaza ko kuri uyu wa mbere tariki 31/12/2012 nta baguzi benshi babonye nk’ikindi gihe babaga bitegura umunsi mukuru w’Ubunani.
Kuradusenge Mediatrice yabashije kubona amafaranga amurihira amashuri ya kaminuza mu ishuri rikuru rya INES Ruhengeri abikesha ibinyomoro ahinga mu murenge wa Muringa mu karere ka Nyabihu.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro burateganya kwihutisha umuhigo w’inyubako z’utugari ku buryo mu mezi atandatu ari imbere utugari dutandatu twose tuzaba dufite inyubako dukoreramo.
Abanyamuryango ba FPR bo mu karere ka Rubavu bavuga ko hari byinshi umuryango wabagejejeho birimo iterambere n’imibanire myiza, bakavuga ko gahunda yo guteza imbere ubuzima yageze kubana bose kandi ari igikorwa cyo kwishimira.
Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Rwankeri, Gataliki Prosper, arasaba abaturage bivuriza kuri icyo kigo kwirinda indwara y’igituntu n’ugaragayeho ibimenyetso byayo akihutira kujya kwa muganga kuko ari mbi cyane kandi yandura.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rya Ntendezi (EAV-Ntendezi), Ndashimye Léonce, avuga ko iri shuri rigira uruhare rugaragara mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi muri aka karere, ndetse n’ahandi mu gihugu muri rusange.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, Niyodusenga Jules, aratangaza ko ingo zirenga 4000 zingana na 80% by’abatuye uwo murenge zizaba zifite amazi meza mu mpera z’umwaka w’imihigo wa 2012-2013.
Twiringiyimana Jean Bosco w’imyaka 30 ukomoka mu mudugudu wa Nyamugari, akagari ka Rutete, umurenge wa Nyankenke akarere ka Gicumbi yiciwe muri Uganda n’abantu bavana kanyanga muri Uganda bakayizana mu karere ka Gicumbi biyise Abarembetsi.
Kim Kardashian na Kanye West baritegura umwana wabo wa mbere nyuma y’amezi agera ku munani bakundana.
Ubugenzuzi bw’imari ya Leta mu karere ka Ngororero bugaragaza ko amafaranga miliyoni abyiri n’ibihumbi 400 yatanzwe n’abaturage mu bwisungane mu kwivuza yarigishijwe n’abayakiriye biganjemo abayobozi b’inzego z’ibanze.
Mu gihe hari benshi mu rubyiruko rufatirwa mu mijyi nk’inzererezi ruvuga ko rwaje gusha akazi, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma buributsa urubyiruko ko imirimo itaba mu mijyi gusa.
Umukecuru Nyirarugendo Debola ukomoka mu karere ka Rubavu amaze imyaka 100 avutse akaba afite abamukomokaho bagera ku 170. Isabukuru y’imyaka ijana yayizihije taliki 29/12/2012.
Karangwa Lionel uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Lil G agiye kumurika album ye ya mbere yise “Nimba Umugabo” . Igitaramo cyo gushyira ahagaragara iyi Album kizaba taliki 05/01/2013 muri Parikingi ya sitade amahoro i Remera.
Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge (NURC) yifatanije n’abana b’imfubyi zirera za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu mudugudu wa Rurenge, akagari ka Nyabigega mu murenge wa Kirehe kwizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani.
Umwana w’imyaka 18 witwa Kaka Gaston wari utuye mu mudugudu wa Rwankuba, akagari ka Remera, umurenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango, yakubishwe n’inkuba tariki 28/12/2012 ahita yita Imana.
Imbunda yo mu bwoko bwa SMG (Semugi) ifite nomero 0623 yatoraguwe n’umuhinzi Nyandwi Theogene w’imyaka 44 igihe yarimo gukura amateke tariki 29/12/2012 mu gishanga cy’Umuhama mu kagari ka Ntenyo umurenge wa Byimana mu karere ka Ruhango.
Umuhanzi Frankey aratangaza ko yihaye intego zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko abinyujije mu ndirimbo ze yifashisha n’abandi baririmbyi batandukanye bakora ibitaramo mu rwego rwo gusobanurira ababyitabiriye ububi bw’ibiyobyabwenge.
Aganira n’abaturage b’umurenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye tariki 29/12/2012, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’amayepfo, Major General Mubarak Muganga yasabye abaturage kutirara n’ubwo bafite umutekano usesuye.
Inama Njyanama y’akarere ka Ruhango yafashe ikemezo ko ubutaka bwa Leta (ibisigara) butazongera gutizwa, ahubwo ko bugiye kujya bukodeshwa ababukeneye kuko byagaragaye ko butizwa abantu cyangwa amakoperative ntibwitabweho.
Umugore witeje imbere wo mu karere ka Gicumbi witwa Bayavuge Bernadette yahembwe n’inama nkuru y’igihugu ibihumbi 200 kuko yiteje imbere ahereye ku mafaranga 500 ubu akaba ageze kuri miyoni 4.
Rayon Sport na APR FC zanganyije ibitego 2-2 mu buryo butunguranye, nyuma y’aho Rayon Sport yari yabanje kubona ibitego 2-0 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki 30/12/2012.
Umukwabu wo guhiga abaroba ku buryo butemewe n’amategeko mu biyaga by’akarere ka Bugesera, tariki 29/12/2012, wataye muri yombi abagabo 2 n’umugore umwe bacuruza amafi adakuze, atemewe kurobwa.
Abaturage bo mu murenge wa Cyeru, mu karere ka Burera barishimira kuba begerejwe ikigo nderabuzima, bakaba bagiye kujya bivuriza hafi kuko mbere bakoraga urugendo rurerure bajya kwivuza bigatuma abarwayi barushaho kuremba.